00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imwe mu mishinga migari igiye kugira Kaminuza ya Kigali igicumbi cyo kurengera ibidukikije

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 March 2025 saa 09:21
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Kaminuza (UoK) ya Kigali bwatangaje ko hari gahunda bwatangiye n’izindi buteganya zigamije kugira iyo kaminuza izingiro ry’ubushakashatsi ku kurengera ibidukikije, kwigisha no gukora imishinga ijyanye na byo.

Ibi byatangarijwe i Kigali ku wa 10 Werurwe 2025 ubwo hatangizwaga inama ya za kaminuza nyafurika ku kurengera ibidukikije.

Ni inama y’iminsi itatu yateguwe na Kaminuza ya Kigali ifatanyije na Kaminuza ya North West n’iya Fort Hare zo muri Afurika y’Epfo.

Ihurije hamwe inzego zinyuranye zifata ibyemezo, abashakashatsi muri za kaminuza, imiryango irengera ibidukikije n’abandi batandukanye bo muri Afurika no hanze yayo.

Iri kwigira hamwe uburyo ibyo byiciro binyuranye byagira uruhare ruhuriweho mu kurengera ibidukikje hagamijwe iterambere rirambye.

Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi no Guhanga Udushya muri UoK, Dr. Kwena Ronald yavuze ko hari ibibazo bitandukanye byugarije umuryango mugari bitewe no kwangiza ibidukikije, bityo ko muri iyo nama hagamijwe gushaka igisubizo gihuriweho n’inzego zitanduanye.

Ati “Twizeye ko muri iyi nama tuzabasha gushakira ibisubizo hamwe ku byugarije umuryango mugari. Kimwe mu byo uku gukorera hamwe kuzana ni ugutangira gukora ubushakashatsi bufite ireme kandi duhuriyeho tukagerageza kujya imuzi ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ibihe.”

Dr.Ronald yakomeje agaragaza ko muri uwo mujyo hari ingamba Kaminuza ya Kigali yatangiye gushyira mu bikorwa ndetse n’izindi yiyemeje mu rwego rwo kuba igicumbi cyo kurengera ibidukikije.

Ati “Dufite ingamba z’imyaka itanu zo kugira gahunda yacu igicmbi cyo kurengera ibidukikije n’iterambere rirambye. Muri izo ngamba harimo icyicaro gikuru cya kaminuza turi kubaka aho inyubako n’ibindi bizaba bikigize byose bizaba birengera ibidukikije.”

Yakomeje avuga ko banatangiye kandi gukora ubushakashatsi ku kurengera ibidukikije aho ubu bari kwibanda ku buhinzi burambye ndetse butangiza. Hari n’ubundi bushakashatsi bazatangira gukora ku bijyanye no gutunganya imyanda igakorwamo ibintu bitandukanye.

Umuyobozi w’agateganyo w’agashami gashinzwe gukurikirana amasezerano mpuzamahanga ku kurengera ibidukikije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije, REMA, Dukuze Marie Dalie yavuze ko ubwo bufatanye hagati y’ibigo by’uburezi na Leta ari intambwe y’ingenzi.

Ati “Iyi nama nyafurika ni urugero rwiza aho n’amashuri na yo atangiye kumva ko akwiye gufatanya na za Guverinoma mu bikorwa by’iterambere rirambye. Igihugu kimaze gutera intambwe mu kurengera ibidukikije n’iterambere rirambye ariko nticyabigeraho cyonyine bisaba ubufatanye. Twizeye ko n’izindi kaminuza zizagenda zikomerezaho mu bikorwa nk’ibi.”

Prof. Peter Ngure uhagarariye Kenya mu Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) yavuze ko muri Afurika by’umwihariko mu y’Iburasirazuba hari mu hakeneye kongera ingufu mu kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Muri Afurika no muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko turacyahanganye n’ibibazo mu kurengera ibidukikije bitewe n’ubukene, kutabona amazi meza, n’ibitarakorwa mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Buri kaminuza ikwiye guhuza integanyanyigisho yayo n’ibiteganywa n’Intego za Loni z’Iterambere Rirambye ikajyana n’igihe kandi igashyirwa mu bikorwa.”

Prof. Ngure yongeyeho ko kuri ubu u Rwanda ari urugero rwiza mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurengera ibidukikije aho by’umwihariko byatumye Umujyi wa Kigali kuri ubu umaze kumenyekana kandi wubashywe ku rwego rw’Isi.

Kaminuza ya Kigali igiye kubaka icyicaro gikuru kizatwara arenga miliyari 26 Frw. Izaba irengera ibidukijije 100%
Prof. Peter Ngure uhagarariye Kenya mu ri UNESCO yavuze ko muri Afurika by’umwihariko mu y’Iburasirazuba hari mu hakeneye kongera ingufu mu kurengera ibidukikije
Abo muri Kaminuza zitandukanye bunguranye ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zo kurengera ibidukikije
Iyi nama ya za kaminuza yiga ku kurengera ibidukikije ihurije hamwe abakora mu nzego zinyuranye
Umuyobozi muri REMA, Dukuze Marie Dalie yavuze ko ubufatanye hagati y’ibigo by’uburezi na Leta ari intambwe y’ingenzi mu kurengera ibidukikije
Abo muri za kaminuza zitandukanye zo muri Afurika biyemeje gufatanya na Kaminuza ya Kigali mu guteza imbere imishinga ibungabunga ibidukikije
Amabasderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss ni umwe mu bitabiriye iyi nama yo kurengera ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .