Imvura irimo umuyaga yasenyeye abaturage mu turere twa Muhanga na Ruhango

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 Mata 2020 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Imvura irimo umuyaga mwinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yasenye inzu nyinshi mu turere twa Muhanga na Ruhango, zivaho ibisenge ndetse yangiza n’imitungo y’abaturage.

Iyo mvura kandi yangije ibikorwa remezo birimo amapoto y’amashanyarazi n’amashuri yasambutseho ibisenge.

Amakuru y’ibanze aturuka mu Karere ka Ruhango agaragaza ko mu Murenge wa Mwendo hasambutse inyubako z’Ibiro by’Utugari twa Kamujisho na Kubutare; inzu 26 z’abaturage zasambutse; ibikoni 47 byasenyutse; Ubwiherero 50 bwasenyutse ndetse hangiritse n’imyaka y’abaturage irimo urutoki imyubati n’amasaka.

Uwo muyanga kandi wasambuye igice cy’inyubako y’inzu abanyeshuri bariramo, hagwa n’urusinga rw’amashanyarazi na Cash Power yo ku icumbi rya Mwalimu.

Hirya no hino mu Murenge wa Mwendo umuyaga wagushije ibiti bitandukanye.

Mu Karere ka Muhanga, amakuru y’ibanze yerekana ko mu Murenge wa Nyamabuye imvura ivanze n’umuyaga yangije inzu 30 zivaho ibisenge; mu Kagari ka Gahogo hasambutse 24 naho mu ka Gifumba hasambuka esheshatu.

Hagurutse ibisenge by’inzu ntoya (annexes) 27 mu Kagari ka Gahogo n’izindi 11 mu kagari ka Gitarama.

Ibyumba by’amashuri 10 n’icumbi ry’abanyeshuri mu Kigo cy’ishuri cya Muhanga Technical School, MTC, ibisenge byagurutse.

Hari insinga z’amashanyarazi zacitse ibice bimwe bikaba bidafite umuriro ku buryo hari gukorwa ibishoboka ngo ube wagaruka.

Mu Karere ka Muhanga kandi haravugwa ko ku ishuri ry’imyuga rya Gahogo TVET, hasakambutse ibyumba by’amashuri bibiri n’ubwiherero butandatu.

Hangiritse kandi ibicuruzwa birimo ifu ya kawunga y’uwitwa Nyirabatunzi Chantal ucururiza mu Kagari ka Rutenga.

Ubuyobozi ku bufatanye n’inzego z’umutekano batangiye ibarura ry’ibyangiritse kugira ngo abafite ikibazo cyatuma bagezwaho ubutabazi bwihuse bamenyekane babuhabwe.

Amakuru aturuka mu turere twa Muhanga na Ruhango avuga ko nta muntu n’umwe wahitanywe n’icyo kiza cyimvura irimo umuyaga mwinshi ndetse nta n’uramenyekana wakomeretse.

Abafite inze zasenyutse n’izasambutse babaye bagiye gucumbika mu baturanyi

Umuyaga mwinshi wagushije ibiti mu turere twa Muhanga na Ruhango
Zimwe mu nzu z'abaturage zasambutse ku buryo bagiye gucumbika mu baturanyi
Amashuri amwe yavuyeho isakaro
Mu Karere ka Muhanga umuyaga wasakambuye icumbi ry'abanyeshuri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .