Imyigaragambyo y’abamagana urupfu rwa George Floyd yageze mu Budage no mu Bwongereza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Kamena 2020 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Ibihumbi by’abaturage bigabije imihanda mu mijyi y’u Budage ndetse no mu Bwongereza, kuri iki cyumweru bifatanya na bagenzi babo bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bamagana ubwicanyi bwakorewe umugabo w’umwirabura.

Abantu bakomeje kwigaragambya bamagana igikorwa cy’umupolisi uheruka kuniga umwirabura witwa George Floyd, amunigishije ivi. Amashusho yafashwe yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko George Floyd yashinzwe ivi ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu kugeza ubwo atakibasha kunyeganyega, nyuma byatangajwe ko yapfuye.

Ni inkuru yatumye benshi bavuga ko Polisi ya Amerika yica abirabura, bajya mu mihanda batangira kwigaragambya mu mihanda irimo n’iya Chicago, Los Angeles na Memphis.

Iyi myigaragambyo yageze no mu mujyi wa Berlin, aho amagana yigaragambirije kuri ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika. Abigaragambya bari bafite ibyapa byanditseho ngo ‘muhagarike kutwica’ n’andi avuga ngo ‘Dukeneye ubutabera kuri George Floyd’.

Ahazwi nk’urukuta rwa Berlin aho abahanzi bashushanya ibintu bitandukanye, ubu hari urwibutso rwa George Floyd.

Abakinnyi kandi bo muri shampiyona y’u Budage, Bundesliga, bifatanyije n’abigaragambya kuri iki cyumweru. Umukinnyi wa Borussia Dortmund, Jadon Sancho, yakuyemo umupira amaze gutsinda igitego yerekana agapira k’imbere kanditseho ngo ‘George Floyd akeneye ubutabera’.

Ubwo Borussia Monchengladbach yatsindaga Union Berlin, umukinnyi wayo Marcus Thuram yatsinze igitego apfukama mu kibuga yubika umutwe.

Umutoza wa Monchengladbach witwa Marco Rose, yavuze ko ibyo yakoze ari ikimenyetso cyo kurwanya ivangura kandi bose bamushyigikiye. Ati “Ndizera ko buri wese abishyigikiye kandi buri wese afite imitekerereze nk’iy’ibyo yakoze”.

Mu mujyi wa Londres naho ibihumbi by’abaturage bifatanyije n’abigaragambya muri Amerika, bafata ibyapa byanditseho ngo ‘nta butabera, nta mahoro’.

Abigaragambya bapfukamye ahitwa Trafalgar Square mbere yo gukora urugendo runyura ku nteko ishinga amategeko rugasorezwa ahakorera ambasade ya Amerika i Londres.

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi abantu batanu bari aho kuri ambasade, aho babiri barwanyije polisi abandi bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Mu Bwongereza habaye imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rwa George Floyd
Ahazwi nko ku rukuta rwa Berlin hashyizweho igishushanyo cya George Floyd
Umukinnyi wa Borussia Dortmund, Jadon Sancho yatsinze igitego yerekana umwenda w'uko George Floyd akeneye ubutabera
Marcus Thuram yatsinze igitego apfukama mu kibuga yubika umutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .