Impungenge ku ireme ry’uburezi butangwa n’abarimu barangiza amashuri yisumbuye bakemererwa kuyigishamo

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo yagaragaje ko mu igenzura yakoze mu mwaka wa 2019/2020 mu mashuri ya Leta, yasanze hari abarimu 604 bafite impamyabumenyi za A2 bigisha mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, abagize inteko ishinga amategeko bagaragaza impungenge ku ireme ry’uburezi batanga.

Ubwo yari mu Nteko Ishinga amategeko ku wa 26 Ukwakira, Visi Perezida wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Kayijire Agnès, yavuze ko hari abarimu 604 bafite impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye (A2) kandi bigisha mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bakemanze ireme ry’uburezi butangwa n’abo barimu, bibaza uburyo umuntu urangije amashuri yisumbuye ahabwa akazi ko kuyigishamo, akanashyirwa mu cyiciro cya kabiri.

Senateri Prof Niyomugabo Cyprien yagize ati “Aba barimu bafite A2 bigisha mu mashuri yisumbuye, ibi byose mu by’ukuri ni byo bituma tubona umusaruro muke w’ireme ry’uburezi ndetse na kwa gutsindwa mu bizamini by’abashaka akazi. Ibyo byose ni ho bituruka.”

Yavuze ko hari ubushakashatsi bwigeze gukorwa, bukerekana ko uturere tumwe duhitamo gukoresha abarimu barangije amashuri yisumbuye kuko bahembwa make, noneho abarangije kaminuza bakabareka kuko bo ngo umushara wabo wisumbuyeho.

Depite Nirere Marie Thérèse na we yagarutse ku ireme ry’uburezi, avuga ko ababazwa cyane no kubona muri raporo hari nk’umwarimu wabonye zeru mu kizamini cy’akazi, ariko akarenga agahabwa akazi ko kwigisha.

Ati ”Hari n’aho nabonye umwalimu wabonye zeru izirinze wongerewe amanota agahabwa akazi, ibyo byose byitabweho kugira ngo amashuri azatangire byarakemutse, turebe ko ireme ry’uburezi bwacu twarizamura kuko gukomeza kuvuga ko turikeneye kandi abarimu dufite tubona nta mpamyabumenyi, abandi barongerewe amanota kugira ngo bigishe, twaba turimo kurishakira aho ritazava.”

Iyi raporo inavuga ko hari abarimu 762 bari mu kazi kandi batarigeze bagaragaza impamyabumenyi zabo, ibyo bigatera amakenga hibazwa niba imyanya barimo koko bakwiye kuba bayirimo.

Komisiyo ivuga ko yagejeje raporo zayo ku Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB) no ku buyobozi bw’Uturere twagenzuwe, kugira ngo hakemurwe ibibazo byagaragaye mu igenzura.

Abagize Inteko ishinga amategeko bakemanze ireme ry'uburezi butangwa n'abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye, kandi bafite impamyabumenyi zayo gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .