Imyiteguro y’uburyo bwo gukorera ‘permis’ hifashishijwe ikoranabuhanga igeze kure

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 14 Gashyantare 2020 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri mu myiteguro yo gutangiza ikigo kizajya cyifashishwa mu gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo n’urwa burundu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni ikigo cyatangiye kubakwa mu 2017 mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko mu Busanza, bikaba biteganyijwe ko kizatangira gukora muri Kamena mu 2021.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iki kigo kizaba kirimo ibyangombwa byose byari bisanzwe biboneka aho abantu bakoreraga impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati “Hazakorerwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara rwa burundu hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni ukuvuga imihanda itunganyijwe muri icyo kigo, iteye ku buryo bujyanye n’ibizamini bikoreshwa ahazamuka, parikingi, amakorosi”.

CP Kabera avuga ko ibi byose bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Kandi iyo mihanda ikaba ifite "sensors" zibasha kwerekana ikosa rikozwe n’umunyeshuri. Umunyeshuri aba yicaye mu modoka wenyine ibyo akora bigakurikiranwa n’umupolisi wicaye mu cyumba cy’ubugenzuzi "Control room".

Iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati ya 1000 na 1200 bakorera impushya z’agateganyo, mu gihe abakorera iza burundu bo kizajya cyakira abari hagati ya 230 na 250.

CP Kabera avuga ko iri koranabuhanga rizafasha gukemura ikibazo cya ruswa n’amarangamutima byajyaga bigaragara mu gukoresha iki kizamini.

Ati “Nta ruswa, nta kwibeshya nta n’akarengane kubera ko ukora ikizamini aba akorana na mudasobwa. Iri koranabuhanga nta marangamutima rigira, ntiryibeshya, nta karengane nta n’ikimenyane rigira.”

Mu gihe iki kigo kizaba cyatangijwe, abakorera ibizamini byo gutwara imodoka mu Mujyi waKigali bose bazakoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga ariko abo mu ntara bo bakazakomeza gukoresha uburyo busanzwe kugeza igihe na bo bazagerezwaho iri koranabuhanga.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iki kigo kizatanga amahirwe yo kuba umuntu yakora ikizamini igihe abishakiye bitewe n’umwanya afite, kandi utsinze bikazaba bigaragaza koko ko azi gutwara ikinyabiziga.

Izi mpinduka zije zikurikira iziherutse kuba umwaka ushize wa 2019 ubwo Minisiteri y’Ibikorwa remezo, yatangazaga ko abifuza impushya za burundu zo gutwara imodoka za ‘automatique’, bagiye gutangira kujya bakora ibizamini byihariye.

Kugeza uyu umunsi umubare w’abatsinda ibizamini by’agateganyo n’ibya burundu byo gutwara ibinyabiziga uracyari hasi ,aho mu Mujyi wa Kigali gusa habarirwa abantu 9000 bakora ibi bizamini buri kwezi ariko hagatsinda abagera kuri 30% gusa.

Umuvugizi wa Polisi CP Jean Bosco Kabera avuga ko iki kigo kizatangira muri Kamena umwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .