Impungenge ku barema isoko rya Kirehe batagira aho gukarabira, ntibanahane intera

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Abaturage barema isoko riherereye mu Mujyi wa Kirehe baravuga ko batewe impungenge n’ahantu riremera hatagira urukarabiro, ntihagaragare abagenzura uburyo abacuruza n’abarirema bahana intera, bagasaba leta gukaza ingamba mu kwirinda ko abantu bandura COVID-19.

Ibi babigaragaje ku wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020 nyuma yaho, iri soko ryari ryaremye abantu ari benshi cyane kandi baryinjyemo batakarabye intoki kuko ntaho gukarabira babonaga.

Ibi byaberaga mu gice kinini cy’isoko cyimuriwe muri Gare ya Nyakarambi mu rwego rwo kuryagura kugira ngo abacuruza n’abarigana bisanzure.

Mukamusoni Euphrasie yabwiye IGIHE ko biteye impungenge kubona isoko riba abantu bikubanaho abandi baryinjiramo batabanje gukaraba.

Ati “Urabona Coronavirus hano ihageze twese nta wasigara kuko abinjira ni benshi kandi twese turakoranaho, ntaho gukaraba hahari. Abenshi urabona baba baturutse mu giturage bagahita binjira ntiwamenya ngo yahuye nande, nubwo waza wirinze byarangira wanduye pe.”

Karigirwa we yagize ati “Ubundi batwimuriye hano muri gare kugira ngo abantu bajye bahana intera ariko byaranze abantu baba benshi noneho barivanga n’abagenzi bo muri gare bakarushaho kuba benshi cyane. Icyo twasaba ubuyobozi ni ugushyiraho uburyo abinjiramo bajya babanza gukaraba, wenda bakanarekura umubare muke bose ntibabemerere kwinjirira rimwe.”

Yakomeje avuga ko abenshi mu binjira mu isoko ari ababa baje gucuruza ibiribwa birimo ibitoki, imyumbati, ibijumba, ibishyimbo n’imbuto. Asanga uburyo binjiramo buteye impungenge mu gihe muri aka karere hakigaragara abantu basangwamo icyorezo cya Coronavirus.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kirehe, Nzamukosha Clementine, yabwiye IGIHE ko impamvu iri soko ryabayemo akavuyo byatewe nuko habaye inama ya DASSO kandi arizo zakurikiranaga uko abaturage bubahiriza ibyo guhana intera kandi bakinjira mu isoko bakarabye.

Ati “Kandagira ukarabe yo iri ku marembo ya gare, ku muryango w’inyuma aho twimuriye isoko hariyo imwe, ingamba zihari rero urabona ko ari ahantu hanini ubundi dushyiramo urubyiruko rw’abakorerabushake na Dasso bakadufasha kuri buri mucuruzi ku buryo ahana intera na mugenzi we.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake rwari ruhari nubwo rutari rufite aba Dasso basanzwe baberekera kuko ngo bari bagiye mu nama.

Ati “Kuwa Kane turabikosora, abacuruzi baza ari benshi bakirunda ahantu hamwe byo turabikemura cyane kuko urebye ikibitera ni uko bose baba bashaka kwirundira ku muryango kugira ngo umukiliya uza abe ariwe agurira.”

Nzamukosha yijeje ko bagiye kongera kandagira ukarabe nyinshi ku buryo ubutaha abazajya barema isoko bazajya bakaraba neza mbere yo kwinjira mu isoko.

Akarere ka Kirehe ni kamwe mu twakunze kurangwamo imibare y’abantu benshi bandura icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, ahanini ubwandu bwabaga bufitanye isano n’ingendo zambukiranya imipaka.

Abaturage barema isoko rya Kirehe bafite impungenge ry'uburyo barema isoko ari benshi nta guhana intera no gukaraba
Igice cya gare ya Kirehe cyahinduwe isoko mu gufasha abacuruzi guhana intera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .