Impunzi hafi ibihumbi 14 zigiye gutangira kwivuriza kuri mituweri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2019 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, bari mu myiteguro ya nyuma igamije gutuma impunzi ziri mu Rwanda ariko zitaba mu nkambi, zibasha kugera kuri serivisi z’ubuvuzi kimwe n’Abanyarwanda basanzwe hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza.

Ni gahunda ireba impunzi zose zifite sitati y’ubuhunzi kandi ziba mu mijyi, n’abanyeshuri b’impunzi biga badataha mu nkambi. Buri muntu UNHCR izamwishyurira umusanzu wa 7000Frw ku mwaka, aho bibarwa ko nibura hazatangwa miliyoni 96.7 Frw.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’impunzi mu Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Safari Jean Paul, yabwiye RBA ko iyi gahunda ari ingenzi, kandi bifuza ko yazatangirana n’ukwezi kwa cyenda.

Ati “Hari gahunda yuko bakwiriye kugira uburenganzira bwo kwivuza bakoresheje mituweri, nk’uko Abanyarwanda bayikoresha. Iyo ni gahunda turimo dufasha leta kurangiza izo nshingano yiyemeje, impunzi dufite nyinshi ni Abanye-congo n’Abarundi, ariko hari n’abandi bo mu bindi bihugu uretse ko ari imibare mike.”

“Gahunda zigeze kure, dufite icyizere cyo gutangirana n’ukwezi kwa cyenda kuko ni kimwe mu bintu byiza bitarakorwa no mu bihugu byinshi, u Rwanda ruri mu bihugu bigiye kubikora bigakorwa neza, ko impunzi yivuza mu buryo umuturage muri icyo gihugu yivuzamo.”

Ni inkuru nziza ku mpunzi kuko uretse ababa mu nkambi, abandi bagorwaga no kubona ubuvuzi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayumba Olivier, avuga ko gufasha impunzi ziri mu Rwanda kubona serivisi z’ubuzima zifatiye kuri mituweri, ari imwe mu ntego u Rwanda rwemeye Umuryango w’Abibumbye mu 2016.

Ati “Nubwo hari gahunda nyinshi zita ku banyamahanga barimo n’impunzi, mu by’Ubudehe impunzi ntabwo zirimo. Ariko rero kubera ko ari icyiciro tuba tuzi uko izo mpunzi zimeze, Umuryango w’Abibumbye ubatangira ayo mafaranga."

"Iyo wiyandikishije bakaguha icyemezo ko uzajya wivuza, serivizi zirangana nta gutandukanya ngo uyunguyu ni impunzi, apfa kuba yemejwe ko ashobora kwivuza muri ubwo bwisungane mu kwivuza bwa leta.”

Impunzi zizahabwa ubwisungane mu kwivuza zirimo abanyeshuri hafi 2000 n’izindi mpunzi ibihumbi 12 ziba mu mijyi, gusa ngo uyu mubare uzajya uhinduka bitewe n’abazajya basubira mu bihugu byabo cyangwa bakabona ubundi bushobozi.

UNHCR ivuga ko u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 140 ziganjemo Abanye-Congo n’Abarundi, gusa hari n’izituruka mu bihugu bya Afghanistan, Angola, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Eritrea, Ethiopia, Guinea, Haiti n’ahandi.

Impunzi zigiye gutangira gukoresha mituweri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .