00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga mu Rwanda ishobora kongerwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ugushyingo 2022 saa 10:52
Yasuwe :

Gusaba kongera imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga mu Rwanda ikava kuri 18 ikajya kuri 21, ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu.

Ni ubusabe bwabayeho nyuma y’ibiganiro bitandukanye byatanzwe muri iryo huriro, byagaragaje ko urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge birimo n’inzoga, bikagira ingaruka ku iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Imibare iheruka y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu mwaka wa 2021/2022 bakiriye abarwayi 96.357, aho abasaga 70% ari urubyiruko rufite ibibazo byakomotse ku biyobyabwenge n’inzoga.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, ibihugu byinshi imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga ni 18.

Raporo y’Umuryango mpuzamahanga wita ku Buzima yo mu 2018, yagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu karere mu kugira abantu banywa inzoga nyinshi.

Nibura ku bantu bafite hejuru y’imyaka 15 mu Rwanda, umwe ku mwaka anywa litilo 9 za Alcool itavangiye.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu ubwo yazosaga Ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, yavuze ko kwangirika k’urubyiruko ari igihombo gikomeye ku gihugu.

Ati "Bihera kuri bo, nibo bagenda bakorama, ariko iyo boramye n’igihugu nacyo kiba uko. Ntabwo dushaka ko hagira ugira ibyago nk’ibyo, hanyuma ngo anabizane ku gihugu."

Yavuze ko nubwo Leta yakora ibishoboka byose igashyiraho amategeko akumira abana kwishora mu biyobyabwenge, inshingano za mbere ari iz’ababyeyi mu gufasha abana kubona uburere.

Ati "Hari ikibazo, ababyeyi bamwe bitiranya amajyambere bikavuga ko urekera iyo, ari mu mico, imibereho, byose bikaba ibintu biri aho byambaye ubusa. Ni ukwibeshya […] Ntabwo uzategereza umuntu wo hanze ngo aze akubwirire umwana ngo ’imyifatire yawe ikwiriye kuba iyi."

Yakomeje agira ati "Amategeko ureba agenda ashyirwaho, niba aribyo mushaka byakorwa uko, ariko amategeko ntabwo azafasha kurangiza icyo kibazo, hari uburyo bubiri bufasha. Uburyo bwa mbere ni inyigisho zihera ku bantu aho bari, kwibutsa, kubiganira ndetse ingero z’icyo kibi zikagaragara ku buryo abantu benshi bavuga bati ibi ntitubishaka, ntibwikwiriye kutubamo."_

Perezida Kagame yavuze ko ikindi kintu cy’ingenzi ari ugushyira imbere iyubahirizwa ry’amategeko, abakoze ibinyuranye nayo bakabihanirwa.

Ati "Mu bihugu byo hanze bafite imyaka nko mu tubyiniro n’utubari, iyo abantu bagiye usanga abantu ku muryango babaza […] amategeko agakurikirana ku buryo basanze wemerera cyangwa uzwi ko wemerera abana ahantu badakwiriye kuba bajya, bashobora no gufunga akabyiniro cyangwa akabari kubera ko bemereye umwana kwinjira, akaba yananyoye inzoga."

Si ubwa mbere humvikanye ubusabe bw’uko imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga mu Rwanda yakongerwa. Mu 2019 Guverinoma yasabye ko imyaka yakongerwa ikajya hagati ya 20 na 25.

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa, bugaragaza ko inzoga nta keza kazo ku buzima bwa muntu, by’umwihariko ku bakiri bato.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku bakiri bato, inzoga zangiza imikorere y’ubwonko, bikaba byagira ingaruka ku myanzuro umunu afata, bikongera ibyago byo kwibagirwa.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS, ugaragaza ko nibura buri mwaka ku isi abantu miliyoni 3 bapfa biturutse ku mpamvu zatewe n’inzoga, bigana na 5.3% by’imfu zose zibaho ku mwaka.

Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 29, OMS ivuga ko 13.5 % by’impfu z’abari muri iyo myaka ziterwa no kunywa inzoga.

Imyaka yo kunywa inzoga mu Rwanda ishobora kuva kuri 18 ikajya kuri 21

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .