00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda zagiriye inama abari kwibasira abavuga Ikinyarwanda

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 21 June 2022 saa 05:54
Yasuwe :

Mu myaka isaga 130 ishize mu nama yabereye i Berlin mu Budage, nibwo abakoloni bashyizeho imipaka mishya y’ibihugu bya Afurika bimwe mu bice byari iby’u Rwanda byegekwa ku bindi bihugu birimo Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo y’ubu.

Ibi ni byo bituma buri gihe iyo hari ikitagenze neza hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bamwe mu Banyepolitiki babyuririraho bakamenesha abavuga Ikinyarwanda batuye muri iki gihigu.

Mu myaka irenga 20 ishize, mu Burasirazuba bw’iki gihugu habaye imvururu zikomeye zituma Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda n’inshuti zabo bahungira mu Rwanda.

Magingo aya batuye mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi, no mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe.

Impunzi z’Abanyekongo zituye mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba zabwiye IGIHE ko zinenga imyitwarire y’Abanye-Congo bari kugaragara mu bikorwa by’urugomo n’imyigaragambyo yamagana u Rwanda.

Ni nyuma y’uko bamwe Banye-Congo bamaze iminsi bagaragara mu bikorwa by’urugomo no guhohotera abavuga Ikinyarwanda, gutera amabuye mu Rwanda no gusahura amaduka y’abavuga Ikinyarwanda.

Impunzi z’Abanye-Congo zimaze imyaka irenga 20 mu Rwanda zivuga ko zari zitangiye kugira icyizere ko amahoro ari hafi kugaruka mu gihugu cyabo zigatahuka ariko ngo ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kubona urugomo n’imyigaragambyo biri kubera mu Burasirazuba bwa Congo hafi y’imipaka y’u Rwanda.

Uzamukunda Espérence, umaze imyaka 21 aba mu Nkambi ya Kiziba yavuze ko Abanye-Congo bari kwishora mu bikorwa by’urugomo n’imyigaragambyo bari kubiterwa no kutabasha gusesengura ngo bumve ubugome n’urwango biri mu mbwirwaruhame za bamwe bayobozi b’igihugu cyabo.

Ati "Inama nabagira ni uko babireka twese tukubahana nk’ibiremwamuntu."

Mulisa Solange avuga ko akurikije uko u Rwanda rwabakiriye, abona u Rwanda nta rwango rufitiye Abanye-Congo.

Ati "Bagenzi banjye bari muri Congo icyo nababwira ni uko batajya bemera ibyo abanyepolitiki babi babahatira gukora ahubwo bagakora ikibarimo, kuko nta nyungu bakura mu guhemukira bagenzi babo bavuga Ikinyarwanda."

King Ngoma umaze igihe kinini akurikiranira hafi amakimbirane yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, avuga ko buri gihe iyo habaye akabazo abanyepolitiki babi bahita bakuririraho bagatesha umutwe abavuga Ikinyarwanda bakabamenesha.

Avuga ko urugomo n’ivangura bigaragara uyu munsi bikomoka mu nyigisho mbi y’ivangura yigishijwe mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ati "Amoko yagiye ashyirwaho amwe ni amahimbano, bavangura abantu bashingiye ku buryo basa, bashingiye aho bakomoka. Buri gihe iyo habaye akabazo muri aka karere ivangura ni yo ntwaro yiyambazwa n’abanyepolitiki babi kugira ngo bagire abo bavutswa uburenganzira bwabo."

King Ngoma asanga igihe abantu bamenye gusesengura, umunyepolitiki yazana inyigisho y’ivangura bakamwima amatwi, iki kibazo cyahagarara burundu kuko na we atakomeza kwigisha ivangura n’ubugizi bwa nabi abona ko ntawe umwumva.

Uzamukunda Esperence uba mu Nkambi y'Impunzi z'Abanyekongo i Karongi yasabye Abanye-Congo kubaha ikiremwamuntu
Abanyekongo bari mu Rwanda basabye bagenzi babo kwima amatwi Abanyepolitiki bari kubangisha Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .