00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 25 ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu isize iki?

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 December 2024 saa 01:09
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko imyaka 25 Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) imaze mu Rwanda yarufashije gushyiraho amategeko na gahunda zitandukanye zo kwita ku byiciro by’abaturage byari byarasigajwe inyuma, bituma icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda kizamuka cyane.

Ibi byagarutsweho ku wa 10 Ukuboza 2024 ubwo NCHR yizihizaga imyaka 25 imaze ikorera mu Rwanda kuva mu 1999 ndetse n’imyaka 76 Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu rimaze.

Dr. Ugirashebuja yagaragaje ko kuzamuka kw’icyizere cyo kubaho mu Rwanda byagizwemo uruhare n’ingamba zinoze igihugu cyafashe hamwe n’umusanzu wa NCHR by’umwihariko mu gushyiraho uburyo budaheza ibyiciro byari byarasigajwe inyuma.

Yagaragaje uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yasize isenye Umuryango Nyarwanda ku buryo byasabye igihugu kubaka byose gihereye ku busa ariko kita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu hirindwa ko amateka yazisubiramo.

Yagize ati "Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya uburenganzira bw’ibanze n’ubwisanzure. Inzego nka Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu myaka 25 ishize zagize uruhare rukomeye mu gukangurira abantu guharanira uburengenzira bwabo no kugenzura ko amategeko yubahirizwa."

Yakomeje ati "Twashyizeho amategeko na gahunda zo kubahiriza uburenganzira bw’ibyiciro byari byarasigajwe inyuma nk’abagore, abana, abafite ubumuga, abageze mu zabukuru, impunzi n’abimukira."

Aha yatanze urugero rw’uburyo u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo aho abari mu Nteko Ishinga Amategeko barenga 60% kandi ko ibyo biteye ishema.

Yashimangiye ko amategeko y’Igihugu adasumbanya abagore n’abagabo ahubwo abaha uburenganzira bungana kuri byose; ari byo bizamura imibereho myiza.

Ati “Ibyo byazamuye imibereho y’Abanyarwanda kandi bigaragazwa n’uburyo icyizere cyo kubaho cyazamutse ku buryo butangaje kiva ku myaka 29 mu 1994 kigera ku myaka 69 uyu munsi.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yavuze ko iyo komisiyo yatangiye ku Isi zitaraba nyinshi ariko ko ubu ihagaze neza ku rwego mpuzamahanga mu kubahiriza amategeko agenga izo komisiyo muri rusange.

Yavuze ko NCHR imaze gukorera ubuvugizi abantu benshi ku byo kubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse ko hari ibibazo yagiye ifasha bigakemurwa n’inzego za Leta bireba, ariko agaragaza ahagikenewe kwibandwaho.

Yagize ati “Hari ibimaze gukosoka nko kudakubita abagororwa cyangwa kuvanga abagore n’abagabo bafunze. Ariko ikibazo tubona ni uko ibyaha bigenda byiyongera bigatera ubucucike mu magereza n’imanza zikaba nyinshi zigatinda."

Yongeyeho ati “No mu bigo ngororamuco hari ubucukike kuko urubyiruko ruri kwishora mu byaha kenshi. Hombi hakenewe gushyirwamo ingufu kuko aho kugira ngo bikemuke umubare ugenda wiyongera muri raporo duha Leta."

Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozzonia Ojielo yavuze ko uburenganzira bwa muntu ari ikintu cy’ibanze kuri buri wese kandi kigerwaho habayeho ubufatanye bwa buri rwego.

Yongeyeho ko u Rwanda rufite inzego zubatse neza mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ariko ko Afurika nk’Umugabane uri mu nzira y’amajyambere, leta z’ibihugu zigikeneye gukora byinshi mu kubwubahiriza kuko hari ingero nyinshi z’aho bikigenda biguru ntege.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko imyaka 25 Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) imaze yafashije Abaturarwanda kuzamura icyizere cyo kubaho
Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozzonia Ojielo yavuze ko Afurika igifite umukoro mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yasabye ko ikibazo cy'ubucucike mu magereza cyakwitabwaho byihariye
Iyi nama yitabiriwe n'ingeri zitandukanye
Hafashwe n'ifoto y'urwibutso

Amafoto: Never Again Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .