Abadepite barahira barimo 37 ba FPR-Inkotanyi n’imitwe ya Politiki bafatanyije, batanu ba PL, batanu ba PSD, babiri ba PDI, babiri ba Green Party na babiri ba PS Imberakuri na 27 bo mu byiciro byihariye.
Muri bo, 29 ni abagabo mu gihe 51 ari abagore.
Nyuma yo kurahira, nta gihindutse haratorwa Biro y’Inteko Ishinga Amategeko. Utorwa azakorera mu ngata Mukabalisa Donatille wari uyoboye Inteko mu myaka 10 ishize; Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Sheikh Musa Fazil Harerimana na Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Edda Mukabagwiza.
Kugeza ubu, abahabwa amahirwe yo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ni benshi, gusa uwo abenshi bahurizaho ni Sheikh Musa Fazil Harerimana, bashingiye ku rugendo rwe rwa politiki. Ikindi binajyanye n’ihame ryo gusaranganya ubutegetsi kuko Fazil ari mu mutwe wa politiki utaratsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, PDI.
Iyo ukubise icyumvirizo hirya no hino, bivugwa ko mu gihe Fazil yaba abaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma yaba umuntu wo muri FPR-Inkotanyi nk’uko byagenze n’ubushize kandi na bwo yaba umugore.
Muri benshi bahabwa amahirwe, harimo Uwineza Beline wabaye Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC. Uyu abarizwa muri FPR-Inkotanyi. Uwineza yize amategeko, kandi inshingano z’uwo mwanya zisaba umunyamategeko.
Bivugwa ko Visi Perezida wundi ushinzwe imari n’abakozi ashobora kuba umugore, yaba uri mu bahagarariye ibyiciro byihariye mu Nteko cyangwa se uturuka mu wundi mutwe wa politiki.
Guverinoma yo bite?
Iyo bigeze ku gushyira abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, byo biragoye kuraguza umutwe, kuko ibintu biri mu bubasha bw’Umukuru w’Igihugu, buriya biba byiza kutajya kubyibazaho cyane, bitewe ahanini n’uko inshuro nyinshi hazamo ugutungurana. Umukuru w’Igihugu arashishoza agakora igikwiriye.
Ikiriho ni uko ubu umunsi uwo ari wo wose, Guverinoma izatangazwa kuko Minisitiri w’Intebe yashyizweho kandi na we ararahira kuri uyu wa Gatatu. Gusa, urebye uko byagiye bigenda mu myaka yashize, ubwo Perezida Kagame yabaga amaze kurahira, Guverinoma ntiyahindukaga cyane, ahubwo nka nyuma y’ukwezi kumwe cyangwa abiri, ni bwo twabonaga impinduka zikomeye.
Gusa nk’uko twabonye mu minsi ishize hahinduka Minisitiri w’Umurimo atamaze kabiri kuri uwo mwanya, birashoboka ko na none, dushobora kubona izindi mpinduka.
Bivuze iki ku yindi myanya itatu ikomeye mu gihugu?
Imyanya ine ikomeye mu gihugu nyuma y’uwa Perezida wa Repubulika, ni uwa Perezida wa Sena, uwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, uwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite n’uwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Ubu abo bantu batanu ni bo bemerewe uburinzi, kuko kuva mu myaka ya 2017, ntabwo ba Minisitiri bagihabwa uburinzi.
Manda ya Perezida wa Sena y’u Rwanda izarangira ku wa 16 Ukwakira. Yari isanzwe iyobowe na Senateri Kalinda François Xavier. Minisitiri w’Intebe, ni Dr. Edouard Ngirente, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ni Faustin Ntezilyayo. Abo bayobozi bose ni abagabo.
Mu gihe Inteko Ishinga Amategeko yayoborwa n’umugabo, byaba bifite ikindi bivuze ku mwanya wa Perezida wa Sena n’uw’Urukiko rw’Ikirenga kuko mu Rwanda tuzi rwubahiriza ihame ry’uburinganire, ntibyashoboka ko abayobozi batanu bakuru, bose baba ari abagabo.
Bivuze ko twazisanga ejo bundi mu Ukwakira ubwo Sena yazaba isoje imirimo yayo, uyiyoboye abaye umugore cyangwa se mu Ukuboza ubwo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yaba asoje manda ye, na byo bigenze gutyo.
Ubusanzwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ashyirwaho na Perezida wa Repubulika, yemerewe manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe. Ni ubwa mbere bigiye kubaho kuko mbere yari imyaka umunani.
Dusubiye ku buyobozi bw’Inteko, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nkusi Juvenal wa PSD ni we wahise ayobora Inteko, akurikirwa na Joseph Sebarenzi wari muri PL na Vincent Biruta wa PSD.
Inteko Ishinga Amategeko ya mbere yayobowe na Mukezamfura Alfred wa PDC, asimburwa na Mukantabana Rose utari ufite ishyaka arimo, iya gatatu iyoborwa na Mukabalisa Donatille wa PL n’iya kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!