00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano yo gutuza abimukira n’impunzi zizava mu Bwongereza mu nyubako ya ‘One Dollar Campaign’

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 April 2022 saa 12:36
Yasuwe :

U Rwanda n’u Bwongereza mu cyumweru gishize byagiranye ubufatanye bwo kwita ku bimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bazajya boherezwa mu Rwanda bakahaba nk’abaturage basanzwe cyangwa ababyifuza bagasubizwa mu bihugu bakomokamo.

Ikiguzi cy’ibyo bazakenera byose kizishyurwa na guverinoma y’u Bwongereza. Tariki 14 Mata 2022 ubwo ibihugu byombi byari bimaze gusinyana amasezerano, ibitangazamakuru n’abantu batandukanye biganjemo abo mu Burengerazuba bw’Isi, ntibahwemye kuyanenga no kuyamagana ku mpamvu zabo bwite.

Amakuru avuga ko imwe mu nzu izatuzwamo abimukira n’impunzi iri mu Karere ka Gasabo yitwa Hope House. Iyi nyubako ni imwe muri eshatu zateguwe, aho mu myaka iri imbere hari izindi ebyiri zizubakwa.

Igitangazamakuru The Mirror cyanditse inkuru ko iyi nzu ari izwi nka ‘One Dollar Campaign Project’, isanzwe icumbikira abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu mujyo wo gutoba amasezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza, iki gitangazamakuru cyanditse ko ’abari bacumbikiwemo bayisohowemo kugira ngo abimukira n’impunzi bayijyemo’.

Cyanditse ko bamwe mu babaga muri iyi nzu bavuze ko batazi aho bari bwerekeze nyuma yo gusabwa kuyivamo mu minsi mike.

Ibyatangajwe na The Mirror ntibitandukanye n’ibikomeje kuvugwa n’Abongereza n’abandi Banyaburayi, ko batishimiye uburyo u Bwongereza bwakemuyemo ikibazo cy’abimukira n’impunzi.

Mu bagaragaje ko batishimiye iki cyemezo harimo Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani ku Isi [Arkiyepiskopi wa Canterbury], Justin Welby wavuze ko icyo cyemezo cyo kohereza Abimukira mu Rwanda gihabanye na kamere y’Imana.

Mu ijambo yavugiye mu Ngoro ya Canterbury ku Munsi Mukuru wa Pasika, Musenyeri Welby yavuze ko hari ‘ibibazo bikomeye bitewe n’iyoherezwa ry’abasaba ubuhungiro mu mahanga’.

Yakomeje agira ati “Ibisigaye ni ibya politike n’Abanyapolitike. Icyagenderwaho ni uko byaba ari byiza mu maso y’Imana. Ariko siko bimeze.”

Hope House ntiyakoreshwaga uko bikwiye

Mu kubaka Hope House, intego yari ukugira ngo umwana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi w’imfubyi, udafite aho ataha, abashe kubona icumbi mu gihe cy’ikiruhuko, mu gihe yarangije kwiga asoje amasomo agasohokamo akagenda kuko aba yamaze kubona ubuzima.

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza bo muri AERG, ni bo bayibagamo barangiza kwiga bagasohokamo kugira ngo n’abandi bazagende bajyamo gutyo gutyo. Ntabwo ari urugo rwo kubamo burundu.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse kuri Twitter asubiza inkuru ya The Mirror agira ati "Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe mu myaka 28 ishize. Iyi nyubako irasa n’itabagamo abantu guhera mu myaka itanu ishize, bake basigayemo barimo gusoza amasomo ari na ko bafashwa kujya mu buzima bushya".

Umuhuzabikorwa wa AERG, Mudahemuka Audace, yabwiye IGIHE ko nyuma y’imyaka 28 Jenoside ibaye, abanyeshuri b’imfubyi bagiye banyura muri iri cumbi bagasohoka hakazamo abandi. Uyu munsi iyo urebye usanga umubare w’abantu barokotse jenoside icyo gihe bakiri kwiga basigaye ari bake.

Ati "Hari abari basigayemo bake na bo kandi bari mu byiciro byo kugenda basohoka kandi hari uburyo bafashwa kwisanga mu buzima bwo hanze. Na mbere y’uko ibi by’impunzi biza ni iyo gahunda yari ihari n’ubundi."

Mudaheranwa yakomeje asobanura ko bake bari basigaye muri Hope House batari bakijyanye n’ubushobozi yari ifite, aho ishobora kwakira abantu 200 ariko ubu hakaba harimo 22 gusa.

Ati "Twari twaravuganye na bo ubwabo abasigayemo bake, tubereka uko inzu ingana, baratubwira bati rwose twiteguye kuba twareba ahandi hantu tujya. Ni abantu bakuze, bahabwa ubufasha nk’uko abandi banyeshuri bari muri za kaminuza babuhabwa".

Ababaga muri Hope House na bo bari muri gahunda yo kuba basohoka kuko ni abantu bakuze bafite imyaka 29 kuzamura, bakaba bakeneye kwigenga no gufata inshingano ku buzima bwabo.

Mudaheranwa ati "Ntabwo basohowe kubera impunzi nta n’ubwo ari natwe tubasohoye, ni igitekerezo twagiranye na bo bavuga bati ’habonetse uburyo bwo kuba mwadufasha tukaba twajya hanze, tugafashwa mu buryo bwo kubaho, twiteguye kuva muri iyi nzu kugira ngo ibyazwe umusaruro, ubushobozi buzavamo budufashe twebwe ubwacu n’abandi."

Kugeza ubu imicungire y’iyi nyubako ya Hope House ya AERG irimo kwigwaho, aho hakiganirwa ku kureba uko inyungu izajya ivamo izacungwa n’uko izajya ibyazwa umusaruro.

Iyi nyubako irimo ibikoresho byose nkenerwa ibitanda, ubwiherero n’ibindi. Ifite amagorofa atanu, imbuga yisanzuye ndetse n’ingazi ziteye neza zizamuka mu byumba.

Yubatse ku buso bwa metero kare 2000. Yubatswe mu gihe cy’imyaka ine hagati ya 2010 na 2014. Buri cyumba kizajya gisangirwa n’abantu babiri ariko buri wese afite igitanda cye.

Muri iyo nyubako, ubwogero buzajya busangirwa n’abo bimukira. Ni inyubako ifite kandi igikoni kigezweho ndetse ku munsi abo bimukira bazajya bahabwa amafunguro inshuro eshatu.

Ifite n’icyumba gishobora kuberamo inama ariko nicyo kizajya gifatirwamo amafunguro kinifashishwe mu gihe izo mpunzi n’abimukira bashaka gusabana.

Ni inyubako iherereye mu Karere ka Gasabo yuzuye mu 2014
Iyi nyubako ifite amagorofa ane
Buri mpunzi izajya irara ku gitanda cyayo yonyine
Iyi nyubako ifite ubwiherero busukuye
Iyi nyubako ifite icyumba kigari gishobora kuberamo inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .