Imurikagurisha mpuzamahanga rya 23 ryimuriwe mu Ukuboza 2020

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 18 Kamena 2020 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), rwatangaje ko imurikagurisha mpuzamahanga rya 23, ryari riteganyijwe kubera i Gikondo, kuva tariki ya 21 Nyakanga 2020 kugeza tariki 10 Kanama 2020, ryimuriwe tariki 11 kugeza tariki 31 Ukuboza 2020.

PSF yasobanuye ko imurikagurisha mpuzamahanga ryasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus, cyahungabanyije ingendo zirimo iz’abamurikabikorwa mpuzamahanga.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa muri PSF, Kabera Eric, yabwiye IGIHE ko kwimura amatariki y’imurikagurisha mpuzamahanga byakozwe nyuma yo kubaza abamurika bose, aho abenshi bemeje ko basanga ryakimurwa.

Yagize ati “Buriya tugira urutonde rw’abantu bamurika baturuka mu bihugu bitandukanye birenga 25, icyo twakoze rero twarababajije, twakoze nk’ubushakashatsi tubabaza ese mwebwe murabyumva mute, twabishyira mu kwa kangahe, abenshi barenga 99%, bavugaga mu kwezi kwa cumi n’abiri”.

Kabera yakomeje avuga ko mu Ukuboza, bateganya ko ari bwo wenda ingendo zose zaba zarasubukuwe ku buryo abantu baba bashobora kugenda nta kibazo gihari.

Ati “Ntabwo twarikora ari iry’abanyarwanda gusa kuko n’ubundi ni imurikagurisha mpuzamahanga, hazamo abanyamahanga benshi. Niyo mpamvu twavuze ngo reka tuyishyire muri kuriya kwezi ariko ari ukureba uko byifashe”.

Kabera avuga ko imyiteguro yari yaratangiye n’abamurika benshi bagera nko kuri 75% bariyandikishije ari abo mu gihugu no hanze, ariko abagishaka kwiyandikisha bakomeza ku buryo ari matariki yagera bakajya kumurika nk’uko bisanzwe.

PSF yatangaje ko imurikagurisha rya Made in Rwanda ryajyaga riba mu Ukuboza biteganyijwe ko rishobora kwimurwa rigakorwa muri Gashyantare umwaka utaha.

Buri mwaka imurikagurisha mpuzamahanga ryitabirwa n’abamurika bari hagati ya 460 na 500.

Imurikagurisha mpuzamahanga riba buri mwaka rikabera i Gikondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .