Impunzi ziri muri Libya zishimiye amahirwe yo kwimurirwa mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Nzeri 2019 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu mpunzi baheze muri Libya bagaragaje ko kwimurirwa mu Rwanda ari amahirwe akomeye, nyuma y’ibibazo bikomeje kubibasira muri icyo gihugu abenshi bafungiwemo nyuma yo kunanirwa gukomereza i Burayi aho bashakaga kujya gushakira ubuzima.

Ku wa Kabiri nibwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma igihugu cyakira impunzi 500 z’Abanyafurika zizaturuka muri Libya.

Ayo masezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, ndetse Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine aheruka kuvuga ko “igihe icyo aricyo cyose bashobora kuza, uhereye none amasezerano amaze gusinywa, ariko ni vuba bishoboka.”

Zimwe mu mpunzi zabwiye The EastAfrican ko nubwo inzozi zabo zari ukujya i Burayi, nta gahunda bafite yo gusubira mu bihugu bakomokamo kubera ibibazo bitandukanye byatumye bahunga birimo politiki n’ubukungu.

Umwe mu mpunzi ikomoka muri Eritrea yagize iti “Kujya mu Rwanda ni byiza kurusha kuguma muri Libya. Ntabwo nzi ibintu byinshi ku Rwanda ariko ntekereza ko ari heza kurushaho. Ntabwo tuzi intambwe izakurikira nyuma yo kugera mu Rwanda kubera ko twifuza kujya mu Burayi.”

Indi mpunzi yagize iti “Tumaze imyaka itatu mu kuzimu ubu turifuza kuhava. Ndifuza ejo hazaza heza kandi nicyo nakomeje guharanira. Nishimiye kuba u Rwanda rwemeye gutanga ubufasha ariko ntabwo nzi neza amahirwe tuzaba dufite mu Rwanda.”

Abenshi muri izi mpunzi zizimurirwa mu Rwanda bakomoka mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika, bakazaba biganjemo abagore n’urubyiruko.

Biteganyijwe ko impunzi zizimurirwa mu Rwanda ari izifite ubushake, zikazatuzwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora. Iyi nkambi isanzweho kuko yifashishijwe mu kwakira ibihumbi by’impunzi z’Abarundi mu 2015. Irimo ibyangombwa nk’ibibuga by’imikino, aho kurara n’ibindi nkenerwa, ubu irimo kongererwa ubushobozi kugira ngo izakire izo mpunzi.

Nyuma yo kongererwa ubushobozi ntabwo izaba ikiri inkambi inyurwamo by’igihe gito, izaharirwa izi mpunzi mu buryo bw’igihe kirekire. Biteganyijwe ko kuguma mu Rwanda bizaba ari iby’igihe gito ku bifuza gusubira mu bihugu byabo, mu gihe hazaba hashakishwa igisubizo kirambye ku badashaka gusubira iwabo.

Minisitiri Kamayirese aheruka kubwira itangazamakuru ko nta mafaranga na make u Rwanda rwahawe ngo rwakire izi mpunzi, bitandukanye n’ibyagiye bitangazwa n’abantu banyuranye.

Yashimangiye ko u Rwanda rwumva neza ko ibisubizo by’ibibazo bya Afurika bigomba kuva muri Afurika.

Yakomeje ati “Murabizi mu muco wa Kinyarwanda dusanzwe tuvuga ko ‘ahatari umwaga n’uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu’, ibyo ni ibisanzwe kuri twebwe. Niba Abanyarwanda mu mateka yacu twarabaye impunzi hirya no hino, twarabonye uko ubuhunzi bumera, ni iki gituma tutakwakira Umunyafurika ugiye kwiyahura muri Méditerranée?”

“Ashobora kugera n’inaha yatekerezaga iby’i Burayi, yareba ibimaze kugerwaho muri iki gihugu, akaba yagira indi mitekerereze, akaba yakwemera gusubira iwabo akajya gukorera igihugu [cye] Umugabane wa Afurika ugatera imbere, cyangwa se akaba yanahitamo kuba mu Rwanda nabwo tukamwemerera. Ku bijyanye n’ubushobozi bwo kubatunga numva atari ikibazo kinini.”

Yavuze ko u Rwanda rusanzwe rukorana n’abafatanyabikorwa barimo UNHCR mu kwita ku mpunzi, ku buryo nta kibazo gikwiye kubaho.

Iki gikorwa kibayeho nyuma y’icyifuzo u Rwanda rwagize mu 2017, nyuma y’amashusho yasakaye yerekana Abanyafurika barimo gucururizwa muri Libya, yumvikanamo abagabo baciririkanya umwe akagenda azamura igiciro, utanze menshi akegukana abacakara be. Ni ibintu byatunguye inzego nyinshi zitiyumvishaga ko ubwo bucuruzi bugikorwa mu kinyejana cya 21.

Icyo gihe u Rwanda rwahise rwemera gutanga ubufasha mu gusubiza iwabo abimukira baheze muri Libya bavuye mu bihugu bitandukanye cyangwa gucumbikira abazaba babyifuje.

UNHCR ivuga ko imaze kwimurira mu bindi bihugu abantu 4400 bari baraheze muri Libya, uhereye mu 2017, barimo 2900 bimuriwe by’igihe gito muri Niger na 425 mu bihugu by’i Burayi babanje kunyuzwa by’igihe gito muri Romania. Gusa ngo hari abandi basaga 4700 bafungiwe ahantu hatandukanye, bakeneye ubutabazi bwihuse.

UNHCR ivuga ko u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 140 ziganjemo Abanye-Congo n’Abarundi, gusa hari n’izituruka mu bihugu bya Afghanistan, Angola, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Eritrea, Ethiopia, Guinea, Haiti n’ahandi.

Impunzi ziri muri Libya zishimiye amahirwe yo kwimurirwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza