Iyi myigaragambyo yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022 ikaba yabereye imbere mu Nkambi ya Nyabiheke aho bazengurukaga bafite ibyapa byanditseho ko barambiwe kuba mu buhunzi abandi bafite ibyapa byanditseho ko bamaganye ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi muri Congo.
Umwe mu bahaye IGIHE amakuru wakurikiranye iyi myigaragambyo, yavuze ko yabaye mu ituze abayikoze bo ngo bakaba bayise “ Urugendo rw’amahoro”.
Yavuze ko iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abarenga 2500 barimo urubyiruko, abagore n’abagabo bose bavuka muri RDC.
Ati “ Twamaganye ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi muri Congo, twamaganye imiryango mpuzamahanga ikomeje kurebera ubwicanyi buri gukorwa iwacu igaceceka.”
Iyi myigaragambyo ibaye ikurikira iyabaye mu nkambi ya Kigeme tariki ya 12 Ukuboza n’iyabaye tariki ya 13 Ukuboza mu Nkambi ya Mahama zose zibarizwamo impunzi z’Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda mu myaka yashize.
Hashize igihe gito Umuryango w’Abibumbye utanze umuburo ko nihatagira igikorwa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashobora kuba Jenoside yibasira abaturage bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 75 z’abanye-Congo ziganjemo izihamaze imyaka isaga 25.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!