00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka myinshi mu birombe bya zahabu, amahirwe mu Rwanda n’ibindi: Geleta wa Trinity Group

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 September 2024 saa 08:05
Yasuwe :

Peter Geleta ukomoka muri Afurika y’Epfo ni Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Trinity Metals Group ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Muri Kamena 2024, Banki yo muri Amerika y’Amajyambere, DFC, yemereye Trinity inkunga ya miliyoni 3,8 y’amadolari (miliyari 4 Frw) yo kuyifasha kunoza ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Geleta yasobanuye ko iyi nkunga izafasha iki kigo kwiteza imbere no guteza imbere abaturage bo mu Rwanda batuye hafi y’ibice gikoreramo ubu bucukuzi.

Mu kiganiro na Jeune Afrique ku bikorwa bya Trinity, Geleta yagaragaje ko gukorera mu Rwanda ari agahebuzo bitewe n’uko icyerekezo cy’iki kigo gihura n’icya guverinoma y’iki gihugu.

Yagize ati “Igihebuje hano ni uko icyerekezo cya Trinity gihura n’icya guverinoma. Tugira uruhare rufatika mu gufasha u Rwanda, tukagaragaza ibishoboka bishobora kubyazwa umusaruro kandi birimo inyungu nyinshi.”

Trinity Group yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2022, ubwo hahuzwaga ibigo byigenga bitatu byari bisanzwe bicukura amabuye y’agaciro ya Gasegereti, Wolfram na Coltan. Aya mabuye yifashishwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Umunyamigabane mukuru muri Trinity ni Techmet, ikigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gifite icyicaro i Dublin muri Ireland. Banki ya DFC na yo itanga umusanzu mu bikorwa byayo.

Mu gihe u Bushinwa n’ibihugu by’i Burayi na Amerika bikomeje guhatanira amabuye y’agaciro y’ingenzi akenewe mu mpinduramatwara yo gukora batiri z’umuriro w’amashanyarazi, Peter Geleta yabibonyemo amahirwe akomeye.

Yagize ati “Twabonye aya mabuye arimo inyungu nyinshi ariko habayemo ikibazo cyo kubura uyashoramo imari n’uyongerera agaciro bijyanye n’igihe kigezweho. Ni amahirwe ataragombaga kuducika, cyane cyane mu bihugu nk’u Rwanda aho ishoramari rikorera mu bwisanzure, ritekanye.”

Geleta yatangiriye akazi mu kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cy’Abongereza n’Abanyamerika, ubu kizwi nka AngloGold Ashanti, cyakoreraga muri Afurika y’Epfo. Aho yahamaze imyaka 25.

Yanabaye umwe mu itsinda ryafunguye ibirombe bishya ku mugabane, mu bihugu birimo Mali, Ghana, Guinea, Tanzania na Namibia, aho yabaye Umuyobozi Mukuru mu kirombe cya zahabu Navachab giherereye muri Namibia.

Imyaka umunani yakurikiyeho Geleta yayimaze muri Australia mbere yo kugaruka muri Afurika, umugabane avuga ko yari akumbuye cyane bitewe n’amahirwe awubamo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ku ikubitiro, Trinity Metals yashoye imari ya miliyoni 30 z’amadolari mu Rwanda. Iteganya gucukura amabuye y’agaciro menshi no kuzana abashoramari benshi.

Iki kigo giteganya kuzajya gicukura toni 200 za gasegereti ku kwezi mu myaka itanu iri imbere, kivuye kuri toni ziri hagati ya 40 na 70, toni 100 za Wolfram buri kwezi mu gihe gito kiri imbere.

Trinity kandi iteganya gucukura Lithium i Ntunga mu karere ka Rwamagana gaherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda. Hari ubutaka bubitse toni zirenga 15 z’aya mabuye.

Geleta ntateganya gucukura amabuye y’agaciro gusa kuko anashaka gufasha u Rwanda kugera ku rundi rwego rwo kuyongerera agaciro, binyuze mu kubaka uruganda ruyatunganya, anafashe mu guhugura abakorera muri uru rwego.

Yagize ati “Abanyarwanda bafite ubunararibonye bwinshi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku buso buto ariko ntabwo bafite ubumenyi mu bucukuzi bugezweho. Ariko ni abanyamurava, bafite ubushake bwo gukora no kwiga.”

Hamwe n’ubu bunararibonye bw’imyaka 40, Geleta yizera ko Trinity izatanga umusanzu mu guteza imbere ubunyamwuga muri uru rwego no mu gushyiraho amategeko mpuzamahanga.

Ati “Akenshi mu bihugu byo muri Afurika, wishyura amafaranga y’uruhushya rwo gukora ariko ntabwo bigirira akamaro abaturage. Kugira ngo urwego rutere imbere, abaturage bagomba kugira uruhare mu ishoramari, bakabona umusaruro ufatika w’ibyo bakora.”

Trinity yashoye miliyoni 3,8 z’amadolari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitangiza ibidukikije, mu kongerera imbaraga uburyo bwo kuyashakisha n’umutekano w’abakozi.

Geleta yagize ati “Hari amahirwe ya nyayo mu bashoramari bakomeye b’Abanyamerika n’Abanyaburayi ko baza gushyigikira uyu mushinga, bakawugeza aheza kuko ni umutungo umaze igihe. U Rwanda bisa n’aho rutabyazwa umusaruro, nyamara hari amahirwe menshi.”

Peter Geleta uyobora Trinity Metals Group amaze imyaka 40 mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Trinity Metals Group ikorera mu bice bitandukanye by'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .