Kuva mu 2018 nibwo hatangiye kuvugwa umushinga wo kubaka isoko rigezweho rya Rwamagana rizaba rigeretse gatanu. Ni isoko ryari kubakwa n’abikorera bagenda babigendamo biguru ntege kugera ubwo Akarere kabonye umufatanyabikorwa ubunganira akubaka igice cya mbere ubundi nabo bakazakomerezaho.
Muri Mata uyu mwaka ubuyobozi bwavugaga ko bwamaze kubona ibyangombwa byose nkenerwa, bwizeza abarikoreramo ko bagiye kwimurwa imirimo igahita itangira.
Nyuma y’aho bamwe mu bacuruzi batangiye kwimuka abandi batinya kurangura bumva ko benda kwimurwa. Bategereje ko bimurwa amaso ahera mu kirere, kuri ubu baribaza niba bazakomeza gukorera muri iryo soko cyangwa se niba koko hari umushinga wo kubimura.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa Gatanu kigahuza ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, inzego z’umutekano n’abayobozi b’uturere twa Rwamagana na Kayonza bagaragaza uko umwaka usojwe, iki ni kimwe mu bibazo byongeye kugarukwaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko isoko rya Rwamagana rigomba kubakwa mu buryo bubiri, igice cya mbere babanje kureba aho bakwimurira abacuruzi ngo kuko bitewe n’ibihe by’izuba ndetse n’ibihe by’imvura bagombaga kubashakira ahantu hafi y’Umujyi bakwimurirwa bakubakirwa ku buryo ngo hatababangamira.
Yagize ati “Twahereye ku kintu cya mbere cyihutirwa cyo kubaka aho bazajya bacururiza ngira ngo abanyura mu gakiriro ka Rwamagana hari hangari ebyiri nini zatunganyijwe ndetse hamaze kuzura, hari n’ikibuga kinini nacyo cyatunganyijwe kugira ngo tubone aho tubashyira.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubwo iki gikorwa cyarangiye ngo muri Mutarama hagiye gukurikiraho kubimura ndetse ngo batangiye kubibamenyesha binyuze muri komite z’abakorera mu isoko rya Rwamagana.
Ati “ Ni nayo mpamvu mwabonye bamwe baratangiye kwimuka, bimutse kuko bafite amakuru, twagombaga kubikora muri uku kwezi k’Ukuboza tubona ntitwabikora mu minsi mikuru gusa iminsi mikuru ikivamo tuzahita tubimura dusenye ririya soko dutangire kubaka isoko rishya.”
Isoko rya Rwamagana biteganyijwe ko rizubakwa mu byiciro bitatu, rikazaba rigeretse inshuro eshanu. Rizuzura ritwaye miliyari 10.8 Frw.
Mu cyiciro cya mbere hazubakwa ibisima byo gucuririzaho 1000, amaduka 40, ububiko ndetse na parikingi y’imodoka 58 n’ubwiherero 32.
Mu gice cya kabiri isoko rizagira imiryango 88 ndetse hanubakwe irerero rizajya rikoreshwa n’ababyeyi baricururizamo, naho mu gice cya gatatu imiryango izazamuka igere kuri 90, rigire na parikingi yakira imodoka 90 zirimo imbere hanze ho igire parikingi yajyamo imodoka 26.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!