00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuruza ku bagabo badasura abagore n’abana bafungiye muri za gereza

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 July 2022 saa 12:16
Yasuwe :

Imiryango ikorera ibikorwa bitandukanye muri za gereza zo mu Rwanda birimo ibyo kwita no gufasha muri gahunda zigamije kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe Imfungwa n’Abagororwa, yagaragaje ko hari imbogamizi z’uko usanga abagore n’abana badasurwa cyane n’imiryango yabo.

Byagarutsweho kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022, mu muhango wo kumurika no kwemeza Imfashanyigisho izashyirwa muri gereza zose zo mu Rwanda kugira ngo ijye yifashishwa mu kugorora no kwigisha abafunzwe bategurirwa kuzasubira mu Muryango Nyarwanda baragororotse.

Ni imfashanyigisho izafasha Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, mu kugira ngo abazajya basubizwa mu Muryango Nyarwanda bajye baba baragororotse ariko bashobora no kugira umusanzu batanga mu kubaka igihugu cyabo binyuze mu gukora ibikorwa bijyanye n’ayo masomo bazajya baba barigishirijwe muri gereza.

Bishop Rucyahana yahuriye mu kiganiro n’abarimo Mukansoro Odette, Umuyobozi w’Umuryango DIDE [Dignité en Détention Rwanda], Jean-Baptiste Bizimana, Umuhuzabikorwa wa Association Modeste et Innocent n’Umushakashasti muri ILDP, Dr Michael Tusiime Rwibasira.

Cyagarutse kuri gahunda zo kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe Imfungwa n’Abagororwa, imbogamizi ndetse n’ibyakorwa ngo bigende neza.

Umuyobozi wa DIDE, Mukansoro Odette yavuze ko ubusanzwe gereza ari ahantu abantu bose baba batinya ku buryo umuntu ugiye gufungwa abanza kugira ihungabana.

Ati “Icya mbere dukora ni ukwita ku buzima bwo mu mutwe kuko iyo mu mutwe bitameze neza, akazi kose karakunanira, iterambere rikakunanira. Mu mutwe h’umuntu niho hatuma ashobora gutekereza ejo hazaza he.”

Yakomeje agira ati “Umuntu rero winjiye muri gereza ahita agira icyo kibazo cy’indwara zo mu mutwe kuko aba yahungabanye mbere na mbere akimara kumva ko agiye kujya muri gereza.”

Uyu muryango icyo ukora ni ugufata abababaye kurusha abandi muri abo bafite ibibazo byo mu mutwe, bakitabwaho by’umwihariko urubyiruko rw’abafite imyaka iri munsi ya 18 n’abayirengeje, baganirizwa, bagahumurizwa bakerekwa ko bagifite icyizere cyo kubaho mu myaka iri imbere nyuma yo gufungurwa.

Ati “Tubafasha gutekereza kuri ejo habo hazaza, nyuma yo kubatunganya mu mutwe. Tubashyira kandi ahantu bashobora kwiga n’iyo myuga kugira ngo bige ibizabafasha mu kuba bakwiteza imbere mu gihe bazaba bafunguwe bageze hanze.”

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda ukora ivugabutumwa mu magereza, Prison Fellowship, Bishop John Rucyahana yavuze ko umuntu wagonganye n’amategeko agafungwa n’ubwo aba yajyanywe muri gereza kubera ibyaha yakoze , aba agomba kwakirwa nk’umuntu akagororwa kugira ngo ibyo yakoze atazabyongera.

Ati “Bagiye muri gereza baregwa ibyaha bakoze ariko umuntu aba agomba kwakirwa nk’umuntu akagira icyizere cy’uko ashobora guhinduka akazasubira mu buzima busanzwe. Ubundi umuntu ufite umutimanama aba ashobora guhinduka akongera akaba umuntu muzima.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nka Prison Fellowship tureba abagororwa gusa, tureba n’imiryango yabo n’abana babo. Ibi bituma iyo bamaze kwihana basaba imiryango yabo imbabazi.”

Yifashishije urugero rw’abakoze Jenoside bafungiye muri za gereza bagiye bahuzwa n’abo bahemukiye ndetse n’imiryango yabo, bakabohoka bakavugisha ukuri kugira ngo bigirire akamaro Umuryango Nyarwanda.

Bishop Rucyahana kandi avuga ko hari gahunda bagira yo kwereka uwafunzwe ko afite urugendo kuko yavuye mu Muryango Nyarwanda akajya muri gereza ariko azagera igihe agasubira muri wa muryango yavuyemo.

Abagore n’abana ntibasurwa cyane

Muri gereza 13 ziri mu Rwanda harimo imwe yihariye ifungirwamo abana bari munsi y’imyaka 18 baba bagonganye n’amategeko mu gihe hari izindi gereza ebyiri iya Ngoma n’iya Nyamagabe zifungirwamo abagore gusa naho izindi nk’iya Nyarugenge iri i Mageragere ndetse n’iya Huye zifungirwamo abagabo hakaba n’igice cy’abagore.

Mukansoro yavuze ko mu bugenzuzi bagiye bakora muri izi gereza zose zo mu Rwanda, babonye ko abagore n’abana badasurwa cyane ugereranyije n’abagabo.

Ati “Iyo ugiye kuri gereza zifungirwamo abagabo, ubona abagore n’abana babo batonze umurongo ari benshi baje gusura abagabo babo baba bafunze, ariko uzarebe kuri gereza z’abagore abagabo baba baje kubasura usanga ari bake cyane.”

Ni ibintu Mukansoro avuga ko kuba abagore badasurwa cyane n’imiryango yabo bituma na gahunda zo kubagorora zikomwa mu nkokora ari nayo mpamvu bashyira imbaraga mu gushishikariza abagabo kujya basura abagore babo cyangwa bashiki babo baba bafungiye muri za gereza.

Ati “Tukaba dukora ubuvugizi ngo imiryango ijye isura abagore uko bikwiye kuko umuntu ntashobora kugororoka atabonye amakuru y’umuryango we. Umuryango we ubigiramo uruhare.”

Yakomeje agira ati “Mu bantu bafunze abana n’abagore babibariramo cyane. Baba barakoze ibyaha yego ariko iyo urebye imiterere yabo nibo babibabariramo cyane.”

Bishop Rucyahana yavuze ko muri kamere muntu, abagore usanga ari abantu bagira impuhwe cyane ugereranyije n’abagabo ari nayo mpamvu usanga iyo umugabo yafunzwe umugore yihutira kumusura.

Bishop Rucyahana avuga ko muri za gereza harimo abagore bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ibindi byaha bisanzwe birimo gukuramo inda cyangwa ibiyobyabwenge n’ibindi ariko ugasanga abagabo babo badakunda kubasura.

Ati "Mu byerekeranye n’ubuzima, kamere muntu, abagore bagira imbabazi cyane kurusha abagabo, ibi nabyo tugomba kubikorera ubushakashatsi kugira ngo n’abagabo bazagire impuhwe kuko nta mpamvu ikwiye gutuma umugabo atagirira impuhwe umugore we. Kuki umugore agira impuhwe, umugabo ntagire impuhwe? Ukuri guhari ni uko abagore basura abagabo cyane kuruta uko abagabo basura abagore babo.”

Yakomeje agira ati “Usanga imibare y’abagore basura abagabo ari benshi kurusha abagabo basura abagore babo. Ubwo rero ni imbogamizi dufite nacyo ni icyuho tugomba kugira icyo dukoraho."

Ku rundi ruhande ariko, RCS, yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo kwigisha imyuga itandukanye abagore n’abana baba barimo kugororwa kugira ngo bibarinde kwigunga ndetse binabafashe gutekereza uburyo baziteza imbere mu gihe baba bashoje ibihano byabo.

Bigishwa imyuga itandukanye irimo ubwubatsi, ubudozi, kwiga gusoma no kwandika ndetse abanafitemo abana babo nabo bagashyirirwaho irerero ribafasha.

Ibi bikorwa byose ngo bigamije gufasha abagororwa kwiyungura ubumenyi no kubafasha kwiteza imbere mu gihe bazaba basoje ibihano byabo aho gufungurwa basubira mu byaha.

Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda aherutse kubwira IGIHE ko kwigisha abagororwa amashuri n’indi myuga bifasha abagororwa mu kurwanya ubujiji bikanabarinda kuba bashorwa mu bikorwa bibi kubera kudasobanukirwa.

Hatanzwe ikiganiro kigaruka ku myumvire ikwiriye ku bijyanye no kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze bafunzwe
Dr Yves Sezirahiga,Umuyobozi Mukuru Wungirije wa ILDP na CG Juvenal Marizamunda bakurikiye imurikwa ry'imfashanyigisho izifashishwa mu kugorora abafunzwe
CP Bosco Kabanda uyobora Ishuri rya RCS rya Rwamagana yavuze ko bakora ibishoboka byose kugira ngo imiryango y'abafunze ndetse n'abafunze habeho uko guhura barebe ko bajya basurana
Bishop Rucyahana avuga ko uburyo bwiza bwo kugorora uwafunzwe ari ukubanza kumwumvisha urugendo rwatumye afungwa ndetse akibutswa ko azasubizwa muri wa muryango yavuyemo
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yitabiriye imurikwa ry'imfashanyigisho izafasha mu kuziba icyuho cyari gihari mu gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kugorora muri RCS, ACP Alex Bahizi Kimenyi yagaragaje ko gahunda zitandukanye zagiye zishyirwaho mu kwigisha abagororwa zigenda zitanga umusaruro
Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane muri Ambasade ya EU mu Rwanda, Thibaut Moyer yashimye ko RCS yatekereje gutegura imfashanyigisho izafasha mu iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'Imfungwa n'Abagororwa
Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya ni umwe mu bitabiriye igikorwa cyo kumurika no kwemeza imfashanyigisho izafasha mu kugorora abafungwa n'abagororwa
Umushakashasti muri ILDP, Dr Michael Tusiime Rwibasira yagaragaje ibyiza byo kwigisha Imfungwa n'Abagororwa
Mukansoro Odette, Umuyobozi w’Umuryango DIDE [Dignité en Détention Rwanda], yatabarije abagore bafunzwe kuko ngo abasurwa n'imiryango yabo ni mbarwa
Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda yitabiriye umuhango wo kumurika no kwemeza imfashanyigisho izajya ikoreshwa muri za gereza
Imiryango yasabwe gusura abagore n'abana bafungiye muri za gereza
Inzego zitandukanye zitabiriye umuhango wo kwemeza iyi mfashanyigisho
Abitabiriye bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .