Imyaka icumi irashize muri Kigali hatewe gerenade: Ibikomere biracyari bibisi ku barokotse ibi bitero (Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 03:03
Yasuwe :
0 0

Ku matariki atandukanye guhera muri Gashyantare 2010, muri Kigali no mu bindi bice habayeho ibitero bya gerenade byabaye byikurikiranyije, bihitana ubuzima bw’inzirakarengane, abandi bibatera ubumuga.

Nka tariki ya 19 Gashyantare 2010, mu Mujyi wa Kigali hatewe gerenade eshatu ahagana mu saa mbili z’ijoro. Zatewe mu bice bitatu bitandukanye bihurirwamo n’abantu benshi, zihitana abantu babiri, abagera kuri 30 barakomereka, batanu bo bakomereka ku buryo bukabije.

Hari iyatewe “Kwa Rubangura” mu Mujyi wa Kigali rwagati, icyo gihe hari hagitegerwa imodoka zerekeza Kimironko, indi iterwa ahitwa “Chez Venant”, ahategerwaga tagisi zerekeza mu byerekezo bitandukanye by’umujyi, iya gatatu yatewe muri gare nini ya Nyabugogo.

Ni ko byagenze no ku itariki ya 15 Gicurasi aho abantu babiri bapfuye, abandi bagera kuri 32 bagakomereka bikomeye kubera gerenade yatewe nanone mu mujyi rwagati. Si muri Kigali gusa hagiye haterwa gerenade, kuko hari utundi turere zagiye ziterwamo nka Nyamagabe, Gisagara, Muhanga, Huye na Rubavu.

Mu Mujyi wa Muhanga ahazwi nko kwa ’Jacques’, hari ku itariki ya 24 Mutarama 2010 ubwo haterwaga gerenade igakomeretsa abantu 16, gusa hari bamwe bagiye bapfa nyuma yo kugezwa kwa muganga.

Ni ibihe bikomeye ku bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa, usibye kuba hari ababuze ubuzima, abakomeretse nabo baracyabana n’ububabare n’impungenge z’uko bashobora gukurizamo ubumuga bwa burundu.

Barahira Rwema Issa na Mukayiranga Annonciata ni bamwe mu bakomerekejwe na gerenade zatewe mu Mujyi wa Kigali mu matariki atandukanye mu 2010. Bose ntibakomeretse bikomeye, ariko bafite ububabare baterwa n’uduce twa gerenade twabinjiye, aho umwe agenda akababara, undi we dutuma azana amashyira mu mugongo ahari inkovu.

Rwema atuye mu Karere ka Muhanga. Mu buzima busanzwe ni umushoferi. Yakomerekejwe na gerenade yatewe kwa Rubangura ku wa 19 Gashyantare 2010, icyo gihe yari agiye gutega imodoka ngo atahe i Muhanga kuko yari amaze kugeza imuhira uwo yari yatwaye.

Ati “Icyo gihe nari mvuye mu kiraka, nari natwaye umuntu bubyizi, namugejeje mu mujyi ngomba gutaha i Muhanga biba ngombwa ko musaba ko nataha. Nkiva aho kwa Rubangura, narakase ngiye kuzamuka ngana hafi y’ahari sitasiyo ya SP, ahakoreraga sosiyete zitwara abantu nka za Horizon n’izindi, nibwo numvise akantu gaturitse abantu bariyamira, ndebye mbona umuriro uratse, gerenade iraturika.”

Mukayiranga we yakomerekejwe n’iyatewe tariki ya 11 Nyakanga 2010, icyo gihe yari yagiye mu mujyi gushaka ibizakenerwa mu bukwe bw’umuvandimwe we bwari bwegereje. Ubwo yari kwa Rubangura asoje ibyo yakoraga, yagize ingingimira mu mutima yibaza niba yatega moto atashye cyangwa niba yatega taxi voiture.

Muri uko gukomeza kwibaza icyo yatega, nibwo gerenade yaturitse iramukomeretsa.

Ati “Taxi voiture ya mbere yaraje abantu barayirukankira barayintanga. Nsubira inyuma ndahagarara. Nyuma ndavuga nti reka ntege moto burije. Hari nka saa moya n’igice. Moto ije ndayihagarika, umukobwa wari hafi yanjye aba arayitanze ayigiyeho. Ibyo ni byo naherutse. Ikintu cyahise gikubita, ariko hari umuntu wavugiye mu kabari hejuru ngo murapfuye, icyo nibuka ni uko uwo mukobwa yageze kuri moto ikintu kigaturika.”

Abantu bose ngo bahise bagwa hasi aho yagaruriye ubwenge, yabonye “ya moto iri hasi, na wa mukobwa amaraso avirirana agomba kuba yari yacitsemo kabiri”.

Ni inkuru abara amarira akazenga mu maso. Polisi ngo yahise ifunga umuhanda abantu bayoborwa mu muhanda ugana kuri Car Free Zone y’ubu.

Nubwo gerenade yakomerekeje Rwema itaterewe igihe kimwe n’iyakomerekeje Mukayiranga, na we ashimangira ko ibyo bihe byari biteye ubwoba ndetse ko adashobora kwibuka umubare w’abakomeretse.

Rwema ati “Byari biteye ubwoba, nanjye sinari nzi ko nafashwe na gerenade mu mugongo. Numvaga nshyushye mu mubiri, umuntu wambonye kuri Horizon niwe wambwiye ko yamfashe mu mugongo kuko yabonye amaraso menshi. Yamfashe hafi y’urutirigongo.”

“Banjyanye CHUK, badukorera ubuvuzi bw’ibanze barangije banjyana ku bitaro bya Polisi, niho bamvuriye, bantera n’urukingo ntegereza iminsi ibiri baransezerera.”

Mukayiranga avuga ko bikimara kuba, abantu bakomeretse “bari benshi pe”, ariko nawe ntiyamenye ko yakomeretse ahubwo yabibwiwe n’abantu bahuriye ahari icyicaro gikuru cya BK, niko guhita yerekeza kuri CHUK, avurwa ibikomere yari yagize ku kaguru anaterwa urukingo.

Ati “Naragendaga nkumva mu nkweto ndi kunyerera nkagira ngo ni ubwoba bwanyishe ibyunzwe bikaza mu nkweto akaba arizo zinyerera, ahubwo ni amaraso yari yaje mu nkweto kuko zari zifunze [...] Abakomeretse bari benshi cyane, ntabwo namenya umubare ariko ni benshi.”

Babana n’ububabare

Yaba Rwema na Mukayiranga bose mu mibiri yabo haracyarimo uduce twa gerenade tujya tubatera ububabare rimwe na rimwe, aho ubu batangiye gushaka uko bajya kwa muganga tukavanwamo.

Rwema ati “Mfite ikibazo mu mugongo, iyo utwaye imodoka uba wegamye, hari igihe utwo duce twa gerenade tubyuka ugasanga tumereye nabi. Kwivuza ndabiteganya, mba nshaka ubufasha, kuko birambangamiye kugira ibyuma mu mubiri, ariko nabwo hari igihe bintera ubwoba kuko biri hafi y’urutirigongo nkakeka ko bivuyemo nagira paralysé. Hari igihe hazamo n’amashyira.”

Mukayiranga nawe avuga ko nyuma y’aho yagiye yumva ububabare ariko ntabyiteho ku buryo byageze aho ajya afata imiti y’ububabare, ariko ubu ateganya kujya kwa muganga utwo twuma twaheze mu kuguru bakadukuramo.

Ati “Nagiye ngira ibibazo mu kuguru, nkagira ngo ni ukubera kubyibuha kuko nari mfite ibiro byinshi. Ukuguru kukandya cyane, nkanywa imiti yo kugabanya ububabare [...] n’ubu ndacyababara mu kuguru, ndi muri gahunda yo kuba najya i Kanombe bakakubaga.”

Abateye ziriya gerenade “ntaho bataniye n’Interahamwe”

Mukayiranga nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nyuma yo kurokoka ibyo bitero bya gerenade yamaze igihe kinini yarahungabanye, ku buryo yaryamaga mu ijoro akikanga ikintu giturika.

Ati “No kubona abantu amaguru yacitse, abantu bacitse imitwe, byansubije muri bya bihe [...] hari ibintu natekerezaga, naravugaga nti ko nziko Interahamwe arizo zicaga abantu muri ubu buryo, mu Rwanda hari umuntu watinyuka kwica abantu gutya atabazi? [...] muri njye numvaga ari nk’Interahamwe, njye narokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nabyo ndabizi nabibayemo. Ni cyo kintu cya mbere njye byangaruyemo. Numvaga ari nkazo zagarutse.”

Rwema avuga ko abagize uruhare muri ibi bitero bakurikiranwa kuko ari abanzi b’amahoro. Ati “Bakwiye gukurikiranwa kugira ngo n’ejo hatazagira ahandi biba.”

RNC ni yo yari inyuma y’ibi bikorwa

Kuva muri werurwe 2010 kugera muri Mutarama 2013, inzego z’iperereza zashoboye guta muri yombi abarenga 30 bakekwagaho kuba bafite uruhare cyangwa aho bahuriye n’ibi bikorwa.

Bahawe ibihano bitandukanye birimo nk’abagabo 10 bahawe igihano cy’igifungo cya burundu, barindwi bakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20, umwe akatirwa imyaka 15, babiri bakatirwa imyaka 10, naho abandi babiri bakatirwa imyaka itanu. Icyo gihe benshi biyemereye ko bari batumwe n’umutwe wa FDLR.

Muri iyo myaka, Kayumba Nyamwasa na Karegeya Patrick bayoboraga umutwe w’iterabwoba wa RNC bari barashyizeho abantu bo kubashakira nibura abahoze muri FDLR ijana, akaba aribo bazajya bifashisha muri ibyo bikorwa.

Usibye mu 2010, uwo mugambi warakomeje kugeza no mu 2013 ubwo hari gerenade zaterwaga ku Kicukiro ku isoko zigahitana abantu babiri, abandi 47 bagakomereka.

Mu rubanza rwa Lt Joel Mutabazi herekanywe uruhare rwa RNC ya Kayumba Nyamwasa muri uyu mugambi. Havugiwemo ko muri Kamena 2013, abagize RNC na FDLR bahuriye ahitwa Mamba Point Bar mu Mujyi wa Kampala, bategura ibitero mu Mujyi wa Kigali mu gihe hari amatora y’abadepite yari ateganyijwe muri Nzeri n’ibindi byagombaga kugabwa mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Corporal Joseph Nshimiyimana uzwi nka Camarade wari muri iyi nama i Kampala, yemereye urukiko ko Kayumba Nyamwasa yohereje uwitwa Esther Kanyire na Sam Lethoko bavuye muri Afurika y’Epfo, bagahuza Lt Mutabazi n’abayobozi ba FDLR bayobowe n’uwitwa Col Jean Marie.

Muri iyo nama, RNC yemeye kubaha gerenade 150 n’amadolari 50.000 yo kwifashisha mu gushaka abatera izo gerenade ndetse ako kanya ihita itanga ibihumbi 14 by’amadolari.

Ku mugoroba wo ku wa 13 Nzeri 2013, itsinda ryari riyobowe na Nshimiyimana, ryahawe amabwiriza na Lt Mutabazi wari utuye i Kabale, ryinjira mu Rwanda. Umunsi wakurikiyeho, ku wa 14 Nzeri, gerenade ebyiri zatewe mu isoko rya Kicukiro zihitana abantu babiri.

Ako kanya, Nshimiyimana yohereje ubutumwa bwa WhatsApp kuri ‘Afande’ Mutabazi amubwira ati “A la Bwenge!” [Mu bwenge].

Mutabazi yasubije ati “Kicukiro, ni byo?”, maze Nshimiyimana amusubiza ati “Yego rwose”. Yongeraho ati “ariko kuki utari kunshimira?” Nshimiyimana yavuze ko Mutabazi “Yari boss [umukoresha] wanjye.”

Nyuma y’ibi bitero, umutekano mu gihugu warakajijwe ku buryo guhera saa cyenda z’amanywa abashinzwe umutekano baba bagenzura ahantu hose. Hari kandi n’izindi ngamba nyinshi zafashwe mu rwego rwo gukaza ubutasi ku buryo n’abashaka kugaba ibitero baburizwamo ntacyo barabasha gukora. Izi ngamba z’inkazi zafatiwe rimwe zatumye kuri ubu ubu u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi ku buryo n’abanyamahanga bishimira kugenda n’ijoro batikandagira.

RNC magingo aya yashushe n’iyimurira ibikorwa byayo muri RDC yifatanya n’indi mitwe ibarizwa mu mashyamba yaho binyuze mu ihuriro ryiswe P5, naryo ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa. Gusa hashize iminsi leta ya Congo ikajije ibitero kuri iyi mitwe, aho benshi mu bayobozi n’abarwanyi bayo bishwe, abandi bagafatwa mpiri nyuma bakagezwa imbere y’ubutabera.

Gusa ubukana bwa RNC bwari bwaratangiye kugabanuka na mbere mu mpera za 2013 ubwo umwe mu bari abayobozi bayo, Patrick Karegeya, yapfiraga muri Afurika y’Epfo; itangira gucikamo ibice ndetse n’abayigize batangira kuryana.

Ku wa 11 Kanama 2010, mu masaha y'umugoroba nibwo mu Mujyi rwagati ahazwi nko kwa Rubangura hatewe ibisasu byakomerekeyemo abantu barindwi
Abapolisi bahise bahagera batangira gukora iperereza ryimbitse
Muri icyo gihe ubwoba bwari bwose mu baturage, kuko nta munsi wiraga ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bitumvikanye mu bice bitandukanye by'igihugu
Abakomerekejwe n'ibyo bisasu baracyabana n'uburibwe bw'ibikomere bakuyemo

Video: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .