00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku tubyiniro n’utubari bitagenzura ko ababyinjiyemo bujuje imyaka y’ubukure

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 September 2022 saa 09:55
Yasuwe :

Bamwe mu babyeyi bo mu Mujyi wa Kigali, bagaragaje ko batewe impungenge n’urubyiruko rutaruzuza imyaka y’ubukure rugaragara mu tubari n’utubyiniro kandi batabyemerewe.

Bavuga ko bituruka ku burangare bw’abashinzwe kwinjiza abantu muri utwo tubari n’utubyiniro batabanza kugenzura neza niba abinjiramo bujuje imyaka 18 nkuko amategeko abiteganya.

Hari utubyiniro umunyamakuru wa IGIHE asanga abashinzwe kugenzura umutekano watwo n‘uwabatwinjiramo nta byangobwa babaza abaje kudusohokeramo.

Umunyamakuru yanasanze hari abana bato bakoresha andi mayeri bakishyura abashinzwe umutekano ku tubari, bakemererwa kwinjira nubwo baba batujuje imyaka.

Byukusenge Didier waganiriye na IGIHE yavuze ko hakenewe ubugenzuzi bwimbitse mu gukumira ko hari abana bakomeza kwinjira mu tubari n’ahandi batemerewe.

Ati “Inzego zibishinzwe zagakwiye kubigenzura rwose kuko nibyo byongera imico mibi mu rubyiruko. None se wowe ni akahe kabari cyangwa akabyiniro ujyamo bakagusaba kubereka ibyangombwa byawe cyangwa se ni hehe wari wabona birukana abana kubera ko basanze batari buzuza imyaka 18 ?”

Mujawamariya Joyce na we avuga ko kuba hari utubyiniro n’utubari bitagenzura ibyangombwa by’abatwinjiyemo, ari bimwe mu bituma urubyiruko rwishora mu ngeso mbi .

Yagize ati “ Nibyo bituma abana basambanywa bakiri bato kuko umwana w’umukobwa agira gutya akagenda atorotse iwabo akajya mu kabyiniro, umugabo yamusohokanye akamusindisha, hashira umwanya akamujyana muri lodge akamusambanya ku buryo iyo agize amahirwe akoresha agakingirizo cyangwa se agashiduka amuteye inda cyangwa Sida.”

Umugabo ufite akabari karimo n’akabyiniro gaherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge utarifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bigoye kwaka ibyangombwa ubagannye wese.

Ati “ Ubu koko nawe uri umucuruzi urambwira ko buri muntu uje mu kabari kawe wajya umwaka irangamuntu? Uzi ko hari n’uhita akubwira ko atazagaruka. Icyo dukora nk’umuntu urareba wabona ko ari muto ukamujyana ku ruhande ukabimwaka wasanga atabifite ukamwangira kwinjira.”

Ingingo ya 219 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganyiriza igifungo kiri hagati y’amezi atatu kugeza kuri atandatu, n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 300 kugeza kuri miliyoni uwajyanye umwana mu kabari ndetse no gufunga akabari kanze kubahiriza amategeko.

Itegeko No.71/2018 ryo kuwa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo yaryo ya 27 igika cya 3 rivuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa ibimushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 200 Frw.

Hasabwe ko ubugenzuzi bukazwa mu tubari n'utubyiniro i Kigali abana batujuje imyaka y'ubukure ntibemererwe kwinjiramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .