00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano y’icyemezo cya MTN Rwanda cyo gushyiraho ikiguzi cya 0,5 % ku bakoresha MoMo Pay (Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Kuva tariki ya 1 Nzeri 2021, abacuruzi, abamotari n’abandi bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurwa bakoresheje MoMo Pay batangiye gucibwa amafaranga angana na 0,5 %.

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yasobanuye ko gushyiraho ikiguzi cya 0,5 % ku muntu wishyuwe hakoreshejwe MoMo Pay biri mu nyungu z’abakoresha MoMoPay kuko mu munsi iri imbere bazajya bashobora kubona inguzanyo iciriritse nyuma yo kubona uko bazikoresha.

Ayo mafaranga acibwa kuri buri gikorwa cyose gikozwe ariko bigakorwa ku muntu wishyuwe amafaranga arenga 4000 Frw.

Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd, Chantal Umutoni Kagame, yabwiye IGIHE ko nubwo ayo mafaranga yashyizweho harebwe cyane uko ubukungu bw’Abanyarwanda buhagaze bituma batazamura ibiciro kuko mbere y’umwaduko wa Covid-19 mu Rwanda, abakoreshaga MoMo Pay bishyuraga amafaranga angana na 1% kuri buri gikorwa gikozwe.

Yagize ati “Hari ibintu byinshi serivisi ya MoMoPay ikenera kugira ngo ibashe gukora neza kandi bijyanye n`igihe. Kugeza ubu hari hashize amezi 18 iyi serivisi itangirwa ubuntu ndetse binajyanye no gukomeza gufasha abakiriya kuyitabira. Mbere y`iki gihe MoMo Pay yarakoraga neza mu bucuruzi butandukanye ndetse n’abazikoresha biyongera umunsi ku munsi kandi icyo gihe abacuruzi bishyuraga 1%.”

Yakomeje agira ati “Twagaruye 0,5 % kuko twumva ko icyorezo kigihari kandi ubukungu bwacu buracyahungabanye cyane, tunemeza ko abakiliya bacu bakeneye kunganira ibikorwa byabo bigakomeza gukora neza. Niyo mpamvu tutitaye ku gushyira imbaraga ku giciro twe turiha kugira ngo iyo serivisi itangwe.’’

Yasobanuye ko kugira ngo amafaranga yishyurwe kuri MoMo pay biba byakozwe n’abantu barenze umwe kandi buri wese abona umushahara biturutse ku kazi katoroshye aba yakoze ariko ko MTN yemeye kwishyiraho icyo kiguzi kugira ngo ikomeze ishimishe abakiliya bayo.

Ati “Kugeza ubu twafashe icyemezo cyo gukomeza gutanga serivisi ya MoMoPay nta nyungu y`amafaranga ariko tugamije gukomeza guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranbuhanga.kugira ngo iyo serivisi ya MoMo Pay ikomeze ikore neza .”

Umutoni Kagame yavuze ko amafaranga 0.5 % ari ikiguzi kuri buri gikorwa umucuruzi yishyuriweho ndetse kireba umuntu wishyuwe ari hejuru ya 4000 Frw mu gikorwa kimwe.

Ati “Iyo urebye ibiciro twashyize hanze, amafaranga ari munsi y’ibihumbi bine ntabwo duca amafaranga. Wavuze abamotari, ndumva nta rugendo rw’umumotari mu Mujyi wa Kigali rupfa kurenza 4000 Frw. Boutique zo mu midugudu, ni ukuvuga wa muntu twese twirukira mu masaha twibagiwe kugura ikintu, nawe iyo ubirebye umugati, isukari n’amata usanga ibintu byinshi bigurwa biri hagati ya 500 Frw na 5000 Frw. Bivuze ko ntayo bazacibwa.”

Yasabye abakoresha serivisi za MoMo Pay ko bakwiye kumva neza ayo mafaranga ntibumve gusa ko ari 0,5% ngo bumve ko ari menshi.

Ati “Igiciro twabaciye, iyo tuza kubihuza n’ikiguzi cya serivisi tubaha twari guca amafaranga arenze ayo. Ariko turashaka kwizeza abakiliya bacu ko tuzakomeza gukorana neza no kubafasha mugihe cyose bakeneye ubufasha mu rwego rwo kunoza serivisi ya MoMoPay."

Kugira ngo ubyumve neza mu gihe umuguzi yishyuye amafaranga angana 5000 Frw, ikiguzi kizaba ari 25 Frw kuko hakurwaho 0.5 % by’ayo yishyuwe ariko uwishyuwe 4000 Frw kumanura ntayo azacibwa.

Yavuze ko abacuruzi badakwiye gufata umwanya munini bibaza cyane kuri cya giciro cyashyizweho kuko hari ibyo MTN iri kubategurira birimo no kubaha inguzanyo zabafasha kwagura imikorere.

Ati “Nyuma y’ibi, abakiliya bacu bakoresha MoMo Pay bazabona izindi serivisi, nk’inguzanyo ya buri munsi kandi idafite inyungu y’amafaranga menshi. Abantu bazabona izo serivisi kandi urumva ko ari abantu bazaba bafite ibyo tureberaho kugira ngo tubahe uwo mwenda.”

Abakoresha serivisi za MoMo Pay bakomeje kugenda biyongera kubera ko muri Mata 2020 habarurwaga abacuruzi bakoresha izo serivisi 3 000 gusa. Ubu bageze ku bantu basaga 50 000 mu gihe abishyura bakoresheje MoMo Pay nibura buri kwezi basaga miliyoni 1,3.

MTN yagaragaje ko izi mpinduka zidakwiye guteza impungenge ku bantu bakoresha izo serivisi kuko byafashweho icyemezo babanje kugisha inama Banki Nkuru y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa ndetse yemeza ko hagiye gukorwa ubukangurambaga bugamije gusobanura no gukura mu rujijo abakiliya bayo.

Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd, Chantal Umutoni Kagame yavuze ko iki kiguzi cya 0,5% cyashyizweho bibanje kumvikanwaho n'impande zose bireba

Video: Azeem Mushimiyimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .