00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge kuri hotel y’Akarere ka Gatsibo ishobora kugurishwa amafaranga ari munsi y’ayayitanzweho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 September 2022 saa 03:16
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko hotel yako yatwaye hafi miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda byananiranye kuyibyaza umusaruro kubera ibibazo ifite, ubu hakaba hatekerezwa kuyigurisha nubwo hari impungenge ko ayayitanzweho atazagaruzwa.

Iyo hotel (Guest House) iherereye i Kabarore, yaratwaye miliyoni zirenga 930 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yatangiye kubakwa mu 2013, yakiriwe by’agateganyo mu 2015, hashize imyaka itanu iba ari bwo yakirwa burundu.

Nyuma y’igihe gito yakiriwe, Umugenzuzi w’Imari ya leta yarayisuye asanga yarononekaye. Nka camera zishinzwe umutekano ntizakoraga, ubwogero ntibwakoraga, ntaho gucomeka ibikoresho by’amashanyarazi, ibyumba bimwe byarangiritse, plafond zaracitse ndetse yaravaga.

Abadepite bagize Komisiyo ya PAC bavuze ko kuba ibi bibazo byaragaragaye nyuma y’igihe gito yakiriwe burundu bivuze ko byakozwe bititaweho kuko ngo byagombye kuba byarasubiwemo mbere y’uko yakirwa.

Depite Niyorurema René yavuze ko mu myaka ine Akarere kagombye kuba karahawe amafaranga y’ubukode avuye muri iyo hotel angana na miliyoni 177 Frw ariko kahawe gusa miliyoni 66 Frw bivuze ko miliyoni 115 Frw yari asigaye yari atarishyurwa kugeza ubwo hakorwaga igenzura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolly, yavuze ko iyo hotel yagombaga guhesha aka karere amafaranga ariko ngo ntibyabahiriye.

Ati “Inyubako imaze kumurikwa by’agateganyo yaratanzwe ngo ikoreshwe hahita hagaragara ibibazo. Impamvu twagumye twanga kuyakira mu buryo bwa burundu rwiyemezamirimo yakomezaga gukosora. Tumaze kuyakira nyuma y’igihe gito yagaragaje ibindi bibazo ariko hamwe n’ubuyobozi hari habonetse igitekerezo cyo kuyegurira abikorera kugira ngo ibashe gutanga umusaruro.”

Abadepite bibajije uko yagurishwa kandi ifite ibibazo bikomeye bagaragaza ko izashyira akarere mu gihombo

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Leonard, yavuze ko abagize komite ishinzwe gukurikirana imishinga yo mu Karere, bayisuye bakareba ibibazo birimo basanze hasabwa miliyoni zigera kuri 80 Frw kugira ngo isanwe.

Yavuze ko ayo mafaranga yiyongera ku bindi bihombo ari menshi ikaba ari yo mpamvu bagize igitekerezo ko bibaye byiza yagurishwa nubwo hari impungenge ko ishobora kugurishwa amafaranga ari hasi y’ayayigiyeho.

Ati “Urebye uko imeze uyu munsi kongera kuyisana ngo yongere gutanga serivisi byasaba andi mafaranga menshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko hotel yubatswe nabi ndetse ababigizemo uruhare barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, ukuriye akanama k’amasoko bashyikirijwe ubushinjacyaha ariko buvuga ko ibyo bakoze bigize amakosa atari icyaha.

Yavuze ko no mu kuyakira habayeho kugoragoza ariko uyu munsi uko batinda gufata icyemezo ari ko ikiguzi cyo gusana gikomeza kwiyongera n’amahirwe yo gukuramo na make akagabanuka.

Ati “Twagiye tubiganiraho tubona ko dukwiye gufata icyemezo ikagurishwa twakuramo na make tukazabibazwa nyuma.”

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko bazakorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere ariko banasaba abadepite gukorera ubuvugizi aka karere kugira ngo iki kibazo gikemuka.

Hotel y'Akarere ka Gatsibo ishobora kugurishwa kuko byananiranye kuyibyaza umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .