Imyitwarire inengwa y’abayoboye u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Mata 2019 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Imyaka 25 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, abasaga miliyoni bambuwe ubuzima. Ni Jenoside yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’inzego zose za Leta hifashishijwe cyane Interahamwe n’ingabo za Leta.

U Bufaransa ni igihugu cyabaye nk’umubyeyi w’u Rwanda kuva Perezida Juvenal Habyarimana afashe ubutegetsi kugeza ku munsi we wa nyuma tariki 6 Mata 1994. Icyo gihugu nticyarekeye aho kuko cyanafashije Guverinoma yiyise iy’abatabazi ya Sindukubwabo Theodore na Kambanda Jean, yashyize mu bikorwa Jenoside.

U Bufaransa bwatoje interahamwe, butanga intwaro ku ngabo z’u Rwanda haba mbere no mu gihe cya Jenoside, bufasha abakoze Jenoside guhunga n’ibindi ariko byose cyanze kubyemera ngo kibisabire imbabazi ku butegetsi bw’abaperezida batanu bamaze kukiyobora nyuma ya Jenoside.

Mitterand ntiyigeze yemera ko mu Rwanda habaye Jenoside

François Maurice Adrien Marie Mitterrand yayoboye u Bufaransa kuva muri Gicurasi 1981 kugeza Gicurasi 1995. Ku butegetsi bwe umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warasagambye, atanga inkunga y’uburyo wose haba mu iterambere n’ibindi.

Mitterrand wari mu ishyaka ry’aba-sosialistes yari nk’umubyeyi wa batisimu wa Perezida Habyarimana kuko ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, Habyarimana yiyambaje Mitterrand kandi aramutabara.

Umugambi wo gutegura Jenoside Mitterrand yawumenye mbere ariko yica amatwi, akomeza gufasha Leta ya Habyarimana.

General Jean Varret wakoraga muri Minisiteri y’ubutwererane guhera mu 1990 yaje kenshi mu Rwanda. Yaburiye ubutegetsi bwa Mitterrand ko hari Jenoside iri gutegurwa mu Rwanda aho kubyumva arasimbuzwa.

Kubera ubufasha bwose yatanze, Mitterrand yarinze apfa mu 1996 ataremera ko mu Rwanda habaye Jenoside ndetse n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi ntiyigeze abwemera.

Mu Ugushyingo 1994 hashize amezi ane Jenoside ihagaritswe, François Mitterrand ntiyigeze atumira abayobozi bashya b’u Rwanda mu nama ya 18 ihuza u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa yabereye muri Biarritz.

Muri iyo nama abanyamakuru babajije Mitterrand icyo avuga kuri Jenoside mu Rwanda, asubiza yumvikanisha ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

Ati “Muravuga iyihe Jenoside banyakubahwa, muravuga iriya abahutu bakoreye abatutsi cyangwa iyo abatutsi bakoreye abahutu?”

Tariki 13 Mutarama 1998, ikinyamakuru The Independent yanditse ko hari ubwo Mitterrand yigeze kuvuga ngo “Mu bihugu nka kiriya (u Rwanda) Jenoside si ikintu cy’ingenzi.”

Mu magambo atandukanye Mitterrand yagiye avuga ku Rwanda, nta na hamwe yigeze agaragaza kwicuza ku ruhare rw’igihugu cye.

Bernard Kouchner washinze umuryango Médecins sans Frontières yavuze ko muri Mata 1994 yahuye na Mitterrand ngo amumenyeshe ibiri kubera mu Rwanda, Mitterrand akamusubiza ngo “Kouchner genda ndabazi, murakabya cyane.”

Jacques Chirac nta gishya yazanye

Muri Gicurasi 1995, Mitterrand yasimbuwe na Jacques Chirac wo mu ishyaka ry’aba-Républicains. Ku butegetsi bwe bwarangiye mu 2007, aho kuba ubusana umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa bwarushijeho kuwuhuhura.

Kubana neza n’u Rwanda Chirac byamusabaga kubanza kwemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo ntiyashoboraga kubikora kuko ayo mateka mabi na we yayagizemo uruhare kuko yakoranye na Mitterrand amubereye Minisitiri w’intebe kuva mu 1986 kugeza mu 1988.

Chirac agifata ubutegetsi yahise agaragaza uruhande rwe ku buyobozi bushya bw’u Rwanda kuko mu nama yahuje u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa yabereye muri Bénin mu 1995, yanze gutumira u Rwanda ahubwo inama ifungurwa n’umunota wo kwibuka Perezida Habyarimana.

Kuva mu 1994 kugeza mu 2000, abayobozi batandukanye bo mu bihugu byo hirya no hino bagiye baza mu Rwanda bamwe bagasaba imbabazi zo kuba ntacyo bakoze ngo bahagarike Jenoside ariko nta muyobozi w’u Bufaransa wahageze cyangwa ngo yemere urwo ruhare.

Muri Nyakanga 1995, Jacques Chirac yasabye imbabazi z’uburyo u Bufaransa bwatanze abayahudi babaga mu Bufaransa, bukabaha aba-Nazi ngo bajye kwicwa mu Ntambara ya kabiri y’isi, ariko yanga kugira icyo avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze umwaka ibaye.

Mu 1997 hashyizweho Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko yagombaga gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda. Iyo Komisiyo yayobowe n’umudepite wo mu ishyaka ry’aba-sosialistes rya Mitterrand, Paul Quilès.

Abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari biteze ko iyo Komisiyo igiye kugaragaza ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda ariko siko byagenze.

Raporo y’iyo Komisiyo yasohotse mu Ukuboza 1998 ivuga ko nta ruhare rugaragara u Bufaransa bwabigizemo uretse ‘amakosa yo kudashishoza’, ahubwo inenga cyane Umuryango w’Abibumbye kuba utaratabariye igihe ngo uhagarike ubwicanyi.

Chirac kandi mu 1999 yashyigikiye ko hatangizwa iperereza ku rupfu rwa Perezida Habyarimana.

Hubert Védrine wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ibiro bya Perezida Mitterrand akaba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva mu 1997 kugeza 2002, ubwo yaganiraga na Komisiyo ya Paul Quiles yavuze ko nta kosa igihugu cye kibona cyakoze mu gufasha Leta ya Habyarimana.

Yagize ati “Kuba Perezida Habyarimana yari umuhutu ntabwo byari ikibazo kuko abahutu bagize 80 % by’abaturage. Ubwo u Bufaransa bwari gushingira kuki bushyigikira abashaka kumuvanaho? »

Chirac yakomeje gukina mu ibanga amacenga agamije kugaragaza isura mbi y’abayobozi b’u Rwanda nyuma ya Jenoside.

Muri Nzeli 2003, uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dominique de Villepin ubwo yashakaga kuvuga ku byabaye mu Rwanda yaravuze ngo ‘Jenoside zabaye mu Rwanda’, ashaka kumvikanisha ku hatabaye Jenoside imwe.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari usanzwe ucumbagira wahumiye ku mirari mu 2006 ubwo umucamanza Jean-Louis Bruguière yasohoraga impapuro zita muri yombi abayobozi bakuru b’u Rwanda abashinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Byarakaje cyane u Rwanda ruhita rucana umubano n’u Bufaransa.

Izi mpapuro ziheruka no guteshwa agaciro, zashyizwe mu bikorwa n’u Budage bwataye muri yombi Lt Col Rose Kabuye mu 2008, wari ushinzwe ingendo z’umukuru w’igihugu. Ni igikorwa cyateje imyigaragambyo ikomeye, abanyarwanda bamagana u Bufaransa bwari bukomeje gukoresha imbaraga za politiki zitirirwa ubutabera, ariko nyuma aza kurekurwa.

Mu 2010 hari amakuru y’ibanga yasohowe na Wikileaks avuga ko Jean-Louis Bruguière mbere yo gusohora izo mpapuro yabanje kubiganiraho n’abayobozi barimo Perezida Chirac. Ngo we na Chirac bacuze umugambi bemeranya igihe izo mpapuro zagombaga gusohokera.

Sarkozy yaje ari umucunguzi abura amaboko

Ubutegetsi bwa Nicholas Sarkozy mu 2007 bwaje umubano mubi ukomeje hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Sarkozy yagaragaje ubushake bwo gutsura umubano n’u Rwanda ariko akabura ubwinyagamburiro dore ko benshi mu bikomerezwa byo ku bwa Mitterrand nka ba Alain Juppé n’abandi bari bakiri mu buyobozi, abatari mu buyobozi bo bavuga rikijyana.

Mu 2008 u Rwanda rwasohoye raporo y’amapaji 500 yitiriwe ‘Mucyo’ igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko icyo gihugu cyayirwanyije cyivuye inyuma.

Sarkozy yakomeje guhanyanyaza, mu 2009 umubano w’ibihugu byombi wongera kubyutswa. Byakurikiwe n’uruzinduko rwa mbere rudasanzwe rwa Perezida w’u Bufaransa mu Rwanda nyuma ya 1994, Sarkozy ahagera muri Gashyantare 2010, asura urwibutso rwa Jenoside anemera ‘amakosa’ igihugu cye cyakoze.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari i Kigali yagize ati “ Ntabwo twaje kwinezeza hano no gukina n’amagambo. Ibyabaye aha ntibikwiriye kandi birahamagarira umuryango mpuzamahanga n’u Bufaransa burimo, gutekereza ku makosa yakozwe yatumye hatabaho gukumira cyangwa guhagarika iki cyaha ndengakamere.”

