00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 25 y’ishuri ribanza rya St Joseph Kicukiro; abaryizemo barivuze imyato (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 11:59
Yasuwe :

Mu 1997, nyuma y’imyaka itatu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ihagaritswe n’Ingabo za FPR Inkotanyi, igihugu cyari cyarasenyutse ndetse icyo gihe icyizere cyo kongera kubaho k’u Rwanda cyagerwaga ku mashyi, ubwo nibwo ababyeyi 37 bishyize hamwe batekereza gutangiza ishuri ribanza baryitirira Mutagatifu Yozefu [Ecole Primaire Saint Joseph Kicukiro].

Icyo gihe muri Kicukiro yose habarizwaga ishuri rimwe gusa ry’ahazwi nko kwa Butera naryo ridafite ibikorwaremezo bihagije, abo babyeyi bari bibumbiye muri ‘Association des Parents pour Education de Kicukiro’. Bari bafite intego yo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byari byarasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

EP St Joseph yatangiye ikodesha inzu z’Abafurere b’Abayozefiti, ritangirana abana 278 bari mu byiciro bitandukanye kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza. Ryagiye rikura ari nako rishakisha uko ryakwibonera ubushobozi ndetse mu 2000, nibwo iri shuri ryaje kubona ikibanza ryubakamo inyubako zabo.

Abatuye muri Kicukiro no mu nkengero bayobotse iri shuri rigenda ryaguka ku buryo mu minsi mike abanyeshuri bari bamaze kugera muri 500, bagenda biyongera uko imyaka yagiye iza indi igataha. Nk’uyu mwaka uherutse gutangira, EP St Joseph yakiriye abana 798 barimo abakobwa 414 n’abahungu 384.

Ni ishuri kuri ubu ritanga amasomo kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatandatu w’abanza. Riri mu ya mbere muri Kigali kuko mu bijyanye n’imitsindire, abenshi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye baza mu cyiciro cya mbere abatsinzwe ni abaza mu cya kabiri.

Nk’urugero rw’umwaka ushize, mu banyeshuri 95 bakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza, nibura 50% barujuje [30/30]. Ni mu gihe abandi bagiye bagira muri 29 na 28. Abagize make ni babiri kuko bagize 21, ni ukuvuga ko bagize muri 70%.

Ni ishuri ryatangiye rifashwa na leta ariko mu 2015, riza guhinduka ikigo cyigenga kibarizwa mu Kigo cy’Ubucuruzi cya APEK Group.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2022, ku cyicaro cy’iri shuri habereye ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 25 iri shuri rimaze rishinzwe. Byitabiriwe n’abarirerewemo, ababyeyi, abayobozi bahagarariye Akarere ka Kicukiro ndetse na Minisiteri y’Uburezi.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya APEK Group, Ntabana Innocent yavuze ko batangiye mu bihe bigoye ariko bishimira ko intego bari bafite bajya gutangiza iri shuri bazigezeho kandi bishimiye ko uruhare bakomeje kugira mu kurerera u Rwanda.

Ati “Icya mbere ni uko ishuri ritigeze rihungabana na gato ahubwo ryakomeje rikura nk’intego yacu ivuga ngo ‘Toujour Plus Haut’, icyo nicyo kintu navuga gikomeye kandi gishimishije. Ikindi navuga ni abana baharangirije baciye hano bakajya mu yandi mashuri, amashuri bagiyemo bitwaye neza, uretse no kugira ubumenyi bwabafashije gutsinda amashuri ni abana bafite uburere, twebwe tukumva bidushimishije.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze [REB], Dr Mbarushimana Nelson yashimye umusanzu w’iri shuri mu kubaka uburezi bufite ireme, abizeza ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kuba hafi y’abarishinze.

Abize n’abarerera muri St Joseph bayivuze imyato

Abize muri EP St Joseph bavuga ko ari ishuri ryababereye umusingi mwiza kandi indangagaciro bakuye kuri iri shuri, ubumenyi ndetse n’umuco byabafashije gukomeza kwiga neza mu mashuri yisumbuye ndetse no kugeza muri kaminuza ku buryo no mu buzima busanzwe barimo bakigendera kuri ya mpamba bahawe n’iri shuri.

Yannick Manzi Naho waharangirije mu 2008, yagize ati “Navuga ko iyi yari umusingi w’ibintu byose. Iki kigo nicyo cyaduhaye itangiriro ry’aho tugeze mu buzima ariko tunava hano umuco, ubumenyi twahakuye nibyo byadufashije gukomeza no mu yandi mashuri.”

“Navuga ko ikintu twahakuye mbere na mbere, ni umusingi w’aho guhera, navuga ko ukuri umwana uba ukeneye umuntu ugufasha kujya hejuru, navuga ko St Joseph ariwe mubyeyi waduhagurukije aduha na ya ntambwe ituma dukomeza neza mu buzima n’ahandi hose tukagera ku ntsinzi.”

Teta Nelly Aliane waharangirije mu 2012 yagize ati “Badushoboje kumva ko niba ndi umunyeshuri ngomba kugerageza nkubahiriza inshingano zanjye kandi nkazikora ku gihe. Nkiga ko kandi ngomba kubaha, twigaga kuba wafasha mugenzi wawe mubyo urimo byose, kuba murumuna wawe cyangwa ukuri imbere yagufasha mu gihe wagize ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Zimwe mu ndangagaciro nakuye hano zikimfasha n’ubu harimo ubumuntu, ubumwe no gukorera hamwe. Nizo ndangagaciro zikomeye nakuye aha ngaha kandi zikimfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi. Iki ni ikigo cyiza kandi gitanga uburezi bwiza.”

Ibivugwa n’abana kandi babihurizaho n’ababyeyi babo. Gakuru Keza Jeanne ni umwe mu bagize komite y’ababyeyi akaba afite abana bane bize muri iri shuri barimo uwarangije kaminuza, uwarangije amashuri yisumbuye, ukiri kwiga mu mashuri yisumbuye ndetse n’umwe ukiri hano muri EP St Joseph.

Yagize ati “Ubona ari abana bazi kuvuga neza indimi, Ikinyarwanda bakivuga neza, Icyongereza n’Igifaransa bakivuga neza, mbese icyo umubyeyi aba yifuza ku mwana, barabifite. Mbese iri shuri ntacyo waringanya.”

Ishuri Ribanza rya Mutagatifu Yozefu, ryatangiriye mu bukode ariko kuri ubu rifite inyubako zayo zubatse ahantu hisanzuye, rifite ibikorwaremezo birimo ibibuga by’imikono nka Football, Basketball, Volleyball n’indi itandukanye. Hari kandi n’ahantu hisanzuye abana bato bidagaduriramo ndetse rikagira umwihariko wo kwigisha abana imbyino gakondo.

Kuri ubu kandi nibura buri shuri kuva muy’incuke kugeza mu mwaka wa gatandatu, rimwe rigiye rifite nibura ibyumba bitatu cyangwa bine [ni ukuvuga ko nko mu wa kane haba hari p4A, P4B, P4C na P4D].

Ubuyobozi bw’iri shuri butangaza ko mu ntego bafite harimo gukomeza kwagura ibikorwaremezo kugira ngo umubare w’abo ryakira urusheho kwiyongera ndetse hakaba hari na gahunda yo gutangiza irerero.

Ishuri ribanza rya Saint Joseph Kicukiro riri kwizihiza imyaka 25 ishize ribayeho
Mu myaka 25 ishize, iri shuri rya Saint Joseph Kicukiro ryaragutse riva ku gukodesha rigira inyubako zaryo
Mu mashuri abanza, Saint Joseph Kicukiro iri mu bigo bitsindisha neza
Saint Joseph Kicukiro yakira abanyeshuri bavuye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali
Kuri uyu munsi mukuru abanyeshuri ba Saint Joseph Kicukiro bari babukereye
Muri uyu muhango ishuri rya Saint Joseph Kicukiro ryari ryatumiye n'ababyeyi barirereramo
Ababyeyi bagaragaje ko batewe ishema n'ubumenyi abana babo bakura muri Saint Joseph Kicukiro
Ababyeyi barereye muri Saint Joseph Kicukiro bitabiriye uyu muhango
Abana nabo bari baje muri uyu muhango kwihera ijisho ishuri bakuru babo banyuzemo
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana (uri hagati) ari mu bitabiriye uyu muhango
Nubwo ari bato bamaze kuba intyoza mu mbyino gakondo
Abiga muri Saint Joseph Kicukiro bigishwa n'imbyino gakondo
Aba bana bashimishije benshi kubera umuvugo wabo usingiza Ishuri rya Saint Joseph Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .