Yafashwe ku wa 25 Mata akurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kunyereza umutungo hamwe n’icyo kwiba.
Bivugwa ko ari ibyaha yakoze mu bihe bitandukanye aho yahaga abavuzi gakondo ibyangombwa bihimbano birimo amakarita y’akazi (badges) n’ibyemezo ubusazwe bitangwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Gikondo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyo amategeko ateganya ku byaha akurikiranyweho
Icyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano iyo umuntu kimuhamye, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw cyangwa igihano kimwe muri ibyo.
Icyo kunyereza umutungo gihanwa n’itegeko ryo kurwanya ruswa aho ibihano bishobora kuba imyaka irindwi ariko itarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.
Icyo kwiba cyo gihanwa n’itegeko ryo kurwanya ruswa giteganya ko igifungo kitagomba kujya munsi y’umwaka umwe ariko ntikirenga imyaka ibiri n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Uwahamwe n’icyo cyaha ashobora no guhabwa imirimo y’inyungu rusange cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi byo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo no kwiba inibutsa abantu ko ibi ibyaha bihanwa n’amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!