Impamvu abavoka babiri bunganiraga Rusesabagina bavuye mu rubanza

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 6 Ugushyingo rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza rwa Paul Rusesabagina, ukekwaho ibyaha birimo iterabwoba kubera imbogamizi zijyanye n’abunganizi babiri bamwunganiraga ariko bavuye mu rubanza akaba atarabonana n’undi ugomba kumwunganira.

Nubwo aya makuru yagiye hanze, ntihigeze hamenyekana impamvu aba bunganizi babiri ba Rusesabagina aribo Me Nyembo Emelyne na Me David Rugaza bikuye mu rubanza, uretse ko we (Rusesabagina) yabwiye urukiko ko aba bunganizi babiri yari yahawe n’Urugaga rw’Abavoka ngo bamuburanire ku buntu, rwabasubiranye.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka, Julien-Gustave Kavaruganda, yabwiye The Newtimes ko impamvu bahisemo kwaka Rusesabagina aba bunganizi ari uko uyu mugabo atacyemerewe ubufasha mu bijyanye n’amategeko.

Ati “Twahaye Rusesabagina aba bunganizi mu by’amategeko babiri baturutse mu rugaga rw’Abavoka nk’ubufasha mu by’amategeko hagendewe ku kuba buri wese utishoboye yahabwa umwunganira mu mategeko, ariko nyuma yaje kutubwira ko hari abandi bunganizi babiri yishyuye kugira ngo nabo bamufashe muri uru rubanza.”

Yakomeje agira ati “Kubera iyi mpamvu, nta mpamvu yari ihari yo gukomeza gufasha umuntu ufite ubushobozi bwo kwishyura abunganizi mu mategeko, mu gihe hari abandi bantu bakeneye ubufasha mu by’amategeko. Ariko hejuru y’ibyo ashobora kongera kwiyambaza aba bunganizi mu gihe yabishyura.”

Aba bunganizi mu by’amategeko bashya ba Paul Rusesabagina harimo Me Gatera Gashabana n’Umunyamategeko w’Umubiligi Vincent Lurquin.

Ubusanzwe amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu utishoboye, ahabwa umwunganira mu mategeko akishyurwa na leta ariko ibi bigakorwa igihe yagaragaje icyangombwa cy’uko ari mu cyiciro cyo hasi cy’ubudehe kandi ko atabasha kwiyishyurira umwunganira mu mategeko.

Me Rugaza David (iburyo) na Me Nyembo Emeline ntibakiri abunganizi ba Rusesabagina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .