00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge mu Gakenke nyuma y’aho inyamaswa zitazwi zishe amatungo 10

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 24 November 2024 saa 10:22
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, inyamaswa zitaramenyekana zishe amatungo 10 y’abaturage bo mu Karere ka Gakenke mu murenge wa Muhondo, mu Kagari ka Huro, Umudugudu wa Kabuga.

Ibi byabaye ku mugoroba ahagana saa kumi n’imwe ubwo imvura yagwaga. Izo nyamaswa zitaramenye ziraye muri ayo matungo zica ihene umunani n’intama ebyiri.

Ni amatungo y’abaturage batatu bari bayaziritse ku musozi aho yarishag, bagiye kuyacyura bagasanga yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, asaba abaturage kwirinda kurya ayo matungo yishwe n’inyamaswa zitaramenyekana.

Yagize ati “Abaturage babujijwe kurya aya matungo yishwe n’inyamaswa kugira ngo bitabagiraho ingaruka mbi. Hatangiye iperereza n’ibikorwa byo gushakisha izi nyamaswa ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze, abaturage nibahumure umutekano urahari."

SP Mwiseneza kandi yasabye abaturage kubahiriza gahunda yo kororera mu biraro no kugana ubwishingizi bw’amatungo.

Ibiro by'Umurenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .