Lt Gen. de Police Ndayambaje yavuze ko ari ubwa mbere Leta y’u Burundi ifashe icyemezo cyo kujya mu kindi gihugu gushishikariza Abarundi gutaha, byose bikaba biri mu murongo wa Perezida Ndayishimiye Evariste yiyemeje gutwaramo igihugu.
Ati "Hari abazi ko ibyo basizeyo, umutekano muke, intambara n’ibindi bibi byose aribyo biri iwabo. Ntabwo ariko bimeze, aka kaga mumazemo igihe mukavemo."
Yakomeje agira ati "Uru ni urugendo rwa mbere Leta y’u Burundi ikoze, ariko mu gihe hakiri Abarundi hano tuzakomeza tubikora, kugeza igihe mwese mutashye mu gihugu cyanyu."
Lt Gen. de Police Ndayambaje yababwiye ko mu Burundi hari amahoro n’umutekano ari nayo mpamvu Abarundi bose by’umwihariko abari mu buhungiro bahamagarirwa gutahuka kugira ngo bishimire ayo mahoro.
Ati "Nimugera i Burundi nta macakubiri ashingiye ku moko muzahasanga, nta bindi bibazo muzahasanga. Ubu Abarundi bose bahagurukiye rimwe ku rugamba rwo kurwanya ubukene kugira ngo icyifuzo cya Perezida Ndayishimiye kigerweho, Abarundi bose bagere ku iterambere."
Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucyura impunzi mu Burundi, Bimenyimana Nestor, yavuze ko hari Abarundi benshi bamaze gutahuka mu gihugu cyabo bityo abari i Mahama nabo bakwiye gufata icyemezo.
Ati "Ndagira ngo mbanze mbashyikirize intashyo z’Abarundi bene wanyu nshimire na Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame kuba yaratwemereye kugira uru rugendo kandi nkanashimira ko hari umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi."
Bimenyimana yabwiye aba Barundi ko impamvu leta yafashe icyemezo cyo gucyura impunzi z’Abarundi aho ziri hose ari ukugira ngo Abarundi bafatanye kubaka igihugu cyabo.
Avuga ko bafite icyifuzo cy’uko mu 2023 bazacyura impunzi zirenga ibihumbi 75 kandi bifuza ko hazaba harimo abari muri iyi Nkambi ya Mahama.
Umuyobozi Wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi [UNHCR] mu Rwanda, Boubacar Bamba yashimye Leta y’u Rwanda yakiriye izi mpunzi ikaba ikomeje kuzicumbikira.
Yavuze ko intambwe yatewe n’u Burundi yo kuza kuganiriza abaturage babwo bahungiye mu Rwanda bashishikarizwa gutaha ari iyo kwishimira ndetse UNHCR izakomeza gutanga umusanzu mu kugira ngo bigende neza.
Mukahigiro Yvonne waturutse mu Ntara ya Kirundo, yavuze ko bari bategereje kumva ko amahoro mu gihugu cyabo yagarutse kugira ngo babashe gutaha.
Ati “Leta y’u Burundi icyo numva yadufasha ni uko yatubwira niba amahoro yagaragarutse kugira ngo dutahe mu gihugu cyacu. Twahunze umutekano muke, niba waragarutse , amahoro asesuye akagaruka, tuzasubira iwacu. ”
Inkambi ya Mahama kuri ubu icumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 60 zirimo iz’Abarundi ibihumbi 38.
Ubwo Perezida General Evariste Ndayishimiye yageraga ku butegetsi mu 2020, mu byo yihutiye gukora harimo gusaba Abarundi bari barahunze imvururu zo mu 2015 gutahuka.
Nibura abarenga ibihumbi 30 bahungutse ku bushake baturutse mu Rwanda, binyuze mu mikoranire hagati y’ibihugu byombi mu gihe abandi bagiye bahunguka binyuze mu zindi nzira.
Inkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burundi-bwohereje-intumwa-mu-rwanda-inkuru-mpamo-y-ubuzima-bw-abarundi























Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!