Imyirondoro isaga 20, pasiporo z’umwimerere, ikoranabuhanga mu kumuneka: Hahishuwe byinshi ku ifatwa rya Kabuga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Félicien Kabuga wari umwe mu bahigishwaga uruhindu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yafatiwe mu Bufaransa nyuma y’imyaka 26 yihishahisha.

Ni intambwe ikomeye yatewe mu guha ubutabera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no ku rwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, rwamushakishaga.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yagarutse ku rugendo rwakozwe mu gushakisha uyu mugabo bamwe bavugaga ko ajya yihinduranya. Iminsi yose yahimwe n’umwe, ku wa 16 Gicurasi 2020.

Ahagana 6:30 mu gihe Brammertz yari mu Buholandi, abajandarume barimo basaka mu nyubako iherereye Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, bagera mu igorofa ya gatatu Kabuga bamuta muri yombi. Yari yarashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihembo cya miliyoni 5$, ku muntu uzatanga amakuru yatuma afatwa.

Colonel Èric Emeraux uyoboye umutwe w’abajandarume ushinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu, avuga ko nyuma y’imyaka 26 wihishahisha, ubonye abajandarume 20 n’abashinjacyaha ku nyubako yawe, ugomba gutekereza ko ari iherezo ry’umukino.

Kabuga yaba yaratunguwe no gufatwa

Mu kiganiro Brammertz yagiranye na Jeune Afrique n’ikindi na Vanity Fair, hombi agaragaza ko bitari inzira zoroshye kugira ngo uyu mugabo w’imyaka 84 afatwe, nubwo we avuga ko afite 87.

Avuga ko nk’umuntu wiberaga muri Paris, agafatwa nyuma y’imyaka ingana itya, nta kabuza ashobora kuba yaratunguwe.

Yakomeje ati “Iperereza riracyakorwa ariko ku bwanjye mpamya ko muri iriya nyubako yari ahamaze imyaka myinshi. Kandi, ntabwo yakundaga kubonwa n’abaturanyi be. Ni gake cyane yajyaga hanze. Yabagaho ubuzima bucecetse cyane, bw’umuntu uri mu zabukuru.”

“Ntabwo byapfa kumvikana uburyo umuntu isura ye yari ku byapa by’abashakishwa mu myaka myinshi – hari amafaranga yashyizwe ku mutwe we – aba muri Paris cyangwa undi mujyi uwo ariwo wose.”

Yavuze ko abakekwaho bene ibi byaha usanga bakoresha uburyo bwose mu kwiyoberanya, atanga urugero kuri Radovan Karadžić wo muri Bosnia, wahinduye amazina akiyita Dr. Dabić, agabanya ibiro ku buryo yatakaje nka 20, atereka ubwanwa burebure bw’umweru, ahindura imvugo, ubundi atangira gukora nk’umuganga, akajya anatanga ibiganiro kuri televiziyo akoresheje imyirondoro mishya.

Nta muntu wigeze amenya ko ari wa munyapolitiki uhigwa bukware wo mu yahoze ari Yugoslavia. Yaje gufatirwa muri Serbia mu 2008.

Dr Brammertz ati “Buri wese wahunze ubutabera agira inkuru ye yihariye.”

Abashakishaga Kabuga bahinduye umuvuno

Brammertz wagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa IMRCT mu 2016, avuga ko mbere abashakishaga Kabuga bagenderaga ku makuru bahabwa n’abatangabuhamya, rimwe bakabwirwa ko Kabuga ari muri Gabon, Madagascar cyangwa mu Burundi, ibintu ngo rimwe na rimwe bitashobokaga.

Brammertz wasimbuye Hassan Bubacar Jallow yakomeje ati “Twagerageje guhindura ubwo buryo bwo gutegereza amakuru ngo ugire icyo ukora, ahubwo dushaka icyo dukora ngo amakuru aboneke, twita cyane ku gusesengura no gushakisha.”

“Twatangiye gushyira hamwe no gusesengura amakuru ya za telefoni, ajyanye n’imari, gusohoka no kwinjira mu gihugu, ingendo n’ibindi. Kuko twashingiye cyane ku makuru ya gihanga, byadufashije kwerekeza iperereza ryacu mu Burayi bw’u Burengerazuba.”

Muri ubwo buryo, hatangiriwe ku gushakisha abantu bikekwa ko bakorana na Kabuga, aba aribo bagenzurwa by’umwihariko hizewe ko bizabageza kuri Sebuja.

Mbere ngo hakurikiranwe bucece abantu hafi 20, bitewe n’ibirari bagaragaza uwo mubare ugenda ugabanuka, hasigara abantu batanu cyangwa batandatu bari hafi cyane ya Kabuga. Muri icyo gihe ngo hakoreshejwe ikoranabuhanga ririmo kugenzura iminara y’itumanaho n’ibindi bimenyetso bya gihanga.

Brammertz ati “Twaje no kubona ko abantu twakurikiranaga batakundaga kujya muri Afurika, kenshi bagendaga mu Burayi bw’uburengerazuba, ndetse benshi bagatura mu Bufaransa, u Bubiligi n’u Bwongereza.”

Brammertz kandi yashyizeho umuyobozi mushya uyobora itsinda rishakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside, rinongerwamo inzobere ebyiri mu gusesengura amakuru bya gihanga.

Yakomeje ati “Umufaransa waduhaga amakuru nk’umwe mu bagize itsinda ryacu, yashyize ibyo bimenyetso hamwe bigaragaza inyubako yari arimo, inyubako imaze kugaragara, hakurikiraho igikorwa cyo kumufata cyanagenze neza.”

Inshuro ya nyuma hari amakuru yizewe ijana ku ijana ku merekezo Kabuga yari aherereyemo hari mu 2007, ubwo yari mu Budage. Icyo gihe ngo yari arimo gukoresha imyirondoro itandukanye, ndetse ngo aza kubagwa mu bitaro.

Brammetz ati ati “Umukwe we [Augustin Ngirabatware] yafashwe muri Nzeri uwo mwaka [yakatiwe gufungwa imyaka 30 kubera ibyaha bya Jenoside]. Kabuga yari kumwe na we, mu Budage, ariko byaje kugaragara nyuma.”

Nyuma yaje kuva muri icyo gihugu anyuze mu Bubiligi, akomereza muri Luxemburg, ariko ngo agakora uko ashoboye agasibanganya ibimenyetso.

Mu mwaka ushize ngo byaje kumenyekana ko Kabuga atigeze arenga u Burayi. Mu mezi atatu ashize hashingiwe ku isesengura ry’amakuru y’ingendo, byaje kugaragara ko ari mu Bwongereza, u Bubiligi cyangwa u Bufaransa.

Yakomeje ati “Nyuma yo kugenzura neza amakuru ya vuba twari twakusanyije, twemeje ko byanze bikunze agomba kuba ari ahantu hamwe mu Bufaransa, yihishe.”

Muri Nyakanga 2019 hakoranyijwe inama

Muri Nyakanga 2019 i La Haye hakoraniye inama yahuje abagenzacyaha bo mu Bwongereza, u Bubiligi n’u Bufaransa, n’ibihugu byarebwaga n’ikibazo birimo u Buholandi, Luxembourg n’u Busuwisi, n’abahagarariye Interpol na Europol.

Brammertz avuga ko hakusanyijwe amakuru yari amaze kugerwaho n’izo mpamde zose, kandi ngo yabaye ingirakamaro cyane.

Kabuga yariyoberanyaga cyane

Kugira ngo abashe kujya muri ibyo bihugu byose, Kabuga yakoreshaga imyirondoro inyuranye, ndetse ngo basanze ibyangombwa yakoreshaga atari ibihimbano, ibintu byarushijeho guteza urujijo.

Brammertz ati “Kabuga yari afite imyirondoro isaga 20 na pasiporo eshatu zitandukanye. Ubwo yafatwaga yari arimo gukoresha undi mwirondoro. Dutekereza ko hari pasiporo enye zo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.”

“Kandi ikibazo ni uko izo pasiporo zitari impimbano cyangwa ngo zibe zaribwe. Bisa n’aho zatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha kuko ziriho ibirango bya nyabyo. Bishobora kuba byarakozwe muri ruswa cyangwa hari abandi babigizemo uruhare.”

Ubwo Kabuga yari amaze gutabwa muri yombi ngo yahise afatwa ibipimo, bijyanwa muri laboratwari babigereranya n’ibyafatiwe mu Budage mu 2007, ari naho hantu ha nyuma Kabuga yaherukaga kumvikana ko yagaragaye.

Nyuma y’amasaha abiri ngo byari bimaze kwemezwa ko ari Kabuga. Kugeza ubu uyu mukambwe avuga ko akeneye kuburanira mu Bufaransa aho kujyanwa i Arusha muri Tanzania, aho azongera kugezwa imbere y’urukiko ku wa 27 Gicurasi.

Kabuga ngo yari afite abantu bamufasha, abenshi bakaba impunzi mu bihugu bitandukanye, ariko ugasanga abagize umuryango we ari bo bakorana umunsi ku munsi.

Uruhare rwa Coronavirus

Brammertz avuga ko kuba icyorezo cya Coronavirus cyaratumye ibikorwa byinshi bifungwa, hari inyungu byatanze ariko hari n’ingorane ubwabyo byazanye.

Ati “Biragoye kuba wakora igenzura ku mihanda irimo ubusa abantu badasohoka mu ngo. Igihe abantu barimo kugenzura, hashobora kubaho amakenga. Umuntu rero aba agomba kwitonda cyane muri ubwo buryo bwo kuneka. “

Ku rundi ruhande ariko ngo byahagaritse ingendo z’abantu bagenzurwaga bamubaga hafi, ku buryo kumenya uwo bari kumwe byari byoroshye.

Yakomeje ati “Ubundi twanifuzaga ko kumufata byihuta, bikaba mbere y’uko ingendo zongera gufungurwa, ngo we cyangwa abantu bari kumwe batangire kugenda.”

Col Emeraux avuga ko ku modoka yari iparitse ku muhanda wa Kabuga hari hashyizwemo camera, yagenzurwaga hifashishijwe iPhone.

Yakomeje ati “Twabashaga kubona umuhanda neza bidasabye ko tuba turi ku muhanda.”

Yanongeyeho ko bashakaga gufata Kabuga ku wa Kabiri tariki 19 Gicurasi. Gusa mu kugenzura telefoni umuryango we wakoreshaga, byagaragaye ko batangiye gukora ingendo nyinshi, bituma kumufata byihutishwa bishyirwa ku wa Gatandatu.

IRMCT isaba ubufatanye

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Brammetz yabwiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu mu gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside.

Avuga ko mu myaka ibiri ishize mu iperereza hari umwe mu bakekwaho uruhare muri Jenosise byaketswe ko ari muri Afurika y’Epfo, ayo makuru yemezwa na Interpol.

Yakomeje ati “Uwo munsi twohereje ubusabe ku buyobozi bwa Afurika y’Epfo kugira ngo buhite bumufata. Ariko byasabye ko dutegereza amezi menshi kugira ngo tubone igisubizo. Abayobozi ba Afurika y’Epfo bazanye imbogamizi mu bijyanye n’ubutabera.”

Mu Ukuboza umwaka ushize ngo Afurika y’Epfo yemereye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ko impapuro zisaba gufata uwo muntu noneho zishobora gushyirwa mu bikorwa.

Yakomeje ati "Ubwo Polisi yajyaga iwe kumufata, uwo muntu ntiyari akihaba. Uyu munsi yaba acyihishe muri icyo gihugu ? Ntiwabihamya, ariko dukomeje kuvugana n’ubuyobozi bw’icyo gihugu tubasaba kugira ubufatanye."

Kabuga yari ku rutonde rw’abantu batatu bagombaga kuburanishwa na IRMCT. Abandi ni Augustin Bizimana kuri uyu Kane byemejwe ko yapfiriye muri Pointe Noire muri Congo muri Kanama 2000, na Mpiranya Protais wari Umuyobozi w’Umutwe wari ushinzwe kurinda Perezida Habyarimana n’abandi bayobozi bakuru.

Brammertz yabajijwe niba uwo muntu wari muri Afurika y’Epfo ari Mpiranya, avuga ko atajya avuga izina ry’umuntu barimo gushakisha, nubwo ibinyamakuru byakomeje kuvuga ko yari we.

Yavuze ko hari abantu benshi bihishe mu bihugu bitandukanye urwego ahagarariye rwasabye ko bibafata, ariko kugeza ubu ntabwo birabyubahiriza.

Kabuga Félicien akomeje gusaba ko yaburanira mu Bufaransa, azasubira mu rukiko ku wa 27 Gicurasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .