Igihugu cyabijyanishaga no gushyiramo imishinga itandukanye y’iterambere, kugira ngo bidaherera ku kuba mu nzu nziza cyane abayirimo bakicira isazi mu jisho.
Icyakora imwe muri yo yatangiye gukendera ku buryo nta gikozwe ibintu byaba bibi, iterambere ryashakwaga rigakomwa mu nkokora. Urugero rwa hafi ni imishinga yo mu midugudu y’icyitegererezo yo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Abaturage bagaragaza ko imicungire mibi y’imishinga y’iterambere bahawe, iri gutuma ikendera bikaba intandaro y’ubukene bunuma muri bamwe bagize iyo miryango.
Umwe muri iyo midugudu irimo uwa Gishuro wo mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare watujwemo imiryango 64 mu 2020.
Mu kwita ku bizabatunga binabateze imbere muri uwo mu dugudu ugizwe n’inzu zigezweho, hashyizwemo inka 64 n’inkoko 1400.
Iyo miryango yahawe na hegitari 32, ni ukuvuga igice cya hegitari y’ubutaka bw guhinga kuri buri muryango, bashyirirwaho n’ivuriro n’amashuri.
Uyu mudugudu watashywe na Perezida Kagame wubatswe ahafite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu, kuko ari ho ingabo zahoze ari iza RPA zafashe ubutaka bwa mbere mu Rwanda buzwi nka ‘Gasantimetero’
Muri uyu mudugudu wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, buri muryango wahawe inzu ifite ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero n’ubwiherero.
Mu nka 60 zisigaye, 12 zikamwa litiro 42 z’amata agemurwa ku ikusanyirizo, hegitari 15 zigakorerwaho ubuhinzi bose bahuriyeho, ibyo byose bigacungwa na koperative ibahuje, nubwo hari abagaragaza ko amafaranga ava muri ibyo bikorwa bayaheruka bitari ibya vuba.
Uwitwa Mutabazi Emmanuel aganira na RBA yagize ati “Ubwo mperuka ibihumbi 20 Frw hari kuri Noheli yo mu 2021. Niba inka ari izacu nibaziduhe nyiragire ari iyanjye, ikintu cyose cyitwe icyacu.
Za nkoko zigera ku 1400 bahawe bagitaha uwo mudugudu, mu kiraro cyazo iyo uhageze usanga haguhamagara, nta nkoko n’imwe ihari.
Bisobanurwa ko bijyanye n’ibiryo by’inkoko byari bihenze, abaturage babuze ubushobozi bwo kuzitunga, (hasabwaga nka toni eshanu z’ibyo biryo), izindi zikuze, ziragurishwa mu gihe bategereje ikindi cyakorwa.
Uretse Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro, i Gatsibo hari undi wa Nyabikiri uri mu Murenge wa Kabarore wari watujwemo imiryango 44 mu myaka itandatu ishize.
Mu nka 44 bari barahawe aho kubyara ngo zororoke, zaragabanyutse bigaragara kuko ubu basigaranye inka umunani. Inka 36 zarapfuye, izindi zijyanwa ku bw’amakosa y’abaturage.
Biogas nk’uburyo bari bahawe bubaha ingufu zose zarapfuye zitamaze kabiri yewe n’isoko bahawe ryatangiye gusambuka.
Bamwe mu baturage bagaragaza ko nubwo harimo amakosa yabo, abaturage batitaweho bikwiriye n’ubuyobozi nk’uko Mukandayisenga Elina.
Ati “Bampaye inka nyiragira mu Kigo cya Gabiro barayijyana nsigarira aho. Ni amakosa dusabira imbabazi, ariko ni inka yakagombye kuba imfasha abana bakiga. Abana basubiye inyuma, tukimeze gutya ntituzigera dutera imbere.”
Mu Karere ka Nyagatare bagaragaza ko bari kwereka abaturage uko ubihinzi n’ubworozi bukorwa, banabereka ko ibikorwa bahawe bagomba kubigira ibyabo, ibyo bikazajyana n’impinduka mu miyoborere y’iyo mishinga.
Ni mu gihe mu Karere ka Gatsibo ho bijyanye n’amikoro y’akarere bari guteganya kongera ingengo y’imari muri iyo midugudu, izatuma ibyangiritse bisanwa.
Kugeza ubu mu midugudu ya vuba yubatswe ikanatahwa harimo uwa Rweru wo mu Karere ka Bugesera, uwa Horezo w’i Muhanga, uwa Karama mu Mujyi wa Kigali, uwa Shyira uri i Nyabihu, uwa Gishuro wubatswe mu Karere ka Nyagatare, uwa Kinigi uri mu Karere ka Musanze n’uwa Muhira uherereye mu Rugerero mu Karere ka Rubavu.
Kuri ubu u Rwanda rufite imidugudu y’icyitegererezo isaga 250 aho yiyongereye cyane mu myaka irindwi ishize ishize aho yavuye ku 165 mu 2016, yongerwaho ikabakaba mu 100.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!