00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku myigishirize y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi: Abarimu bamwe barayasimbuka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 April 2022 saa 07:55
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Ibuka bwagaragaje ko hakiri imbogamizi mu kwigisha amateka y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, Minisiteri y’Uburezi ikaba yemeye gukurikirana iki kibazo.

Ibi byagaragajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022, ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 28 abari abayobozi ba Perefegitura na Su Perefegitura zahujwe zikabyara Intara y’Iburasirazuba bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yabanje gushimira ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa avuga ko kuri ubu hakiri imbogamizi cyane cyane mu mashuri, aho ngo hari abarimu bigisha amateka bagera ku isomo rirebana n’uburyo jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa bakarisimbuka.

Ati “ Mu mashuri haracyari ikibazo cy’imyigishirize y’amateka, amateka cyane cyane y’u Rwanda, akenshi iyo tuganira n’abakora mu mashuri, usanga integanyanyigisho uko iteye hari n’abashobora kugera ku mateka ya Jenoside mu Rwanda, iryo somo bakarisumbuka bitewe n’ugiye kuritanga, bitewe n’uko yiyumva.”

Yakomeje agira ati “ Bishobora kuba ari ipfunwe wenda yifitemo cyangwa nta bisobanuro bihagije yifitemo, bityo rwa rubyiruko rwacu twifuzaga guha ubwo bumenyi nabo bakaba barabubuze, birakwiriye ko dufatanyije twese hamwe twakubaka u Rwanda ruzira Jenoside ndetse natwe twagira uruhare tugafatikanya izo mbogamizi zikavaho tukigisha abana bacu.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamaliya Valentine, yavuze ko ikibazo cy’abigisha amateka mu mashuri bakizi ndetse ngo kimaze n’igihe kivugwa, avuga ko mbere bitwazaga integanyanyigisho ariko ngo nayo yaje guhindurwa.

Ati “ Iki kibazo cyakunze kugarukwaho, mbere ikibazo cyari integanyanyigisho habaho kuyikosora no kuyihuza n’ukuri, habaho n’itorero ryo guhugura abigisha ayo mateka ariko ibyo yatubwiye n’ahandi hose duhurira n’abandi mu nama abantu bakomeza kugaragaza ko imyigishirize y’amateka itanoze.”

Yavuze ko akenshi iki kibazo gishingira ku mibereho ya mwarimu wigisha ayo mateka, ariko ngo bagiye kugikurikirana bamenye uko abarimu baba bahawe kwigisha ayo mateka babyitwaramo.

Ati “ Uwigisha aya amateka nabi cyangwa akayasimbuka, akanga kuvuga uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa, abigendereye adakurikije integanyanyigisho nk’uko yateguwe icyo gihe birumvikana ko atagombye gukomeza kwigisha ayo mateka.”

Minisitiri Dr Uwamaliya yijeje ko iki kibazo bagiye gutangira kugikurikirana mu minsi mike, ashimira ubuyobozi bwa Ibuka bwiyemeje gufatanya nabo mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w'Uburezi yunamira inzirakarengane zazize Jenoside mu Burasirazuba
Ubwo hacanwaga urumuri rw'icyizere muri uyu muhango
Musabyeyezu Dative ukuriye Ibuka mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko hari abarimu bigisha nabi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi asaba Mineduc kubikurikirana
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamaliya Valentine, yavuze ko abarimu barya indimi ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiriye kureka kwigisha amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .