00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano ya miliyari 18 Frw umunyemari Mironko yishyuza Leta kubera impuzankano za gisirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 February 2025 saa 05:44
Yasuwe :

Hashize iminsi mu itangazamakuru havugwa inkuru y’urubanza Umunyemari Mironko François Xavier yarezemo Leta y’u Rwanda, yishyuza arenga miliyari 18 Frw ajyanye n’isoko ry’ibikoresho bya gisirikare yaguze hagati y’umwaka wa 1993 na 1994.

Ikibazo cya Mironko na Leta kimaze imyaka irenga 30, cyageze mu nkiko nyinshi, zaba iz’imbere mu gihugu n’izo hanze yacyo. Ubu umwanzuro wa nyuma uzafatwa n’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, nyuma y’aho iz’imbere mu gihugu zanzuye ko atsinzwe, we akajurira.

Umunyamategeko wa Mironko yavuze ko mbere y’uko ikibazo cye kigera mu nkiko, cyabanje kuganirwaho n’inzego hafi ya zose mu gihugu, ndetse yishyurwa amafaranga amwe yishyuzaga, ariko andi ntiyayahabwa.

Umuzi w’ikibazo

Mironko wabaga i Burayi mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoraga ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye. Yari afite sosiyete z’ubucuruzi imwe ikorera muri Luxembourg, indi mu Bubiligi.

Harimo iyitwa EURAFRIC S.A n’indi yitwa International Industries S.A. Zose zahabwaga amasoko na Leta yariho mbere ya Jenoside, mu buryo butaziguye yo kugemura ibikoresho bya gisirikare. Iyitwa International Industries S.A yakoreraga muri Luxembourg yahawe isoko ryo kugura impuzankano za gisirikare ibihumbi 15.

Ni isoko yahawe mu Ugushyingo 1993, ibikoresho bigera mu Rwanda mu ntangiriro za 1994 mu gihe mu gihugu hari hatangiye Jenoside yakorewe Abatutsi. Amwe mu mafaranga y’ibyo bikoresho yayishyuwe mu 2002 no mu 2005.

Mu byaguzwe na International Industries S.A bigenewe Leta by’umwihariko Minisiteri y’Ingabo, harimo impuzankano ifite agaciro ka miliyoni 47,9 z’Amafaranga y’Amabiligi.

Inyandiko IGIHE yahawe n’Umunyamategeko wa Mironko, zerekana ko iki kibazo cyizwe na Minisiteri y’Imari, Iy’Ingabo, iy’Ubutabera, ndetse ko Minisiteri y’Ubutabera n’iy’Ingabo zemeje ko Mironko yishyurwa.

Gusa Minisiteri y’Imari yo si uko yabibonaga kuko yashidikanyije ku nkomoko y’umwenda n’umwimerere w’inyandiko uwishyuza agaragaza. Iryari Ishami rya Polisi rishinzwe Ubugenzacyaha ryinjiye muri iki kibazo, harebwa ku mwimerere w’inyandiko ndetse zinapimwa na Kigali Forensic Laboratory.

Icyo gihe hagenzuwe umwimerere w’inyandiko Mironko yagaragazaga, zerekana ko yahawe isoko na Minisiteri y’Ingabo. Byaje kugaragara ko umukono na kashe byari biriho, bihura n’ibyari bisanzwe bikoreshwa n’uwari Minisitiri w’Ingabo, Bizimana Augustin.

Ikindi cyagenzuwe, ni ukureba niba koko sosiyete Mironko yishyurizaga zarabayeho.

Umunyamategeko we yabwiye IGIHE ko iryo genzura ryakozwe n’inzego za Leta kugeza ubwo zohereje n’abantu mu bihugu zakoreragamo.

Ikindi kibazo cyaje kubaho ni ukumenya niba ibyo bikoresho koko byarageze mu Rwanda. Yaba Magerwa na Minisiteri y’Ingabo, ntibigeze babasha kugaragaza mu bubiko bw’inyandiko niba koko izo mpuzankano zarakiriwe. Izo nzego zavuze ko inyandiko nyinshi za mbere no mu gihe cya Jenoside, zangiritse ku buryo bitashobotse kuzibona.

Gusa Banki Nkuru y’Igihugu yemeje ko yari yarahaye Mironko uburenganzira bwo gutumiza ibyo bintu.

Mu 2010, uwari Minisitiri w’Ingabo yakoze raporo kuri iki kibazo, agaragaza ko nta bimenyetso bihari byerekana ko iyo myenda yageze mu gihugu, gusa avuga ko hari inyandiko zemeza ko ikigo cyitwa East African Cargo gitwara imizigo cyayigejeje mu Rwanda, inyemezabwishyu z’amatike y’indege yabitwaye, n’inyandiko zigaragaza ko byageze mu Rwanda zasinywe n’uwari umukozi wa Minisiteri y’Ingabo.

Iyo raporo isoza igira iti “Duhereye ku buremere bw’iki kibazo, turasanga Leta y’u Rwanda ikwiye gukora ibishoboka kugira ngo iki kibazo gifatirwe umwanzuro vuba kuko uko gitinda gikomeza kuremera, kubera inyungu uwishyuza akomeza atubaraho buri mwaka”.

Uruhande rwa Mironko ruvuga ko bishoboka ko ibyo bikoresho byaba byarakoreshejwe na Leta y’Ubumwe mu minsi ya mbere yayo kuko mu byari mu gihugu Jenoside irangiye, na byo byarimo.

Avuga ko abandi bantu bakoraga amasoko ameze nk’ayo barimo n’ibihugu by’amahanga, bishyuwe ariko we agahabwa amafaranga amwe, andi ntayahabwe.

Biteganyijwe ko icyemezo kuri uru rubanza kizatangazwa ku wa 28 Gashyantare 2025.

Umunyamategeko wa Mironko asobanura ko we n’umukiliya bahisemo kurega Leta kuko bisanzwe kuba umuturage yatanga ikirego mu gihe afite ibyo atishimiye.

Kwitabaza Urukiko rwa EAC ngo byakozwe kuko ari urwego rukuru rushobora kurenganura umukiliya we.

Yakomeje avuga ko ngo nubwo umukiliya we atishyuwe, mu myaka 30 ishize yakomeje gukorana na Leta mu yandi masoko atandukanye.

Mironko yareze leta ayishyuza amafaranga y'isoko ry'impuzankano za gisirikare yahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .