00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku ngaruka z’imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga ku buzima bwa muntu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 Ukuboza 2022 saa 10:18
Yasuwe :

Abahanga mu bijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga baragaza ko iyo bitagikoreshwa bikabikwa cyangwa bikajugunywa ahantu hatabugenewe bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’ibidukikije.

Telefone zishaje, batiri zazo, batiri z’imodoka, imashini cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga iyo bishaje kenshi biguma mu ngo z’abantu, abandi bakabijugunya mu musarane cyangwa bakabivanga n’indi myanda isanzwe kandi birimo uburozi bushobora guhumanya abantu n’ibidukikije.

Ibi ariko iyo byitaweho bikabungabungwa bishobora kubyara amahirwe akomeye y’ishoramari no guhanga imirimo kuko hari byinshi bijugunywa bigifite ubushobozi bwo kuba byakora mu gihe byongeye gusubizwa umwimerere wo gukoreshwa.

Mu 2018 Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza agamije gushyiraho uburyo bw’ imicungire y’ibisigazwa bikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda mu rwego rwo kubibyaza umusaruro no kwirinda ingaruka zabyo.

Hirya no hino ku Isi mu 2019 hagaragaye ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bisaga toni miliyoni 53,6 ndetse biteganyijwe ko nibura mu 2030 bizagera kuri toni miliyoni 74.4 nyamara ibibasha kubyazwa umusaruro ni 20% gusa.

Mu nama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda yiga ku guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije hagarutswe ku kamaro ko kuba ibihugu bitandukanye by’umwihariko ku mugabane wa Afurika byabyaza umusaruro no gukusanya ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Ushinzwe Politiki n’Ubugenzuzi muri Minisitiri w’Ibidukikije, Siyansi, Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Lydia Obenewa Essuah, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye kubyaza umusaruro ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Yakomeje agira ati “Hakenewe ubushake bwa za guverinoma z’ibihugu bitandukanye muri Afurika kugira ngo zirusheho kubakira ubushobozi ibigo bito n’ibiciriritse byatangiye kubyaza umusaruro ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora ibijyanye n’Ikoranabuhanga,Closing the Loop, Reinhardt Smit, yagaragaje ko uko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigenda ritera imbere bitera ibyago byinshi byo kugira ibisigazwa by’ibibikomokaho byinshi ariko ko hakwiye gufatwa ingamba.

Umukozi ushinzwe guteza imbere Ubucuruzi mu Muryango Mpuzamahanga wita ku Bucuruzi, WEF, Kimberley Botwright,yavuze ko ibisigazwa by’ibikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye cyane n’ibikoresho bya pulasitike bityo ko hakenewe gufatwa ingamba zo kubibungabunga kurushaho.

Mu Rwanda hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije gufasha mu gukusanya ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’aho mu 2021 hatangijwe umushinga washowemo asaga miliyoni 100 Frw uhuriweho na MYICT, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, Umujyi wa Kigali n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa.

Hari kandi kugeza ubu ikigo gitunganya ibisigazwa by’ikoresho by’ikoranabuhanga giherereye mu Bugesera cya Enviroserve Rwanda kikabibyazamo ibindi n’indi mishinga ya ba rwiyemezamirimo bato iri kugenda ihangwa.

Buri mwaka mu Rwanda biba byitezwe ko haboneka toni ziri hagati y’ibihumbi 10 na 15 z’imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga ariko usanga ikusanywa iri munsi ya 10% byayo.

Ubushakashatsi bwerekanye ko hari ingaruka zishamikiye ku myanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga bitewe ahanini n’icyo biba bikozemo, kimwe no kubitwikira ku gasozi bishobora guteza ibibazo birimo indwara z’ubuhumekero cyangwa izindi zishamikiye ku bibazo by’umutima.

Ibisigazwa by'ibikoresho by'ikoranabuhanga bishobora kuba amahirwe ku buzima bwa muntu cyangwa bigateza ibyago
U Rwanda rwashyizeho ibikorwa bitandukanye bigamije gushishikariza abantu kurobanura imyanda y'ibikoresho by'ikoranabuhanga
Mu Rwanda hari kubera inama yiga ku ngamba zo guteza imbere ubukungu budahungabanya ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .