Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavutse ku itariki ya 2 Gashyantare 1947. Tariki 20 Nyakanga 1975 ni bwo yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti, abuhererwa i Cyeza muri Paruwasi akomokamo.
Tariki ya 21 Mutarama 2006, Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.
Yahawe Ubwepisikopi ku wa 26 Werurwe 2006; maze kuva ubwo akora imirimo inyuranye igenewe Umwepiskopi muri Diyosezi ya Kabgayi, mu Nama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda no mu mahuriro anyuranye y’Inama z’Abepiskopi bo mu bihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Yaganiriye na IGIHE, agaruka ku myaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda, ibihe bikomeye Kiliziya yanyuzemo harimo n’ibya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ku mateka ye harimo nk’ibaruwa yigeze kwandika yita Inkotanyi ‘Inyangarwanda’.
IGIHE: Ubuzima bwawe nk’umuntu uri mu kiruhuko cy’izabukuru bwifashe gute?
Musenyeri Mbonyintege: Ikiruhuko cy’izabukuru ni igihe cyiza nifuriza buri wese kuzagira Imana akakibona kuko kiguha umwanya, atari uwo kwicara ngo uruhuke ahubwo wo gutekereza ngo urebe. Ni bwo ubona umwanya wo gutekereza umuntu wakoreye uwo ari we.
Nka twe twari dufite umurimo wo gukorera abantu, wo kubana n’abantu no kubarera, ni bwo ubona umwanya wo kubona icyo nakwita “La dimension humaine’. Ntabwo navuga ngo ni ibipimo by’umuntu, ariko ni ukubona uko umuntu ateye.
Mu gihe umaze ubitekerezaho, wasanze umuntu ateye ate?
Umuntu tuzi muri rusange, ni muto ku wo ari we. Kugira ngo umwerekane uko ari, uko angana n’uko ateye, ubyumvishe abantu uko babana ngo bakore, ntabwo twabigezeho. Kandi simpanya ko n’abandi bazaza nyuma yacu n’abatubanjirije [bazabigeraho].
N’iwacu, ukurikije amateka yacu ya Kinyarwanda, habayeho ibihe bya ‘crise’. Ntabwo wavuga ngo ni impagarara, oya, ariko ni igihe ibintu bitagenda neza ku buryo butandukanye. Ugasanga iteka byaragiye biterwa no gutakaza ibyo nakwita amahame remezo y’ubumuntu.
Iyo utakivuga urugero ko umuntu atari ‘masse’ ihagaze imbere yawe, aho ubona ubunini bw’umubiri cyangwa uburanga bwawo, wabona umukobwa ugatekereza uko ateye, uburanga bwe n’iki, ukibuka, ukibagirwa ibindi, ukibagirwa ishema rye, ukibagirwa akamaro yitezeho n’ako abandi bamutezeho, ukibagirwa ko atari ukumubona igihagararo, ahubwo imitekerereze, imigambi, yo kubona ko azi ubushobozi afite, kugira ubushobozi ntibihagije, ukamenya n’uburyo bwo kubukoresha. Iyo ubukoresheje neza, burakubaka bukubaka n’abandi. Wabukoresha nabi bukagusenya, bugasenya n’abandi.
Uko usobanura umuntu, biragoye ko umuntu muto yabasha kubyumva… harimo filozofiya nyinshi…
Icyo gihe rero ntushobora kukibona utari mu gihe cy’izabukuru, ni ho tubibonera neza ukabyumva, bikarangaza rwose ukabimaraho igihe kirekire kandi ukishimira ko ubibonye ariko ukababazwa n’uko ubibonye utinze. Uti ‘iyo mbibona kare!’
Ni ibiki ubona ukavuga uti ‘iyo mbibona kare?’
Ni ibyo nkubwira bitoroshye kubyumva. Kumenya umuntu mu mfuruka zose, uko ateye, imiterere ye. Kuki umuntu agwa muri aya makosa ndetse kenshi akaba ari we bahana kandi atari we ukwiye kubibazwa?
Nk’ibyo birambabaza cyane. Ufashe umwana w’umukobwa watewe inda, ugiye kumuhana ndetse bikomeye ariko ntiwabanje kwibaza, byagenze gute kugira ngo bigere hariya.
Wajya kubikurikirana ngo ubirebe, ukabonamo rwa ruhare rw’ababyeyi, rw’abarezi, rw’inshuti yagize ku ruhande rwe. Wamara kubyubaka byose, ugasanga uruhare rwa wa mwana ari ruto cyane.
Noneho bikagusaba gufata ubundi buryo bwo kumuherekeza. Ubundi buryo ntabwo ari ikindi, ni ukumuhereza hamwe n’urukundo, ni ukumukunda ukamwumva. Urabibona muri sosiyete, ukavuga uti iyo biza kuba ari njye si kuriya nakabigenje.
Hari urugero rw’ibyo uvuga uherutse kubona mu bihe bya vuba?
Nigeze kwicara aha, hari umwana wari wakoze icyaha i Butare, noneho baragenda ku ishuri bahita bamuca ibihano by’ibirenga, yari umunyeshuri akubita mwarimu, amukubise baza biruka bafata wa munyeshuri bamujyana muri gereza, bamucira ibihano birenze.
Ndavuga nti ntabwo ari abarezi bariya bantu. Umunyeshuri akubita umwarimu? Umwarimu yakoze iki kugira ngo akubitwe? Ese uruhare rwe baritonze bararureba? Ni ibyo bikunze kubaho kenshi.
No ku bantu bakuze hari igihe njya mbona abantu bagiye gufungwa, umuntu agenda yanga, akubwira ngo ararenganye, nkagira ngo ni ibikino. Ubu narabibonye, jya uhagarara ubanze wibaze impamvu zose ziri inyuma yabo, uzatungurwa no kubona ibitandukanye. Kandi wabibwira abantu ugasanga ari ibintu bazi ahubwo badashyira mu migirire yabo.
Wowe ushatse umugore, umugore ashatse umugabo, murahuye mufite imyaka 30.
Mufite uko mwarezwe, aho mwazamukiye, mufite ibikomere mutwaye, ari ibyo mwonse mutaravuka, ari n’ibyo mwagiye muhura na byo mwaravutse, ariko udafite mu bwenge bwawe. Ukagenda, mwajya kubana, ukabona murananiranwe. Nzi ko hari abo uhagamagara ukababaza uti ‘ariko murapfa iki?’ bakagusubiza bati ‘natwe cyaratuyobeye.’ Icyo gisubizo cyarantangaje cyane. Wareba koko ugasanga cyarabayobeye.
Ariko ni abantu. Noneho ukababwira uti mugende mwihangane, mugire gute? Ariko ntuba ukoze ku muzi w’ikibazo aho utereye.
Abantu bagombye guca bugufi, umugabo cyangwa umugore akabyiga, bakiga no kuzihanganira ingaruka zishobora kuzamo zishingiye kuri ya miterere kamere yakuranye.
None se nk’umuntu umaze iminsi ubitekerezaho, ubona uburyo bwo kubaka umuryango uhamye ari ubuhe? Ni iki gikwiriye gukorwa?
Ngiye kubivuga mu buryo bworoshye, ndabizi neza ko bidasubiza ibibazo byose, ariko ni intangiriro. Intangiriro ya mbere, iyo ugiye gushaka umugabo cyangwa ugiye gushaka umugore, ni ya magambo tuvuga tumeze nk’abiganirira ariko akomeye: Nzagukunda uko waba uri kose.
Ayo magambo uvuga yakabaye icyemezo ufashe. Icyo kintu kivura ibintu byinshi. Iyo nta rukundo rurimo no kubana n’undi birananirana. Ariko iyo wamukunze, ukavuga uti sinzatungurwa n’uko ameze kuko nanjye mfite uko meze, ahubwo tuzaba twiga twembi uko twabana dukosora ibitagenda neza. Iyo ibyo ubyumvise neza, kubana biratungana.
Bivuze ko mu bigaragara, sosiyete yacu ifite ibibazo byinshi…
Ntabwo ari iyacu, ni sosiyete yose. Na mbere yanyu byari biriho, na nyuma yanyu bizaba biriho. Ariko uburyo ubihitamo muri iki gihe, ubikoresha, kuko uburyo bwiza bwo kubikoresha urabuzi, bukore. Noneho nihaboneka abantu batatu, 10, 20, bakaba benshi, na sosiyete muri rusange izahinduka.
Ariko nzi neza ko kugeza ubu mu bintu turimo mu Rwanda, cyane ko no ku Isi ni ko bimeze, ni ukuvuga ngo ni amafaranga. Ikitazana amafaranga nta gaciro, noneho n’Iyobokamana bamenye kuribyaza amafaranga. Na ryo rigomba kuza ribyara amafaranga, akaba ari yo aza imbere.
Iyo ni inzira igenda gake ariko umuntu ashobora kwifashisha abantu bakagenda bayumva. Na ho n’ujya kubyigisha umuntu kandi ari muri sosiyete iteye gutyo, azavayo iki kimutware kurusha icyo wamwigishaga.
Imyaka 125 irashize Ivanjiri itangiye kwigishwa, ni ibihe bihe bikomeye Kiliziya yanyuzemo muri iyo myaka?
Kiliziya Gatolika tuzi mu Rwanda n’uko yatangiye n’abamisiyoneri mu 1900, ukaza ukagera hano, intego yari ifite zari zimwe. Uko kudahinduka abantu bakibwira ko ari ugusaza, ko Kiliziya ishaje, bikwiye kurebwa ukundi. Ndetse bariya banyamatorero mashya ni cyo bitwaza, bakazana abantu ngo biriya birashaje nimubiveho.
Baribeshya, ukuri ntigusaza, guca no mu ziko ntigushye. Ntawe uhindura Kiliziya gutyo, hari ibigomba guhinduka ariko kugira ngo bihinduke ugomba kuba wumvise neza icyo ishingiyeho. Yezu Kristu yaraje, abaho, arapfa, arazuka. Ibyo ntitugomba kubyumvikanaho ngo tubihindure ukundi, hari ababikora. Kiliziya ni ko muzayibona, binaniza bariya bihuta bashaka ibishya, ariko ukuri ni mo kuri.
Noneho tugere mu Rwanda rero, irahageze mu 1900, izanywe n’Abamisiyoneri baherekejwe n’Abakatejisite b’Abanya-Uganda, wenda aho ni ho hazaba kumva impamvu yo kumva isano dufitanye mu Rwanda n’abahowe Imana bo muri Uganda.
Musenyeri Hiliti wabaye Umwepesikopi wa mbere wa Kabgayi, w’u Rwanda, yari yarabaye muri aba banya-Uganda bishwe. Yari afite ikintu gikomeye cyamushoboje misiyo y’u Rwanda, yakundaga u Rwanda n’Abanyarwanda. Ni ahangaha yasaziye, ni ho yakoraga amaze no kugera mu zabukuru.
Byaba bifitanye isano no kuba warahisemo kuza kuba muri uru rugo rw’i Kabgayi mu kirihuko cyawe cy’izabukuru?
Ni ako kuka nshaka.
Mwatangiriye ku kwigisha, kuvura n’iyobokamana kandi n’ubu ni byo mukomeyeho…
Iyo myigishirize y’inkuru nziza ijyana no kwigisha gusoma no kwandika, bijyana no kwiga gukora utuntu duto duto nko gutera imbuto. Hano i Kabgayi nko kubumba amatafari, ukayubakisha, n’ubu biracyahari. Nko gutera imbuto zo kurya aho zashoboraga kuboneka, bakabikora.
Gushyiraho amashuri, atari ayo kwigisha gusoma no kwandika gusa, ahubwo n’ayo kurera abana.
Noneho no kwakira abantu, ariko umuntu waje afite igisebe ntumujyane hariya ngo umuhe penetensiya kandi ushobora no gukoresha imiti ya Kinyarwanda cyangwa iya kijyambere cyangwa se isuku, utabimuhaye, ukabivanga.
Ibintu bigenda byivangura, kwigisha iyobokamana muri gatigisimu, kuvura no kurera abana, urubyiruko. Ibyo byo kwigisha, kurera n’iterambere ari ryo CARITAS ni impamvu eshatu Kiliziya yashingiyeho kugira ngo yubake iterambere ry’igihugu ari mu by’ubumenyi, ubuzima n’iyobokamana.
Iyo mvuze ubuvuzi ugomba kumvamo, ubuvuzi bw’uburwayi, hakabaho no guteza imbere umuryango, gushyira imbere amashuri y’imyuga, ni twe twabibanje buriya, byari bihari.
Hari abavuga ko Kiliziya yakuyeho kirazira
Ntabwo ari Kiliziya yayikuyeho, ni ababivuga babikuraho. Ikibi cyari ikibi, ikibi kirazira nyine, icyiza kikimirizwa imbere.
Iyo mvugo yaje ite?
Ni nka bya bindi wa musore yakinaga ejo bundi. Ni ko biza, ni ugupfobya. Byo gutanga urwenya ngo usetse abantu, waba wakoze nabi bakakubwira ngo biriya wakoze ntabwo ari byo, ngo reka da ‘kiliziya yakuyeho kirazira!’ Kiliziya se yakuraho kwica, yakuraho se gusambana? Kiliziya se yakuraho kuroga cyangwa kuragura no guterekera? Ibyo ntiwavuga ngo Kiliziya yabikuyeho ahubwo yarabibujije.
Ibyo mujye mubifata nk’urwenya, ntibyigeze biba ihame rya Kiliziya. Kuvuga ngo kirazira ivuyeho mubimenye, ntabwo ari byo. Hashobora kuba hari n’uwibeshya akabivuga, ku bigisha wenda batazi Ikinyarwanda, agashaka wenda ijambo ribikumira byose ati iyo kirazira muyikureho, Kiliziya yakuyeho kirazira.
Buriya iyo tuvuga inyigisho za Kiliziya, hari inyigisho zemewe zanditse, turazifite. N’ubu tugiye gusohora Gatigisimu nshya mu Kinyarwanda, ijyanye n’Inama Nkuru ya Vatikani ya Kabiri. Ariko hari n’inyigisho ubona hirya z’aba banyamadini, za ba Apôtre, za bande bashyira aho bakandika gikirisitu, icyo ntabwo uzaza uvuge ngo ni Kiliziya ngo tukwemerere.
Amadini n’insengero by’inzaduka yangije iki mu murongo wo kwigisha no kuyobora abantu mu ndangagaciro za nyazo?
Mu Rwanda, nureba neza, Kiliziya itangira haje amatorero azanye na yo. Cyane cyane abo twavuga tuzi ni Abaperesebutiliyeni baje mbere, Abangilikani, Abandivantisite, cyane cyane ni ayo yagaragaye. Hari n’andi ameze nk’ayegamyeho nk’Ababatisita, ariko nta kintu yaje akora, yaje asa n’ahanganye na Kiliziya Gatolika, ariko ibyo bikaba bitari muri kamere y’Abanyarwanda, batanazi n’uko ayo matorero yavutse.
Ariko ni abamisiyoneri bayimukanaga bakabizana. Aho bagendeye byaragabanutse, ngira ngo warabibonye. Ubasha kumvikana na pasiteri mukaganira ndetse bagacyuza n’ubukwe tukajyayo, njye maze kujya mu bukwe bugera ku 10. None se mwenewanyu yajya gushyingirwa ukavuga ngo ntujyayo kuko ari Umuporoso? Oya.
Ibyo ntabwo ari byo. Mwapfa iki? Uramuhora iki?
Jenoside yakorewe Abatutsi yasize igikomere, ariko by’umwihariko, Kiliziya n’ubu hari abayishinja kubatenguha muri ibyo bihe bigoye…
Ikintu cyabaye nyuma ya 1994, hari abantu benshi bababaye, batengushywe kuko ibyo Jenoside yakoraga byose ni byo Kiliziya yabuzaga, yigishije kandi ibuza ariko bikarenga bigakorwa n’abakirisitu. Noneho ubonye babikoze, ati ‘ni Kiliziya sinzayisubiramo.’
Abantu bakagenda bakagwa muri kiliziya, bakibagirwa ko abaguye muri kiliziya bari babuze ahandi bajya, ahandi bajyagayo bakabirukana, kiliziya baza igakingura. Ariko ntawe wari uzi ko baza kuyigwa hejuru bamaze kuba benshi ngo baze kuhabicira. Ni ko byagenze.
Uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi wemera ni uruhe?
Uruhare rwayo ni abo bakirisitu bijanditsemo kandi barahari. Uruhare rwabo ntabwo ari itegeko bahawe na Kiliziya, ahubwo ni umurongo wa Leta bagendeyemo.
Kandi muri ayo mateka yose nkubwira, hagiye habonekamo abantu ba Kiliziya bagendera mu murongo wa leta, ntibaze kumenya igihe basohokeramo, bakaza no kugwa mu makosa yayo.
Ibyo rwose mu Rwanda byarabaye no mu nzego zikomeye ariko nta na hamwe uzigera ubona byabaye itegeko rya Kiliziya, nta na hamwe uzabona tubamamaza tubatangaho ingero. Turabubaha, bafite impamvu zabibateraga, ariko ntabwo tubafata nk’intangarugero. Oya, ahubwo ibyakozwe turabyamagana.
Noneho uko abantu benshi babibona, bakavuga bati iriya kiliziya n’abantu baguyemo, baragambaniwe, nigeze kubisobanura hepfo aha ndetse n’uburakari bwinshi bijya bimbaho.
Icyo gihe ni iki wasobanuye cyaguteye uburakari?
Abantu baje kuri Kabgayi irabakira, ibakunze, iza kugira ibyago, abayobora iki gihugu ari na bo bicaga, na bo barahahungira.
Ntiwashoboraga kubirukana. Baduturamo kandi batwambitse igisare. Igihe kirageze ko mukitwambura, ibyatugwiriye ni nk’ibyagwiriye umuturage hakurya aha, bakagusanga mu rugo bakakwica, bakica n’abawe. Turi mu rwego rw’abapfushije, ntabwo turi mu rwego rw’abishe. Narabisobanuye bihagije.
Ariko hari abapadiri bakoze Jenoside n’ubu mugifata nk’abapadiri; kuki mutabahagarika burundu?
None se mwebwe, muri Leta, abakoze Jenoside ntimubafata nk’abantu? Mwarabishe mubakuraho? [Aseka], ni uko rero. Reka rero nkubwire, uwo mupadiri wagiye muri Jenoside, yayigiyemo ate?
Uramwegera ukamubaza, hari abagiye hanze barigaragaza nka ba Seromba n’abandi, ariko hari abandi bagiye mu ihururu nka ba Sekamana n’abandi, ugasanga afite abo ahishe b’Abatutsi, afite n’abo yanze guhisha b’Abatutsi, noneho bakamuhanira abo ngabo bishwe, bakibagirwa abo yahishe.
Ibyo ni ibisanzwe [...] Ntawe ukubabarira kubera ibyiza wakoze, baguhanira ibibi wakoze. Noneho waza kumureba uko yitwaye, ugasanga ateye impuhwe, abantu tugomba kubarwaza, ntabwo tubica.
Ntabwo mvuze kubica, ariko kuki mukomeza kubita Abapadiri aho kugira ngo mububambure?
Turi Abapadiri by’iteka ryose. N’uwo tubwambuye aba ari umupadiri, ikintu tumwambura ni ububasha bwo gukora, bwo kwigisha, bwo gutanga amasakaramentu.
Ibyo turabibaka, ariko kuvuga ngo wamukuye ku bupadiri, byaba bimeze nk’aho ari wowe wabumuhaye, oya. Yabuhawe n’Imana turabyemera, ariko gukora umurimo wabyo, Kiliziya ni yo ishinzwe kubireba niba bikwiriye cyangwa bidakwiriye. Ni byo dukora rero.
Icyo cyizere Kiliziya yatakarijwe utekereza ko byoroshye ngo kizongere kugaruka?
Hari umugabo wigeze kuza unakomeye cyane, ku bw’amahirwe make yarapfuye, yitwaga Emmanuel yari muramu wacu, yabaye n’umudepite igihe kirekire. Yari afite umukobwa wacu.
Tuza guhura rero mu 1995/96, Sebukwe yari umukirisitu ukomeye cyane, na we ni uko, na mukuru we Pie Mugabo. Uwo mugabo Emmanuel naramukundaga, namukundiraga ko ari inyangamugayo, yakubwizaga ukuri uko agutekereza.
Turahura turaganira, ati rero padiri, [Icyo gihe nari nkiri padiri] ati rero reka nkubwire, nanga Kiliziya ntabwo nshobora kuyihanganira, ariko nkunda Yezu, ndamukunda cyane.
Naramurebye ndamubwira nti Emmanuel, ibyo biraguhagije, komera kuri icyo kuko Yezu ni we ugukiza ntabwo ari Kiliziya.’
Nyuma y’imyaka 15 turongera turahura, ibyo sinabyibukaga, ati ‘Padi!’, nanjye ndamwikiriza, ati ‘Hari ibintu wigeze kumbwira. Nakubwiye ko nanga Kiliziya, uranyemerera’.
Ndamubwira nti urambeshyeye sinakwemereye, nakurekeye mu byo wumva. Ariko nkubwiye ko nkunda Yezu urambwira ngo ningumane icyo kizankiza, warakoze. Hagati aho nashatse umugore, ubu mfite umwana w’umuhungu kandi naramubatirishije kuko numvise icyo gukunda Yezu bivuga.’
Ubwo ni ubuhamya yampaye mpora nishimira, butagira uko busa. Umwaka wa 1994 urangira, twinjira mu 1995, twari i Butare kuri Cathédrale, dusohoka mu kiliziya dusoje misa, umugore avugira hejuru imbere yacu ati ‘ibintu byandambiye, kuba bakivuga misa nk’uko bayivugaga mbere ya Jenoside’, ati ‘ibi ntabwo ari byo muzabihindure, murebe ukundi mubigenza ibi ntabwo ari byo.’
Ndamwegera ndamuramutsa, ndamubwira nti wa mubyeyi we, akababaro kawe ndakumva ariko komera. Ndamwihorera ariko ngeze hirya mbitekerezaho igihe kirekire ndavuga nti iby’uriya muntu uri kubabara, ntabwo ari amahitamo ye, yaguye mu bihe bibi yabayemo, hari ikintu yifuza kubona gihinduka, kandi icyo kintu kigomba guhinduka kandi ukuri kugakomeza. Ni cyo tugiye gukora, ni wo mukoro wa Kiliziya yacu.
Ni byo twagiye gukora, dukora amahuriro y’abapfakazi, dukora za Gacaca n’ibindi. Byari mu rwego rwo kubaka umuryango mu mibereho rusange na politiki, bimuha aho yabasha kwidagadura, akumva ibyabaye, akamenya n’ababikoze, akamenya kubitandukanya n’abatarabikoze.
Kuki Kiliziya yari yarinangiye ku gusaba imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi?
Ndashimira Imana ko icyo kibazo Papa Francis na Perezida Kagame bagikemuye, barakoze, kiva mu nzira. Hari ukubyitiranya nabi kandi mu buryo bubi cyane, hari ugushaka gupfukamisha Kiliziya, ntabwo ari uko abantu biyunga. Ntabwo wavuga ngo pfukama usabe imbabazi noneho nkwereke uko kuri. Ntabwo ari uko bikorwa.
Gusaba imbabazi byarakozwe ndetse kenshi cyane, ariko ugasanga batanyurwa kuko batabonye icyo kintu cyo kugupfukamisha. Aho rero wabonaga ko nta mbuto bizatanga ari ku bakirisitu ba bandi bumva ko ari abere, batagize uruhare muri Jenoside, uramubwira ngo apfukamire iki?
Agusabe imbabazi, yagukoreye iki? Ariko ko hari abantu muri Kiliziya, bijanditse muri Jenoside, turabyemera, ubutabera bubakurikirane uko bubyumva. Kiliziya mwishaka kugera aho muyifata nka leta, ubutabera ni ubwa leta ntabwo ari ubwa Kiliziya.
Kiliziya ibufite mu rwego rwayo rufite aho rugarukira, ariko iyo bigeze ku muntu kanaka, leta ni yo imukurikirana. Na ho kuvuga ngo Kiliziya nigende ishinge urukiko rwayo igende ikuremo ba bandi bose, ibyo ntabwo bishoboka.
Ni iki cyashoboje Papa Francis gutera iyi ntambwe mu gihe byari byaragoranye mbere?
Icya mbere Papa yerekanaga, na Perezida Kagame akabyumva, ni uko Kiliziya irwanya 100% Jenoside. Papa Yohani Pawulo II yarabivuze ku itariki ya 11 Gicurasi 1994 ati ‘ibirimo kubera mu Rwanda ni Jenoside, kandi hari abakirisitu babifitemo uruhare. Abo bose bamenye ko bazabibazwa n’amateka.’
Nta kindi muteganya, biriya byakozwe na Papa birahagije?
Yego. N’ubu turi gutegura ikindi, ntazi uko kizaba. Icyo bita ‘la purification de la mémoire’. Jenoside yarakozwe ishingiye ku ivanguramoko, iba mbi, isiga amateka mabi, isiga ibikomere byinshi n’ubu abantu bagitwaye ku buryo butandukanye, ariko noneho turashaka ikindi cyiciro umuntu yakwita koza ingengabitekerezo kuko zirahari kandi ziri mu Banyarwanda.
Kwitana Abahutu n’Abatutsi biracyagose benshi muri iki gihugu cyacu.
Ni byiza rero ko habaho icyo cyiciro cyo kubohora no kwibohora. Hari ababikoze bageze mu ntambwe ndende igeze kure, hari n’abandi baza bakidogagira.
Hari inyandiko yigeze gutambuka mu kanyamakuru Urumuri rwa Kirisitu, harimo ibaruwa yawe wita Inkotanyi “Inyangarwanda”; iriya baruwa koko ni iyawe?
Nayandikiraga Musenyeri wanjye, ntabwo yari iya rubanda. Naramutabazaga ngo adutabare aho twari mu Iseminari, tuvuga tuti badushinja Inkotanyi tuzizi he? Ni Inyangarwanda ni ko bazumva, ni ko bazibona. Ntabwo tubazi, nta mugambi dufitanye na bo. Turapfa iki?
Sinibuka neza umwaka uwo ari wo, ariko ibyo nabyanditse mu 1993/94, ni bwo nabyandikaga.
[Hari umuntu wajyanye iyo baruwa kundega] kujya kundega ikintu ntiyumvamo ikosa, wabikora ariko ntacyo bimbwiye. Ubwo se najya kubyicuza ngo narabivuze? Ni ko twababonaga mu maso yacu, nta kindi twabonaga.
Kuko njyewe bavuze ko intambara itangiye mu 1990, nari umwarimu mu Iseminari, ndavuga nti ‘rero reka nkubwire, [mbwira] uwambazaga, ikintu numvise muri njye, numvise inkota inkubitira hano inyuma, ndaribwa cyane, ati kuki, nti kuko nabonaga ko tugiye gushira. Narabibonaga kandi ni ko byagenze.
Ku buryo uwari kumbaza icyo gihe, nari gusaba Inkotanyi nti mwokagira Imana mwe, mutubabarire tubeho. Muhagarike iyo ntambara. Ni cyo nari kubasaba.
Ariko ubu byarabaye, abantu barapfa, turabyicuza… [mbwira uwambazaga] nti mwari mufite aho mureba tutabonaga, aho twabonaga n’aho twarahabonye.
Ntabwo wicuza ibyo wanditse icyo gihe?
Ibyo nanditse sinigize mbigira ikintu gihishe, n’ubu uwambwira ngo mbisubiremo ku mugaragaro, nakwicuza ko ntabonaga ibirimo kuba. Ariko icyambabazaga natinyaga narakibonye.
Ni iki wabonye? Ni iki wicuza
Ni ingaruka nabonaga bigiye kubyara kuri twebwe kandi zarabaye, za Jenoside. Ariko ibyo Inkotanyi zashakaga kugeraho, na byo si ukuvuga ko ntabashaga kubyumva, narabyumvaga mu binyamakuru, ariko nareba ibihe turimo uko bimeze ngasanga bidashoboka.
Byarashobotse rero, bishobotse narashyize ndizana kandi ndumva ntarabaye uwa nyuma mu gufatanya n’abandi tugamije kubaka ahazaza hakwiye.
Usobanura ute Musenyeri Perraudin ushinjwa kugira uruhare mu mahame ya Parmehutu n’ibindi bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994?
Perraudin twarabanye, ambera umwepisikopi, ampa Ubupadiri, anyohereza kwiga, anshyira mu iseminari ni ho natinze cyane. Ni ukuvuga rero ndamuzi, mfite uko muzi.
Ni umuntu wabaye Misiyoneri, aza ari umuntu ukunda gukora, ufite imbaraga zo gukora, afata n’intego tugenderaho ya Caritas, urukundo mbere ya byose. Hari abatabyemera ko hari urwo agira, ariko afite uko arufite, uko ateye.
Yabaye rero Umwepisikopi wageze hano mu Rwanda barimo gushyira imbere ingengabiterezo ya rubanda rugufi, ni yo yinjiyemo hano mu Rwanda, ajya muri urwo ruhande.
Yari afite impamvu zituma abikora, abamubanjirije; Hilti ntiyigeze abijyamo, yari umuntu ukunda Abanyarwanda. Musenyeri Classe aje, uko amateka agenda akura, yinjira mu muryango w’ibwami kandi bigizwemo uruhare n’abakuru be.
Awinjiramo arawumenya, amenya n’Ikinyarwanda, aracyandikisha, akora ibintu byinshi cyane, akagira n’ijambo ku bazungu b’abakoloni, birumvikana no kuri Kiliziya yavagamo.
Afatanya n’abandi kubaka kiriya kintu cya Hutu na Tutsi, gihita cyinjiramo gutyo. Perraudin rero aje, agwa imbere y’icyo gitekerezo yahasanze, agira ngo arabikosora na we agwa ahandi, we ajya inyuma ya rubanda rugufi.
Urabibona mu gitabo yanditse, rubanda rugufi yari Umuhutu ariko n’Umututsi yasangaga ari umukene, na we yabaga ari muri rubanda rugufi, yabaga ari Umuhutu mu myumvire ye. Aho hantu yagiye ahakora amakosa.
Njye rero umuzi nkavuga nti ariya ni amakosa yo kutamenya neza umuco wose w’igihugu. Ntabwo yari awuzi ariko ubwitange, gufasha, kuba yarubatse ibintu byinshi, kuba yarigishaga neza, afite inyigisho nziza, ibyo Perraudin yarabikoze. N’ejo bundi tuzamwibuka, ariko i Burayi hari abamwibuka ariko bakamwibuka bamujyana mu bya politiki ya rubanda rugufi, y’Abahutu.
Ariko baba bamugoretse, baranadutumira, barantumira ngo njyeyo nkababwira ngo ntabwo naza muri ibyo kuko njye si uko muzi. Ku buryo rero nigeze kumuvugaho, nerekana ububasha yari afite n’ubushobozi bw’ibyo yakoze, ariko nerekana amakosa yakoze yo kudasobanukirwa neza guhuza intego ya Caritas ukayihuza n’ibibazo bya sosiyete yari mu Rwanda. Rwose aho ntabwo yabikemuye neza.
Ni uko muzi, kandi rero nkamukunda kuko ntabwo nshobora guhora umuntu ibyo atakoze ku bushake ahubwo yakoze ku kwibeshya. Icyo nkora ni ukumukosora.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!