00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku kibazo cy’ubutaka bw’u Rwanda busharira gishobora kuzatwara imyaka 70

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 19 September 2022 saa 02:16
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi RAB, cyagaragaje ko mu gihe u Rwanda rwakomeza kugendera ku muvuduko ruriho mu gukemura ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka, iki kibazo cyazakemuka hashize imyaka 70.

Ubusharire bw’ubutaka ni kimwe mu bibazo bituma abahinzi batabona umusaruro ushimishije kuko imyaka ihinze muri ubu butaka idakura beza bitewe n’uko ubutaka busharira butabamo udusimba (inshuti z’abahinzi) ducagagura ifumbire n’ubutaka.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Patrick Karangwa yifashishije ikarita yerekana imiterere y’ubusharire bw’ubutaka mu Rwanda, aherutse kubwira abitabiriye inama ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Ntara y’Iburengerazuba ko iyi Ntara ifite ubutaka bwinshi busharira cyane.

Dr Karangwa yavuze ko inyigo bakoze igaragaza ko u Rwanda rukeneye miliyari 150Frw zo kugura ishwagara yo gushyira mu gihugu hose kugira ngo ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka gikemuke.

Ati “Dukoresha miliyari 2 Frw buri mwaka mu kugura ishwagara yo guhangana n’ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka. Kugira ngo ikibazo cy’ubusharire gikemuke hakenewe miliyari 150Frw. Dukomeje kugendera ku muvuduko turiho mu iki kibazo byadusaba imyaka 70".

Uyu muyobozi yasabye abashoramari gushora imari mu buhinzi bakabukora kinyamwuga bakajya bigurira ishwagara, kuko ngo nta gihombo.

Kuba Intara y’Iburengerazuba igizwe n’imisozi miremire, ikaba inagusha imvura nyinshi igateza imvura n’isuri bigatwara ifumbire abahinzi baba bashyize mu mirima, biri mu bituma ubutaka bwayo busharira.

Dr Karangwa agaragaza ko gukoresha ifumbire y’imborera no kurwanya isuri nabwo ari uburyo bushobora kwifashishwa mu kurwanya ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka.

Ibice by’Amajyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru nibyo bifite ubutaka busharira cyane nubwo no mu Burasirazuba icyo kibazo gihari ku rugero ruto.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, yasabye abaturage b’iyi Ntara kwerekeza amaso mu bihingwa byihanganira ubutaka busharira nk’icyayi, ikawa n’ingano.

Ati “Ibutaha hafi ya bwose bw’iyi Ntara burasharira ariko noneho ni n’Intara ifite amahirwe kuko ubwo butaka busharira bushobora gusharira ibihingwa ngandurarugo ariko ugasanga ni amahirwe ku buhinzi bw’icyayi, ni amahirwe ku buhinzi bw’ikawa, hashobora kwera ingano, hashobora kwera imbuto hari amahirwe yo kuba twahabyaza umusaruro bitewe n’imiterere yaho".

Mu rwego rwo kuvugura ubuhinzi n’ubworozi mu Ntara y’Iburengerazuba, buri karere kagaragaje ibihingwa kagiye gushyiramo imbaraga, byiyongera ku cyayi n’ikawa n’ubworozi bw’amatungo magufi bigomba kuzamurwa mu turere twose uko ari turindwi.

Ibara ry'umutuku ryererekana ahari ubusharire bwinshi cyane, iry'umuhondo rikerekana ahari ubusharire budakabije mu gihe mu cyatsi nta busharire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .