Imyaka ibiri ya Volkswagen mu Rwanda: Iteranya ubwoko butanu, iri mu igerageza ry’iz’amashanyarazi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 8 Ukuboza 2020 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka ibiri mu Rwanda hatangiye ibikorwa bya Volkswagen byo guteranya imodoka zo muri ubu bwoko. Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo Perezida Kagame yafunguraga ibikorwa by’uru ruganda rukomeye ku Isi, muri gahunda yo guca mu gihugu imodoka zishaje zigira uruhare mu kwangiza ikirere rimwe na rimwe zikanatera impanuka ubusanzwe zagakwiye kwirindwa no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, Made in Rwanda.

Igitangiza ibikorwa mu Rwanda, VW yashinze ibigo bibiri biyishamikiyeho harimo Volkswagen Mobility Solutions Rwanda itanga serivisi zijyanye no gukodesha imodoka binyuze muri serivisi izwi nka “Move” na CFAO Motors Rwanda ariyo iteranya imodoka.

Kuva icyo gihe, ibikorwa birivugira. Ubu usigaye utambuka mu muhanda ukabona umubare munini w’imodoka za VW bitandukanye n’uko byari bimeze mbere, ku buryo hari icyizere ko mu myaka mike iri imbere, ubu bwoko bushobora kuzigarurira isoko ry’imbere mu gihugu binyuze mu gukora imodoka zihendutse zishobora kwigonderwa n’uwo ariwe wese.

Umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda, Serge Kamuhinda, yatangarije IGIHE ko mu myaka ibiri ishize, kimwe mu bintu bitangaje byabayeho ari uburyo abantu bahise bashidukira izi modoka, bamwe bagatangira kuzigura nk’ishema ry’igihugu.

Ati “Iyo uyitwaye mu muhanda, ubona abantu bose bahise bakebuka, bakongorerana bati iriya ni iyacu. Aho ugiye hose urabibona, n’iyo waba uri kujya mu ntara urabibona [....] ni cyo kintu ubona, kumva ko harimo ishema ku gihugu, barabyitabira kurushaho.”

Kamuhinda yavuze ko intego ya Volkswagen mu Rwanda no muri Afurika ari uko nta modoka ishaje yaba iri mu muhanda. Ikigereranyo gihari ni uko nk’imodoka ziri mu muhanda mu Rwanda, inyinshi ziba zimaze imyaka 20 zikozwe.

Ati “Icyo kintu cy’uko dufite imodoka zishaje tukagihindura tureba n’uburyo inshya ziza zongera agaciro mu bukungu bw’igihugu. Ubu iyo ugiye mu muhanda muri Kigali ubona ko izo modoka [nshya] ziyongereye.”

Kuva yatangira ibikorwa, VW iteranyiriza mu Rwanda imodoka zirimo mu bwoko butane harimo iza Polo zikoreshwa mu buryo bwa taxi cyane cyane, izo mu bwoko bwa Passat, izikoreshwa mu bwikorezi za Amarok, Tiguan ziri mu zakunzwe cyane na Teramont. Ubu mu Rwanda hari n’izikoresha amashanyarazi za eGolf ariko zo zitaratangira gukorerwa mu gihugu.

Izi modoka iziteranyirizwa mu Rwanda, ibikoresho byose bivanwa hanze cyane cyane muri Afurika y’Epfo ariko nka Amarok zo ibikoresho byazo bituruka muri Argentine.

Ati “Zose zirateranywa uretse imodoka z’amashanyarazi, ntabwo zirateranywa hano kuko ubwo bumenyi ntiburaboboneka no ku Isi hose.”

Mu Rwanda hateranyirizwa ubwoko butanu bw'imodoka za VW

Izo z’amashanyarazi nta nubwo ziratangira kugurishwa ku isoko ry’u Rwanda kuko hakiri byinshi byo kunozwa, nko gushyiraho aho zigomba kuzajya zishyirirwamo umuriro, igiciro cyo kuwushyiramo n’ibindi.

Ati “Harimo no kuba tukiri kwiga neza, tukamenya ese iyo uzikoresheje hano mu Rwanda mu bushyuhe dufite, iyo batiri imara igihe kingana iki ku buryo uvuga uti ninyicuruza umuntu azakenera indi batiri ryari. Twahisemo ko ku ikubitiro tuzizana ku giti cyacu, mu kuzigerageza, tugende tuzikorera izo nyigo zose.”

Magingo aya ku isoko mpuzamahanga, igiciro cy’imodoka y’amashanyarazi kiyongeraho nibura 40% ku giciro cy’imodoka isanzwe. Volkswagen muri Afurika yafashe gahunda y’uko izi modoka z’amashanyarazi zigeragerezwa mu Rwanda ku buryo mu gihe bizagaragara ko zishobora gukoreshwa, aribwo zitangira kugurishwa.

Kamuhinda ati “Ufashe nk’aho bongereramo umuriro, ni nka miliyoni 60 Frw kuri station imwe, ubwo ntitwashyizemo n’ikindi kiguzi. Uba ugomba kureba amashanyarazi ahagera, hari aho uba ugomba kwagura imiyoboro ukareba ko ishobora gufata amashanyarazi menshi icya rimwe, ugiye ufata ayo mafaranga ubu ukayashyira ku muntu ku giti cye wasanga bitagishobotse [ko zigurwa] ni yo mpamvu muri iki gihe twavuze ngo tugiye kuyishyiraho [imodoka] turebe ko bikunda.”

Sosiyete yo mu Budage ya Siemens ni yo icuruza izo station abantu bashobora kwifashisha bashyira umuriro muri izo modoka. Ubu hari imwe iri ku ruganda i Masoro no kuri Kigali Convention Centre.

Imodoka zikoresha amashanyarazi zigiye kwifashishwa mu ngendo zihendutse

Magingo aya, izi modoka z’amashanyarazi ziri kwifashishwa mu nyigo yo kureba ko zishobora gutanga umusaruro ku isoko ry’u Rwanda by’umwihariko n’irya Afurika. Izo muri ubu bwoko 20 ziri mu gihugu nizo ziri gukorerwaho igerageza.

Izo modoka uko ari 20 zatangiye kwifashishwa mu buryo bwo gutwara abantu, ariko mu ngendo zihendutse kurusha izari zisanzwe aho nk’umuntu ashobora kuzajya ava ku Kimironko akagera mu Mujyi rwagati yishyuye amafaranga 1500 Frw.

Ni amafaranga atari menshi ugereranyije n’ibiciro bisanzwe byo gutega taxi voiture, ndetse ni na make ugereranyije n’ayo umuntu ashobora kwishyura kuri moto muri urwo rugendo akoresheje nka mubazi ya moto.

Kamuhinda ati “Twabonye hari abantu babona bafashe Taxi Voiture yaba ibahenze, turibaza tuti twabafasha gute? Turavuga tuti uwo muntu, tugiye gushyiraho uburyo yagendana n’abandi babiri babaka batatu bakishyura amafaranga adahinduka, tuvuge nka 1500 Frw kuva Kimironko ukaba wagera mu Mujyi.”

Uko iyi gahunda iteye ni uko hari ibice biri gushyirwaho aho izi modoka zizajya zihagurukira, hanyuma wahagera ugafata imodoka ukishyura ukoresheje Tap&GO. Abantu bazajya bagenda mu modoka ari batatu cyangwa se umwe akaba yahitamo kuyifata akishyura igiciro cyari kwishyurwa n’abantu batatu.

Kuva ku Kimironko kuri Station ya Engen ujya mu Mujyi ahahoze Radio Rwanda, umuntu umwe azajya yishyura 1500 Frw. Ntabwo imodoka izajya igeza umuntu aho agiye nko mu rugo cyangwa se ku muryango w’ibiro bye, ahubwo hari ahantu hateganyijwe izajya ihagarara mu kwirinda ko ikora nka Taxi Voiture zisanzwe.

Ati “Ni ukuvuga ngo hari amasaha tuzaba dufite, ku buryo igihe cyose ushobora kuyihasanga. Cyangwa se nuyibura zose zagize, hazaba hari umuntu ukubwira uti humura mu mwanya muto ziraje.”

Kuri porogaramu ya Telefoni izwi nka “Move” ikoreshwa mu gutega izi modoka, magingo aya abantu biyandikishije bashobora kuyikoresha barenga ibihumbi 40, nubwo hari icyifuzo ko uwo mubare wakwiyongera ukagera nko mu bihumbi 100.

Imodoka zikoresha amashanyarazi ntiziratangira guteranyirizwa mu Rwanda ahubwo ziri gukorwaho inyigo izemeza niba zishobora gushyirwa ku isoko mu gihe cya vuba

Intego yo guteranya imodoka 1000 ku mwaka ntiragerwaho

Volkswagen yatangiye ibikorwa mu Rwanda intego ari uko izajya iteranya imodoka 1000 ku mwaka, mu myaka ibiri ishize, uyu mubare nturagerwaho gusa ubuyobozi bw’iyi sosiyete mu Rwanda nubwo budatangaza imibare y’imodoka zimaze gukorwa, bugaragaza ko hari intambwe ishimishije yatewe.

Kamuhinda ati “Ntabwo 1000 turazigeraho zose ariko tugeze ahantu hashimishije, hajemo n’ihungabana ryatewe na COVID-19 kandi rihungabanya uko abantu bagenda. Urabona nk’uru rukingo bavuga, nirubonaka umwaka utaha, umuntu yavuga ko nko mu gice cyawo cya kabiri uzajya kurangira umuntu yabonye indi ntumbero nziza, ku buryo umwaka wa 2021 wajya kurangira turi gukabakaba uwo mubare.”

Ubwo twasuraga aho uru ruganda rukorera, twasanze imodoka nyinshi za VW ziparitse ziganjemo amabara ya gisirikare, amakuru twabonye n’uko hari umubare munini w’iziri guteranywa z’isoko uru ruganda rwahawe na Minisiteri y’Ingabo.

Umukiliya w’imena VW ifite mu Rwanda kuva yatangira ibikorwa ni leta, kuko ariyo yabashije kuyiha amasoko menshi yo kuyigemurira imodoka. Mu minsi ishize, hari imodoka nyinshi za VW za Polisi y’Igihugu zashyizwe mu muhanda, zose zateranyijwe n’uru ruganda.

Kamuhinda yagaragaje ko mu myaka itanu iri imbere bizeye ko VW Rwanda izaba yafashije igihugu kuvana mu muhanda imodoka zishaje, yanatangije uburyo u Rwanda nk’igihugu rugira uruhare rugaragara mu kongera agaciro k’imodoka zizajya zikorerwa muri Afurika, binyuze mu bucuruzi bw’imodoka zoherezwa hanze bikanajyana no gutanga akazi.

Volkswagen iherutse gutangiza gahunda yo kugurisha imodoka zayo zakoze, ni ukuvuga nk’imodoka yakoresheje zimaze imyaka ibiri ikazigurisha ku muntu udafite amikoro yo kuba yagura imodoka nshya.

Ati “Hari imodoka twe twakoreye hano zakoze zigakora umwaka umwe cyangwa ibiri, icyo dukora dufata muri izo modoka tukaba twazigurisha ku muntu. Ni ukuvuga ko wa muntu waguraga imodoka imaze imyaka 10, akaba atazi ibyayo, twe twashyizeho uburyo bwo kuvuga ngo imodoka dukoresha muri serivisi zitandukanye ntabwo tuzajya tuzikoresha imyaka irenze ibiri, ku buryo na wa muntu udafite ubushobozi bwo kugura imodoka nshya nibura abashe kugura imodoka ijya kuba nshya, ayigure hano, afite amahirwe ko izajya ikorerwa hano bityo tubashe kuvana za modoka zishaje mu gihugu.”

Mu 2018 ubwo Perezida Kagame yatangizaga ibikorwa bya Volkswagen mu Rwanda, icyo gihe yaganuye imwe mu modoka yateranyirijwe mu gihugu
Ubu mu Rwanda hari imodoka 20 za VW zikoresha amashanyarazi. Zirangwa n'ikimenyetso cy'umurongo w'ubururu uri hejuru y'ikirango cya VW
Ubu imodoka zikoresha amashanyarazi zigiye kwifashishwa mu ngendo zo mu mujyi rwagati aho kuva ku Kimirongo ugera ahahoze Radio Rwanda umuntu azajya yishyura 1500 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .