Imwe mu mihanda igiye gusubirwamo kubera abayobozi bakomeye bategerejwe i Kigali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Mata 2019 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Mu nama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, yabereye i Londres mu mwaka ushize, nibwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira inteko rusange itaha y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize uyu muryango, izwi mu mpine nka CHOGM.

Imyiteguro irarimbanyije ndetse mu buryo bwo koroshya ingendo, hatangiye gutekerezwa uko imihanda imwe n’imwe yatunganywa ngo izagoboke abagenzi hagati y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Kigali Convention Centre aho izabera inama.

Umubyigano w’imodoka no gufunga imihanda imwe n’imwe ni ibintu abanyakigali bakwitega kubera abayobozi bakomeye bazaba bari mu murwa mukuru w’u Rwanda, kurusha uko byagiye bimera ku bayobozi bamwe nka Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu mu 2016.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yabwiye IGIHE ko mu kwitegura iyi nama hari amasangano azagurwa kugira ngo imodoka zizashobore guhana inzira neza.

Ati “Turimo turitegura iriya nama ya CHOGM ariko ntabwo Umujyi wa Kigali ubikora wonyine turakorana na Minisiteri zitandukanye cyane cyane Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ni nayo yahawe inshingano zo guhuza abantu bose bafite inshingano mu gutegura CHOGM. Amahoteli, isuku ndetse n’uburyo bwo kwishimisha, biri mu bintu turimo dukurikirana dufatanyije n’abo bafatanyabikorwa.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, Imena Munyampenda, yatangaje ko hamaze kuganirwa ku mihanda n’amasangano bizavugururwa.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe imyubakire, ibikorwaremezo n’ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali, Rwunguko Jean d’Amour, yabwiye IGIHE ko imihanda mishya izubakwa n’amasangano azavugururwa, bizakorwa ingengo y’imari n’iboneka kuko byateganyirijwe umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020.

Ati "Tuzavugurura amasangano ane, irya mbere ni irya Gishushu, irya kabiri ni irya Kisimenti, irya gatatu ni irya Giporoso, irya kane ni Kimironko ujya Kibagabaga. Gahunda ni ukugenda twongeraho ibisate by’imihanda bituma imodoka zimwe zihita zitambuka zidategereje ‘feu rouge’, hamwe harimo no guhindura amasangano akaba yajyamo ‘feu rouge’. Hari uburyo butandukanye tuzakoresha nk’uko inyigo yabigaragaje.”

Imihanda izavugururwa irimo uva kuri Stade Amahoro- mu Migina -Five to Five Hotel-Airtel, ugatunguka aho ibiro by’akarere ka Gasabo biri kubakwa hafi ya RDB; undi muhanda uzava Kabeza utunguke ahahoze Alpha Palace Hotel ubu hari AIMS, kugira ngo abagenzi ntibazajye banyura mu Giporoso mu nzira ijya ku kibuga cy’indege.

Umuhanda wa gatatu uzagirwa kaburimbo ni uzava kuri Contrôle Technique ugere Nyabisindu – Nyarutarama hafi ya MTN Center.

Iyo mihanda iziyongera ku yindi imaze gihe ikorwa izagira uruhare mu kugabanya umubyigano w’imodoka umunsi abazitabira CHOGM bazaba bari mu Rwanda.

Irimo nk’uva Nyacyonga –Gasanze – Birembo – Kami - Zindiro uzoroshya ingendo z’amakamyo; umuhanda Ruliba-Karama- Nyamirambo; umuhanda Nyacyonga-Batsinda-Kagugu; umuhanda Miduha (Nyamirambo)-Rebero-Nyanza n’umuhanda wa Rwandex ufite ishami rikomeza kuri Kigali Convention Centre irindi rigakomeza ku Kimihurura rinyuze Mu Myembe, uzafasha imodoka zijya mu bice bya Kicukiro.

Mu bayobozi bategerejwe mu Rwanda harimo Igikomangoma Charles cya Wales mu bwami bw’u Bwongereza, mu nama yabaye mu mwaka ushize wemejwe nk’umusimbura w’Umwamikazi Elisabeth II ku buyobozi bwa Commonwealth.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 53 byiganjemo ibyakolonijwe n’u Bwongereza, byose hamwe bigizwe n’abaturage miliyari 2.4.

Iyi nama ni imwe mu zikomeye u Rwanda rugiye kwakira nyuma y’iy’Inteko rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) mu 2016 n’indi abayobozi b’ibihugu bigize uwo muryango basinyiyemo amasezerano ashyiraho isoko rusange muri Werurwe 2018.

Iyi kandi ni intambwe ikomeye ku Rwanda nk’igihugu cyiyemeje kwagura ibikorwa remezo hagamijwe kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku nama.

Mu gihe cy'inama zikomeye usanga umubyigano w'imodoka uba wose i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza