Impunzi ebyiri zo mu nkambi ya Mahama zarashwe zinjiza ibiyobyabwenge zinyuze mu ruzi rw’Akagera

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Nyakanga 2020 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’umutekano mu museso wo kuri uyu wa Gatandatu, zarashe ku itsinda ry’abantu bageragezaga kwambutsa ibiyobyabwenge banyuze mu ruzi rw’Akagera, babiri bapfuye biza kugaragaza ko ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama.

Ni inkambi icumbikiye impunzi z’abarundi, zageze mu gihugu guhera mu 2015 bishingiye ku mvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu, yegukanwe na Pierre Nkurunziza uheruka kwitaba Imana.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara, yagize iti "Kuri uyu wa Gatandatu mu rukerera ahagana saa cyenda n’igice ubwo abashinzwe umutekano bari ku irondo mu Murenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe, barashe ku itsinda ry’abinjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu bambukiranya umugezi w’Akagera.".

"Babiri muri bo bahasize ubuzima, nyuma biza no kumenyekana ko ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama."

Ibi bibayeho mu gihe imipaka y’u Rwanda yafunzwe mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, aho abambuka gusa ari abanyarwanda batashye nabo bahita bashyirwa mu kato, n’imodoka zitwara imizigo zo zitigeze zihagarara.

Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, mu Rwanda, Elise Laura Villechalane, yabwiye IGIHE ko ntacyo yavuga muri aka kanya ku byabaye, kuko bagitegereje ko ubuyobozi bwemeza imyirondoro y’abarashwe.

Mu Rwanda habarurwa ko hari impunzi z’Abarundi 72.007.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z'Abarundi kuva mu 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .