Babigarutseho kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi kuri raporo y’uburenganzira bwa muntu yakozwe ku bafite ubumuga n’abari mu bigo ngororamuco.
Imibare ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yo mu 2023/2024 igaragaza ko mu bantu 7.185 bari muri ibyo bigo, 5.471 bangana na 76,1 % bari babijyanywemo ku nshuro ya mbere, na ho 1.714 bangana na 23,8 % bari babisubijwemo kuva ku nshuro ya kabiri kuzamura.
Icyakora komisiyo yasanze nta muntu wari wabisubizwa mu bigo ngororamuco ku nshuro ya cyenda.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, Depite Ndangiza Madina yavuze ko nta buryo buhamye bwo guhugura abajya mu bigo ngororamuco buhari ari na yo mpamvu batagera ku ntego.
Ati “Muri ibi bigo byinshi by’igororamuco abajyayo benshi ni urubyiruko kandi bamwe mu bibazo bituma bajyayo ni ibiyobyabwenge. Ariko muri raporo byagaragaye ko nta buryo buhamye buhari bwo gufasha abo bantu kugira ngo uwagiyeyo yarabaswe n’ibiyobyabwenge nagaruka azabe ari umuntu muzima wongeye gukunda ubuzima ndetse akagira n’uruhare muri sosiyete.”
“Iyo murebye serivisi z’igororamuco mubona zinoze? Ese hakorwa iki ngo serivisi z’igororamuco zitange umusaruro ukwiye kugira ngo wa mwana cyangwa ba bantu bajyanywe mu bigo ngororamuco basubirayo inshuro zirenga imwe cyangwa ebyiri ntibongere gusubirayo?”
Depite Uwiringiyimana Philbert yavuze ko urwego rw’igihugu rw’igororamuco bigaragara ko rukeneye ubufasha mu gutegura abantu bari mu bigo byarwo no mu miryango yabo kugira ngo abavayo bakirwe neza.
Ati “NRS ikeneye kunganirwa muri iyi gahunda yo gusubiza abantu mu buzima busanzwe bariya bantu bagize ibyago bakibona muri ibyo bigo. Ndumva hakenewe ubwunganizi bukomeye kugira ngo umuntu ave muri biriya bigo aze abe koko igisubizo anunganiwe niba yaragize amahirwe akiga umwuga, uwo mwuga yize azaze awushyire mu bikorwa adahuye n’ingorane z’uko atunganiwe.”
Yasobanuye ko ikibazo cy’uru rubyiruko gikwiye gushakirwa igisubizo hakemurwa ibibazo byo mu muryango kuko usanga hari n’abataha bagasanga batiteguye kubakira.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurengera no kugenzura uburenganzira bwa muntu muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umubyeyi Marie Christine, yagaragaje ko hari abagera mu miryango bagasanga umuryango mugari utiteguye kubakira, ahubwo bakaba ari bo babasubizayo.
Ati “Hari n’aho basubirayo ugasanga bamaze kwishyiramo ko ari wa mujura ugarutse bagakumira hakiri kare bavuga ngo ubu ibintu byacu bigeye gushira, bagahita bamusubizayo, nkumva ko bikwiye ko bigisha no mu nzego z’ibanze kimwe n’imiryango kugira ngo na zo zitegure kubakira.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasobanuriye Abadepite ko muri iyi minsi hari amavugurura bakoze ateganya ko abari mu bigo ngororamuco batazongera gusohokamo bose uko bagezeyo mu cyiciro kimwe, ahubwo hazajya harebwa urwego umuntu agezeho.
Ati “Ntabwo ari nka kwa gusezerera abantu bya mbere basohokaga bose icyarimwe. Kugira ngo tugabanye abagaruka…kugira ngo ugarure umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge kugeza igihe azabyibagirwa cyangwa se akanabivaho burundu bifata igihe ariko twe ntiducika intege.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igororamuco, NRS, Fred Mufulukye yatangaje ko bavuguruye inyigisho, ku bijyanye n’ubujyanama bongeraho amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, kwiyobora no kwifatira ibyemezo mu buzima kuko icyo bashyira imbere ari icyo umuntu avanye mu kigo yari arimo kuruta uko mbere bavugaga ngo umwaka urarangiye abakabareka bagataha.
MINALOC igaragaza ko hari abantu bavuye mu bigo ngororamuco bakaba ba rwiyemezamirimo bakomeye, abandi bibumbira muri za koperative zigendanye n’imyuga bize ku buryo uyu munsi biteje imbere.
Biteganyijwe ko abantu bagiye kujya bava mu bigo ngororamuco bazajya bakurikiranirwa hafi n’inzego z’ibanze ku buryo n’umuryango uherekezwa mu kubakira no kubasubiza mu buzima busanzwe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!