Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero w’inzego z’ibanze ugamije kwihutisha iterambere ry’umuturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ukwakira 2019 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Guhera tariki ya 27 kugeza kuri uyu wa 28 Ukwakira 2019, mu Karere ka Musanze haberaga umwiherero w’inzego z’ibanze, watumijwe kandi utangizwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase.

Witabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abamwugirije, ba Guverineri b’Intara, Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’Uturere, Abayobozi b’Uturere n’ababungirije, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara, Umujyi wa Kigali n’Uturere n’Abayobozi bashinzwe Imirimo Rusange mu Mujyi wa Kigali n’Uturere.

Ryitabiriwe kandi n’Abayobozi b’Ibigo bya Leta bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Nyuma yo kuganira no kungurana ibitekerezo ku biganiro bitandukanye, abitabiriye umwiherero biyemeje ibi bikurikira:

1. Biyemeje ko guhera ubu; imihigo y’inzego z’ibanze zose igiye kongerwamo imbaraga kugirango ibe umuyoboro n’igipimo cy’impinduka mu mibereho n’iterambere ry’umuturage;

2. Muri uyu mwaka wa 2019-20, biyemeje kugira Umudugudu ntangarugero umwe muri buri Murenge, Akagari ntangarugero kamwe muri buri Karere n’Umurenge ntangarugero umwe muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali byujuje ibipimo by’iterambere n’imibereho myiza;

3. Biyemeje gukomeza kwegera abaturage no kubakangurira kwicungira umutekano no kuziba icyuho cyose cyawuhungabanya;

4. Gushyira imbaraga mu kurangiza ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, abadafite aho baba bakaba batujwe bose uyu mwaka wa 2019-20, kandi buri mezi abiri hakabaho igenzura ryerekana aho buri Karere kageze;

5. Kongera imbaraga mu ikurikiranwa ry’ibikorwa no kunoza imikorere y’inzego zegereye abaturage no kuzongerera ubushobozi (Umurenge, Akagari n’Umudugudu);

6. Buri Murenge kugira icyumba ntangamakuru, bikaba umuhigo kugira ngo tugendere ku makuru nyayo, azibanda ku bibazo bibangamiye abaturage (HSI), uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, amakoperative, ibikorwa by’Itorero n’utundi dushya;

7. Kongera igipimo cy’uko abakozi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu byiciro bitandukanye babazwa ibyo bakora no guhindura isura yazo;

8. Kongera ikibatsi mu kwishakamo ibisubizo bikemura ibibazo by’abaturage no kubyutsa ibyakoraga bitagikora neza. Urugero: Kandagira ukarabe, akasozi ndatwa, umugoroba w’umubyeyi, akameza k’amasahani, imboga & imbuto, igiti cyanjye n’ibindi bigendewe kumiterere y’Uturere;

9. Gushyira imbaraga mu gukorana no korohereza abafatanyabikorwa batandukanye mu buryo buhoraho kugira ngo bafashe Uturere gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage;

10. Kwita kuri gahunda za Leta zizana impinduka vuba mu buzima bw’abaturage, by’umwihariko ubuhinzi, uburezi, ubuzima, imibereho myiza, amakoperative n’umuryango;

11. Kongera imbaraga mu bukangurambaga ku baturage no gushyiraho uburyo bwo kwihutisha isuku n’isukura ku mihanda, mu miturire, mu ngo n’ahandi hantu hose hahurira abaturage;

12. Gushyira imbaraga mu buryo bwo kwigenzura, kugenzurana no kwigiranaho mu Nzego z’Ibanze kandi hakurikizwa amabwiriza abigenga;

13. Gukemura ikibazo cy’ibirarane by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi atarishyuwe abakozi b’inzego z’ibanze cyane cyane ab’imirenge n’utugari bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2020;

14. Inzego z’Ibanze ziyemeje kuzamura ireme ry’ibyo zikora no kurushaho kunoza imikorere yazo;

15. Kongera imbaraga no kubaka mu buryo burambye ubushobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo zishyire mu bikorwa gahunda za Leta kinyamwuga;

16. Basabye inzego nkuru kugabanya inama zitumirwamo abayobozi b’inzego z’ibanze hagakoreshwa ’video conference’ kugira ngo abayobozi babone umwanya wo gukora no gukurikirana ibikorwa hakagabanywa n’izitumiza abaturage;

17. Kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi zihabwa abaturage by’umwihariko iz’ingoboka (VUP/Inkunga y’ingoboka, Inguzanyo, Girinka, Ifumbire n’izindi) zigenewe abaturage bafite intege nke no gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe, bikozwe mu mucyo kandi bigakorwa n’abaturage ubwabo;

18. Inama Njyanama kongera ubukangurambaga binyuze mu kwegera abaturage, gukurikirana ibikorwa no gukorana na JADF z’Uturere;

19. Abayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje kurangiza imanza za Gacaca zose zushobora kurangizwa zisigaye bitarenze 28/11/2019;

20. Guhashya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu kajagari cyangwa butemewe; kubufatanye n’izindi nzego bireba;

21. Inzego zisaba raporo mu nzego z’ibanze kushyiraho uburyo bumwe buzifasha gutanga amakuru amwe;

22. Kuzamura imitangire ya serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze hakoreshejwe ikoranabuhanga;

23. Inzego z’ibanze ziyemeje gukorana n’itangazamakuru mu kumenyekanisha ibikorwa by’iterambere;

Mugusoza umwiherero w’inzego z’ibanze, Minisitiri yashimiye abawitabiriye uburyo bisuzumye abasaba ko imyanzuro biyemeje yashyirwa mu bikorwa bafatanije n’izindi nzego bakorana.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Patrick Nyamvumba atanga ikiganiro muri uyu mwiherero
Uyu mwiherero witabiriwe n'inzego zose guhera ku Ntara n'Umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .