Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira mu majwi u Rwanda irushinja ko ari rwo ruri inyuma y’umutwe wa M23, ndetse ko rwawufashije kwigarurira Umujyi wa Bunagana. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, rukavuga ko nta sano n’imwe rufitanye n’uyu mutwe.
Ku rundi ruhande, uyu mutwe nawo uherutse gutangaza ko nta bufasha na buto uhabwa n’u Rwanda yewe ko n’imbunda n’amasasu ukoresha, bimwe ubigura n’abasirikare ba FARDC, izindi ko ari izo wahishe kera ubwo wahungaga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, i Goma haramukiye imyigaragambyo ikomeye yateguwe na Sosiyete Sivile ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yatumye urujya n’uruza rw’abantu bajya i Goma bavuye mu Rwanda ruhagarara kuko benshi batinye kuba bagirirwa nabi mu gihe baba bambutse umupaka.
Abigaragambya bageze n’aho bashaka kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda ibabuza kwinjira, gusa irabareka bakomeza kwigaragambiriza hakurya muri Congo.
Bateraga amabuye mu Rwanda, gusa inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizagira icyo zibatwara.
Iyi myigaragambyo yabereye ahazwi nko ku mupaka muto, Petite Barrière mu gihe ku munini wa La Corniche uzwi nka Grande barrière harimo kwambuka abanye-Congo gusa.
Ibi bibaye nyuma yuko Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François aburiye abaturage b’akarere ka Rubavu kwirinda kujya muri RDC kubera umutekano wabo.
Yagize ati "Niba Abanye-Congo bahohotera benewabo babahora kuvuga Ikinyarwanda, Umunyarwanda uvuye hano si we bazabura guhohotera."
Murenzi Elysé ukora akazi ko kubakisha inzu, yavuze ko bitewe n’umuburo u Rwanda rwabahaye n’itangazo ry’uko hari kuba imyigaragambyo yanze kujya i Goma.
Ati’’Itangazo ryasohotse nimugoroba bituma mfata icyemezo cyo kutajyayo bitewe n’amagambo yuzuyemo urwango batubwira, hari n’abanze kutwishyura ayo twakoreye’’.
Mwiseneza Idrissa ukora akazi k’ubucuruzi yakomeje agira ati "Nanze kujyayo kuko n’ubundi nta kazi kari gukorwa uyu munsi kubera akavuyo k’imyigaragambyo yo kwamagana M23 n’u Rwanda’’.
Akomeza avuga ko ibyo barimo gukora bashyira urwango imbere birimo guha M23 ishingiro kuko bigaragaza ko hari ikibazo gikeneye gukemuka.
Even with this amount of provocation, #CHOGM22 will still happen! But remember, there’s always a red line not to cross! pic.twitter.com/lwtbzV4xgZ
— Arthur Asiimwe (@aasiimwe) June 15, 2022
#Urgent #RDC #Rwanda Situation tendue depuis ce matin du mercredi 15 Juin 2022 dans la ville de #Goma où des centaines des manifestants veulent franchir la frontière pour aller au #Rwanda dans la ville voisine de #Gusenyi pour dire non à l'agression contre le Rwanda. pic.twitter.com/5YZJhT4wMA
— Baraka MUNYAMPFURA Héritier (@HeritierBarak) June 15, 2022
Grade barrier DRC Goma 🇨🇩 & RWANDA 🇷🇼 🚧 RUBAVU (GISENYI) pic.twitter.com/IOiVuYyT3c
— Mukiza193 (@NshizirunguAle3) June 15, 2022
Ceux qui sont touchés au premier degré par ces atrocités, expriment différemment le ras-le-bol.#Goma nous sommes de coeur un seul pays🇨🇩 une seule nation🇨🇩 pic.twitter.com/FfQYddkc2I
— Pacifique Kamalebo (@pacifiquekamal1) June 15, 2022
Les femmes leaders du #NordKivu sont mobilisées aujourd'hui à Goma 🇨🇩 pour soutenir les FARDC face aux attaques du M23 et leurs alliés.
♀️🕊️🪖
CC @CelineBardet @ONUFemmesRDC @ureport_rdc @sofepadi @AleshOfficiel @lebonkasamira @moses_sawasawa @fredbauma90 @justine_masika pic.twitter.com/t7wzpUGFyW— SFVS-Synergie des Femmes (@RDC_sfvs) June 15, 2022
#RDC: 9 fois sur 10, les manifestations pacifiques se transforment en dérives et pillages ! Des agences de voyages vandalisées à Goma par des manifestants, parce qu'il y a inscription : Rwandair. Des gens veulent traverser au Rwanda maintenant : pour quoi y faire sincèrement ? pic.twitter.com/VHRwXL3H2v
— Rodriguez Katsuva (@Katsuva_R) June 15, 2022
🏃🏃 Urgent #RDC #Rwanda Situation tendue depuis ce matin du mercredi 15 Juin 2022 dans la ville de #Goma où des centaines des manifestants veulent franchir la frontière pour aller au #Rwanda dans la ville voisine de #Gusenyi pour dire non à l'agression contre le Rwanda. pic.twitter.com/D0ZpsO5edv
— luboya kashama elie (@elie_kashama) June 15, 2022





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!