Diwarnify, ni umushinga wubatswe n’itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda hashyizwe imbere ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho [Internet of Things- IoT]. Intego y’iri koranabuhanga ni ugutanga amakuru n’umuburo ku myuzure ishobora kwibasira ahantu igateza inkangu n’ibindi byago.
Iri koranabuhanga rishyirwa mu gikoresho runaka nacyo gifite utwuma tuzwi nka ‘sensors’ ku buryo gitanga amakuru mbere y’igihe ku buryo abari aho hafi bashobora kumenya uko bitwara, ibishobora gutanga umusanzu mu kugabanya ingano y’ibyangirika bitewe n’inkangu zitunguranye.
PharmaNet wo ni umushinga wibanda cyane ku muti w’ikibazo cy’isiragizwa ry’abarwayi mu gihe bashaka imiti rimwe na rimwe iba idahari. Ni porogaramu na yo iri kubakwa n’abanyeshuri bo muri UR izajya ihurirwaho n’abaganga ndetse n’abakorera muri za pharmacy ku buryo aba baganga bazajya batumanaho n’abacuruza imiti bigatuma bamenya iyo bagenera abarwayi bakaba banababwira aho bayisanga.
Hari kandi umushinga wiswe SoilBolt, wo kwifashisha ikoranabuhanga rya IoT mu gusuzuma ubuziranenge bw’ubutaka buhingwa n’indwara zibasira ibihingwa, hakaba uwiswe ‘Mobile Refrigerated Van’ witezweho kugabanya amata yangirika kubera ubwikorezi bwayo budateye imbere, n’indi mishinga myinshi.
Iyi mishinga yose yashibukiye muri gahunda y’amahugurwa mu by’ikoranabuhanga mu mushinga ‘Kobe-Kigali ICT Business Initiative Project’ yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Kigo Nyafurika cy’Ikitegererezo cyigisha ibijyanye n’ikoreshwa rya murandasi mu bindi bikoresho (African Centre of Excellence in Internet of Things, [ACEIoT]) ku bufatanye n’ishuri ritanga ubumenyi mu ikoranabuhanga ryo mu Buyapani, Kobe Institute of Computing [KIC].
Muri iyi gahunda abanyeshuri bahabwa ubumenyi mu mashami atandukanye arimo imiyoborere ariko hakibandwa ku ikoranabuhanga cyane irya IoT n’iry’ubwenge bukorano ‘AI’.
Iyo bakurikirana aya masomo basabwa kureba ibibazo bihari mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi, ubwikorezi, ubumenyi bw’ikirere, uburezi, kurinda amakuru kuri murandasi n’izindi hanyuma bakanasabwa kwifashisha ikoranabuhanga, bagakora imishinga ikubiyemo ibisubizo by’ibibazo bagaragaje.
Itsinda ry’abanyeshuri bubatse iyi minshinga ni iry’icyiciro cya gatatu cy’iyi gahunda kuko ibindi byatambutse mu myaka yabanje. Iki cyiciro cyitabiriwe n’abanyeshuri 16 bo mu Rwanda, umwe wo muri Kenya, uwo muri Tanzania, uwa Malawi n’undi ukomoka muri RDC.
50% by’aba banyeshuri bari ab’igitsina gabo, n’abandi 50% ari ab’igitsina gore, bose barimo abiga mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu bya Kaminuza.
Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2024, ubwo hasozwaga icyiciro cya gatatu cy’iyi gahunda, Alice Mugengano, wafatanyije n’itsinda rye mu kubaka PharmaNet, yabwiye IGIHE ko “Nubwo amahugurwa arangiye, ariko turakomeza twubake porogaramu yacu, icya mbere tugomba gukora ni ukugana inzego zinyuranye zikadufasha.” “Izafasha abarwayi mu kubona imiti vuba, igabanye igihe bataga mu gushaka imiti hirya no hino kandi itume imiti iboneka muri za pharmacy zose.”
Ineza Kalisimbi, watanze umusanzu mu kubaka ‘Diwarnify’ yavuze ko “Mu kuwushyira mu bikorwa tuzakenera ibikoresho binyuranye bizatuma ukora neza. Izindi gahunda nyuma y’aha turi gutegura guhura n’inzego zinyuranye ziteguye kudushyigikira.”
Kuva mu 2019, iyi gahunda ya ‘Kobe-Kigali ICT Business Initiative Project’ imaze kunyuramo abanyeshuri 56 mu byiciro bitatu byagiye biba mu myaka itandukanye. Muri buri cyiciro itsinda ry’abanyeshuri ryahurizaga hamwe ubumenyi mu kubaka umushinga runaka watanga igisubizo cy’ikibazo gihari.
Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu ishami rya computer science muri UR, Dr. Twahirwa Evariste, yavuze ko iyi gahunda imaze gutanga umusaruro.
Ati “Icyo twishimira n’uko imishinga yabo iri ku rundi rwego, ubu turishimira ko tugiye kubaherekeza tukabahuza n’abikorera ku buryo ibi bitekerezo bafite n’aho bageze bashyira mu bikorwa imishinga yabo, tukabafasha kugira ngo bayibyaze umusaruro kuko ikigambiriwe ni ugukemura ibibazo.”
Bitewe n’imyaka yari yarateganyijwe, iyi gahunda yarangiranye n’iki cyiciro cya gatatu. Dr. Twahirwa, yavuze ko no muri Kaminuza y’u Rwanda hari izindi gahunda zitera inkunga imishinga nk’iyi bityo nta mpungenge zihari.
Umuyobozi wa JICA, Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga ishami ry’u Rwanda, akaba ari nacyo cyateraga inkunga iyi gahunda, Minako Shiotsuka, yavuze ko intego ari ukubakira abanyeshuri ubushobozi, nabo bakabukoresho mu gutanga ibisubizo.
Ati “Gahunda irarangiye ariko ariko tuzabakurikirana, ariko uko mbizi hari abanyeshuri batangiye imishinga yabo ubu babaye ba rwiyemezarimo ubu bari no kuba abafatanyabikorwa ba JICA.”
Aya mahugurwa y’amezi atandatu yatanzwe n’abanyeshuri barangije muri Kobe Institute of Computing(KIC) ndetse n’abarimu bigisha muri iki Kigo akaba yatangirwaga mu Kigo Nyafurika cy’Ikitegererezo cyigisha ibijyanye n’ikoreshwa rya murandasi mu bindi bikoresho (African Centre of Excellence in Internet of Things, [ACEIoT]) gikorera muri Kaminuza y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!