00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka itanu irashize amatara yo ku muhanda wa Kivu Belt ataka

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 10:39
Yasuwe :

Abakoresha umuhanda wa Kivu Belt mu masaha y’ijoro n’abacururiza ku mazu y’ubucuruzi yegereye uyu muhand, bavuga ko kuba amatara y’uyu muhanda ataka bibagiraho ingaruka, bagasaba inzego bireba gucanira uyu muhanda unyura mu turere dutanu two mu Ntara y’Iburengeraba.

Aya matara yaka muri santere zimwe na zimwe z’ubucuruzi nka Kabeza, Tyazo, umujyi wa Kibuye, Giti Kinini, Congo Nil kuri uyu muhanda watashywe mu 2017.

Umwe mu bagore bakora ubucuruzi bwo kohereza amafaranga kuri telefone (M2U) mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, aherutse gukurikirwa n’amabandi amwambura igikapu kirimo amafaranga na telefone.

Ibi siwe wenyine bimaze kubaho kuko abakorera muri santere bavuga ko bimaze kuba ku bantu barenga icumi mu gihe kitarenze ukwezi.

Fabiola Uwiragiye aherutse kwamburwa kuri uyu muhanda igikapu kirimo amafaranga n’amatelefone. Yagize ati "Banyamburiye hano abanyambuye sinababonye. Icyo twifuza ni uko bacana ano matara kuko iyo haza kuba habona abanyambuye nari kubona amasura yabo, bari no gutinya kunyambura habona.”

Minani Cosmos ufite inzu itunganya imisatsi mu murenge wa Rubengera, avuga ko kuba aya matara ataka bigira ingaruka ku mikorere yabo, kuko abantu bataha kare kubera gutinya amabandi.

Ati “Bafashe amatara bayashyiraho ariko ntabwo bigeze bashyiramo umuriro. Nzi abantu bagera ku icumi bamaze kwamburirwa amatelefone muri uyu muhanda. Aba bantu bacuruza serivisi z’ikoranabuhanga rya telefone bo bataha kare, kubera amabandi asigaye abagenda runono bagera aho amatara ataka bakamucapura udukapu turimo amafaranga n’amatelefone.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye IGIHE ko Leta ifite gahunda yo gucanira imihanda yose minini kuko urumuri rutuma ahantu haboneka umutekano, n’abacuruza bagacuruza amasaha menshi.

Ati “Ni umushinga watangiye ku mihanda myinshi ntekereza ko kuka bitihuta ari ukubera ko ari umushinga munini, ukora ahantu hanini ariko inzego zibishinzwe ziri kubikoraho, hari imihanda imwe n’imwe yatangiye kwaka.”

Ku kuba hariho amatara ariko ntiyake, Habitegeko yagize ati “Ahanini usanga ari za transformateurs ziba zibura kandi usanga arizo zihenze kurenza amatara n’amapoto. Ntabwo nababwira ngo ikibazo kizakemuka igihe iki n’iki ariko tugiye kubatumikira ku babishinzwe ko abaturage bifuza ko byihuta.”

Muri 2017, nibwo uyu muhanda wa kaburimbo washyizweho amapoto n’amatara ariko kuva icyo gihe kugeza ubu aya matara ntarigera yaka ndetse hamwe na hamwe imirinda nkuba yari yashyizwe ku mapoto yibwe n’abantu batazwi.

Ikizima cyo ku muhanda wa Kivu Belt mu masaha ya nijoro
Abakorera kuri uyu muhanda iyo bugorobye bahita bataha kubera gutinya kwamburwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .