Impungenge ku bashobora kuzinukwa ishuri! Umukoro w’ababyeyi mu gufasha abana kwigira kuri internet

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 31 Kanama 2020 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 abonetse mu Rwanda muri Werurwe 2020, igihugu cyafashe ingamba zinyuranye zigamije kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo ku butaka bwarwo.

Tariki ya 15 Werurwe 2020, amashuri yose mu Rwanda yarafunzwe nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Kugeza ubu igihe amashuri azafungurira ntikizwi ariko harimo kwitegurwa uko bizagenda nafungurwa hongerwa ibyumba mu kugabanya ubucucike no kuyagezaho amazi mu rwego rw’isuku.

Mu gufasha abanyeshuri kutibagirwa amasomo, Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) cyashyizeho uburyo bufasha abari mu rugo kwiga hifashishijwe televiziyo na radio ndetse na internet mu buryo bwa e-learning.

Ibi bijyana no guhugura abarimu ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga nk’uburyo bwafasha mu gukomeza kwiga mu bihe bya COVID-19.

Nubwo abanyeshuri bashishikarizwa kwihugura bifashishije ikoranabuhanga, ababyeyi bagaragaza impungenge ko rishobora guteza ibibazo ridakoreshejwe neza.

-  Ikoranabuhanga rishobora kwangiza abana

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ritangaza ko ifungwa ry’amashuri rishobora gutuma abana bazinukwa kwiga, bagasubira inyuma mu bumenyi, ubwiyongere bw’ibishuko byo kuri internet bishobora no kuganisha ku gushorwa mu mibonano mpuzabitsina.

Uwiduhaye Catherine, umubyeyi w’i Nyamirambo usanzwe ari n’umurezi yabwiye IGIHE ko hari abana bumva ko ishuri ritakiriho, bigiriye mu bucuruzi no mu biraka gushaka imibereho.

Yagize ati “Nkatwe abarezi hari impungenge dufite ko umubare w’abata ishuri uziyongera. Nk’umwana wigaga mu wa Gatandatu afite imyaka 17 aravuga ati nzasubirayo mfite 18 cyangwa 19, akavuga ati ‘ntibibaho’. Mu gihe ishuri rizaba ritangiye hashobora kubaho kubura abana. Bamwe bakayata kuko bagiye kuyasubiramo bakuze, abandi barashatse, hari abagiye bashukwa baterwa inda, babyarira iwabo cyangwa bakajya ku bagabo.’’

Nubwo abanyeshuri bashishikarizwa kwihugura bifashishije ikoranabuhanga, hari impungenge ko rishobora kubagwa nabi iyo ridakoreshejwe neza.

Akenshi usanga bijyana no gukoresha imbuga nkoranyambaga zishobora kubakururira mu bishuko.

Uwiduhaye ati “Umwana wo mu mashuri yisumbuye uri kubyiruka hari igihe uba uzi ko ari kwiga akajya kuganirira kuri Facebook, ugasanga yibereye mu bindi, waba utamukurikiranye, akakubeshya ko ari kwiga kandi atari byo. Akenshi usanga ibyo ari kureba ababyeyi ntabyo bazi ku buryo ujijutse ariwe ukurikirana abana be.’’

-  Umukoro w’ababyeyi mu kurinda abana babo ibishuko byo kuri internet

Amezi asaga atanu arashize abanyeshuri bari mu ngo kubera ingamba zo guhangana na COVID-19.

Mu byo bashishikarizwa harimo gukomeza kwihugura bakoresheje ikoranabuhanga. Muri iki gihe usanga telefoni yarabaye igikoresho cy’ingenzi cyifashishwa nubwo ifite imbogamizi ko yaba icyanzu cyo kuraruka kw’abana.

Impungenge ababyeyi bagira ni uko mu gihe umwana akoresha internet ashobora kureba ibyo ashaka byose.

Uwiduhaye avuga ko umubyeyi akwiye kwita ku mwana we, bakagirana ikiganiro cyimbitse ku buryo ‘atarengera akajya mu bindi cyangwa yanabikora akigarura.’

Ati “Ni ngombwa kumenya kuganiriza umwana, ukamubwira ibyo atazi aho kugira ngo ajye kubishaka kuri internet. Icyo gihe umwana ntatungurwa. Iyo uganira n’umwana akakwiyumvamo iyo ahuye n’ibishuko, akugisha inama nawe ukayimuha. Hari aho usanga umubyeyi atazi imibereho y’umwana ku buryo biyumva mu barimu babo cyane. Ibyo biterwa no kuba amubonamo icyizere aho kumukankamira. Ni ukubagira inshuti kandi bose bagwa mu bishuko kimwe, bakwiye kuganirizwa no kwigishwa imibereho isanzwe.’’

Ababyeyi basabwa gufasha abana ngo bige neza, babashyireho igitsure banirinde ibishuko by’abashobora kubinjirira banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Havugimana Francine utuye mu Mujyi wa Kigali we yagaragaje ko hari abo ikoranabuhanga ryabereye rishya bitewe n’umuvuduko waryo.

Ati “Hari ibyo dusanzwe dukoresha nk’ababyeyi ariko ibintu byinshi byaje ni bishya kuri bamwe, hari aho ushobora kujya kuri Instagram ugashyiraho ibintu bikabonwa n’Isi yose ako kanya.’’

Yavuze ko umubyeyi akwiye gukurikirana abana mu gukumira ko bakora ibyabashyira mu kaga.

Ati ‘‘Kubaka ubucuti n’abana ni cyo cyonyine cyatuma akugirira icyizere akakubwira byose. Tumenye inshuti z’abana bacu, twiyongere ubumenyi mu by’ikoranabuhanga. Ni byiza no gushaka umuntu uriguhaho ubumenyi bwisumbuyeho, ukamugisha inama.’’

-  Uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gufasha abana kwiga!

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, Dr Irenée Ndayambaje, yabwiye IGIHE ko uburezi butahagaze kuko hashyizweho uburyo bufasha abanyeshuri gukomeza kwihugura.

Yunze mu ry’abandi avuga ko ababyeyi bakwiye gukurikiranira hafi ibyo abana bakora n’ibyo bareba.

Ati “Ese ni izihe mbuga abana basura, ni ayahe nafunga nk’umubyeyi. Ikoranabuhanga rirakoreshwa ariko hakwiye kurebwa uko bishyirwa mu bikorwa.’’

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko COVID-19 yatumye ubuzima bw’abana butekerezwaho.

Yasobanuye ko nubwo nta bana banduye iki cyorezo nta wakwirengagiza ifungwa ry’amashuri.

Ati “Nishimiye ko REB, Unicef n’ibindi bigo byashoboye gushyiraho uburyo bwo kwigisha abana binyuze kuri radio. Kuri ubu abana bagera kuri miliyoni eshatu babasha gukurikira amasomo kuri radio, ababona internet nabo bakurikirana amasomo neza.’’

Abana miliyari 1.6 bo mu bihugu 190 ku Isi ntibari kwiga kubera COVID-19. Umuvuno waciwe ni uwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga aho hari abigira kuri Zoom, abakoresha YouTube n’izindi mbuga zishyirwaho amasomo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, Dr Irenée Ndayambaje, avuga ko uburezi butahagaze kuko hashyizweho uburyo bufasha abanyeshuri gukomeza kwihugura
Abanyeshuri bagiriwe inama yo gukoresha ikoranabuhanga mu gukomeza kwihugura
UNICEF n’abafatanyabikorwa batera inkunga Ikigo cy’Uburezi mu gutegura amasomo anyuzwa kuri radiyo yagenewe abanyeshuri bagizweho ingaruka n’ifunga ry’amashuri ryatewe na COVID-19
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) mu Rwanda, Julianna Lindsey

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .