Kuri uyu wa Kane, impunzi zatashye ni 595 zirimo izari mu nkambi ya Mahama 452 n’izindi 143 zari mu mijyi. Zisanga izindi 1503 zatashye mu gihugu cyazo mu byiciro bitatu.
Iyi minisiteri yatangaje ko izakomeza gufasha n’izisigaye ku buryo nazo zasubira mu gihugu cyazo mu mahoro.
Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zahagaze mu 2015 nyuma y’imvururu zakurikiye manda ya gatatu y’uwari Perezida w’iki gihugu, Pierre Nkurunziza, uherutse kwitaba Imana. Ubu harabarurwa izirenga ibihumbi 70 ukuyemo izimaze gutaha kuko zose hamwe mbere zarengaga gato ibihumbi 72.
Ku wa 27 Kanama ni bwo icyiciro cya mbere cy’izi mpunzi zatashye, icyo gihe Perezida w’u Burundi, Gen Maj Evaritse Ndayishimiye, yazihaye ikaze asaba n’izisigaye gutaha.
Ubwo izo mpunzi zari ziri mu nzira zigana ku mupaka wa Nemba, Perezida Ndayishimiye yanditse kuri Twitter avuga ko bazifurije ikaze, aboneraho gusaba abasigaye gutahuka.
Yagize ati “Duhaye ikaze bene wacu batahutse bava mu buhungiro i Mahama. Ni akanyamuneza kenshi ku miryango yabo no ku Burundi. Ababishinzwe basabwe kubashyigikira mu buryo bwose bagasubizwa mu miryango yabo. Turashishikariza n’abandi bifuza gutahuka, u Burundi ni ubwacu twese. Ikaze iwacu heza!”
Hari hashize iminsi u Burundi bushinja u Rwanda kubuza izo mpunzi gutaha, icyakora u Rwanda rwakunze kubihakana ruvuga ko nta shingiro bifite.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!