Impamvu y’isubikwa ry’iyi nama hatangajwe ko ari cyo “gihe cyiza cyo guhura no kuganira ku ngingo zinyuranye kuri buri wese wisanga mu rwego rw’ikoranabuhanga ryifashishwa muri serivisi z’imari.”
Iyi nama yimuriwe muri Gashyantare 2025, ikazabera i Kigali nk’uko byari biteganyijwe.
Iyi nama itegurwa n’Igicumbi mpuzamahanga cya serivise z’imari n’amabanki cya Kigali [KIFC] ku bufatanye na Banki Nkuru y’u Rwanda n’ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari cyashinzwe na Banki Nkuru y’igihugu ya Singapore [MAS].
KIFC, ni yo yari yatangaje ko izaba kuva tariki ya 26 kugeza kuri 27 Kanama 2024.
Itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’iri huriro ‘Inclusive Fintech Forum’ kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, rivuga ko “Nyuma y’ibiganiro birambuye n’abafatanyabikorwa itsinda ritegura inama mpuzamahanga y’lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari ryitwa Fintech, ryifuza gutangaza ko iyi nama yari iteganyijwe kuba hagati ya tariki 26-27 Kanama 2024 i Kigali mu Rwanda, isubitswe ikazaba muri Gashyantare 2025.”
Biteganyijwe ko iri huriro rizahuriza hamwe abarenga 1000 barimo abayobozi ku rwego rw’Isi no mu Karere barimo abakuru b’ibihugu, abo mu nzego zifata ibyemezo, abashoramari ndetse n’abakora mu ma banki n’ibindi bigo by’imari.
Imibare ya FinSope 2024 igaragaza ko serivisi z’imari zigera ku Banyarwanda 96%, muri bo 86% bakifashisha telefone igendanwa mu kuzigeraho.
Ihuriro nk’iri ryaherukaga kubera mu Rwanda kuva tariki 20 kugeza ku ya 22 Kamena 2023 aho ryatangijwe ku mugaragaro na Perezida Kagame, washimye uko iri koranabuhanga riri kuzana impinduka ku Mugabane wa Afurika, ndetse anagaragaza ko ari ngombwa ko rigezwa kuri bose cyane cyane abagore kuko bo bakiri inyuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!