Muri Nzeri 2011 Perezida Paul Kagame na we yagiriye uruzinduko rwa mbere mu Bufaransa, rwashimangiraga ubushake hagati y’ibihugu byombi mu kuzahura umubano.

François Hollande yanze gukoma rutenderi

Ubutegetsi bwa Sarkozy bwarangiye mu 2012 ibintu bitangiye kujya mu murongo hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ariko byongera gukonja ubwo yasimburwaga na François Hollande.

Hollande yagiye ku butegetsi ku iturufu y’ishyaka ry’aba-sosialistes ryari ku butegetsi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Nubwo ku butegetsi bwe hagiye haba ibimenyetso bigaragaza umubano mwiza, ntiyigeze ashaka kwemera uruhare rw’igihugu cye mu byabaye mu Rwanda, ibintu bishobora kuba bifite aho buhiriye n’ishyaka ryamushyize ku butegetsi ari naryo ryayoboraga muri Jenoside.

Icyakora ku bwa Hollande mu 2014, urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Capt Simbikangwa Pascal igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside. Ni urubanza rwa mbere rwari rubereye muri icyo gihugu rurimo ushinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma kandi mu 2016, ubutabera bw’u Bufaransa bwatangiye gukurikirana Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahoze ari ba burugumesitiri mu gihe cya Jenoside, bombi bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

Ubundi bushake bwa Hollande bwagaragajwe no gushyira ahagaragara inyandiko z’u Bufaransa zifite aho zihuriye n’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nubwo izo nyandiko zasohowe ari nke, zagaragaje amakuru y’uburyo icyo gihugu cyagiye gishyigikira Leta yateguraga Jenoside.

Icyakora hakomeje kuba urwijiji mu mubano w’ibihugu byombi kuko nko muhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi nta muntu uhagarariye u Bufaransa wigeze ahagera.

Uwo munsi Perezida Paul Kagame yongeye kwikoma icyo gihugu, kuba ku isonga mu gutera inkunga abakoze Jenoside.

Imyaka ine igiye gushira u Bufaransa budafite ambasaderi mu Rwanda, nyuma y’uko uheruka Michel Flesch arangirije igihe cye ntihoherezwe undi umusimbura mu 2015.

Emmanuel Macron, Perezida utanga icyizere

Ubutegetsi bwa Emmanuel Macron bwazanye icyizere n’itandukaniro ry’abayoboye u Bufaransa bose nyuma ya 1994.

Macron w’imyaka 41 yiyamamaje yamagana ukwigiza nkana kw’igihugu cye mu marorerwa cyagiye kigiramo uruhare hirya no hino ku isi harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri Gicurasi 2018 Perezida Kagame yasuye u Bufaransa aganira na Perezida Macron bemeza kunoza umubano.

Mu Ukuboza 2018, abacamanza b’u Bufaransa bahagaritse iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryari rimaze imyaka 20 rihora ritera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Mu kugaragaza ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa ku byabaye mu Rwanda, Perezida Emmanuel Macron aherutse gushyiraho Komisiyo y’impuguke igomba gucukumbura uruhare rw’igihugu cye kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Macron yohereje umudepite ugomba kumuhagararira. Ni icyemezo cyanenzwe n’abantu batandukanye kuba atari we wiyiziye ariko kigaragaza ubushake mu kunga ubumwe nyuma y’ibyabaye byose.

Umwaka ushize Perezida Paul Kagame yavuze ko “Perezida Macron yazanye imitekerereze mishya muri politiki y’u Bufaransa” ndetse ko arimo guhindura “Politiki y’u Bufaransa n’amateka yabwo”.

Mitterrand na Habyarimana bari inshuti z'akadasohoka, aha ni mu 1982 i Kigali
Mitterrand na Habyarimana batera igiti i Kigali
Perezida Habyarimana ubwo yakirwaga ku ngoro ya Perezida w'u Bufaransa mu 1992
Perezida Hollande ubwo yahuriraga na Perezida Kagame i Bruxelles mu 2014
Perezida Sarkozy asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida Sarkozy yagaragaje ubushake bwo gutsura umubano n'u Rwanda, ahagirira uruzinduko mu 2011
Sarkozy yemeye amakosa igihugu cye cyakoze mu Rwanda
Tariki 14 Ukuboza 1984, Habyarimana yakira ku meza Mitterrand
Umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa kubwa Jacques Chirac waranzwe n'ibibazo
Uruzinduko rwa Habyarimana i Paris tariki 17 Nyakanga 1992 ari kumwe na Perezida Mitterrand

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza