Imiti abantu benshi bagurira muri farumasi batabanje kujya ku ivuriro ngo bayandikirwe na muganga harimo ivura umutwe, ibicurane, uburwayi bw’inzoka zo mu nda ku bana n’ibindi.
Nsaguye Paul yabwiye IGIHE ko iyo barwaye birwanaho kuko baba badafite ubwisungane mu kwivuza.
Ati “Iyo twarwaye twirwanaho, kuko ntiwajya kwa muganga nta mituweli ufite. Njya muri farumasi nkabwira abahakora nti ndababara ntya, bagahita bambwira ibinini byamfasha. Hari nk’igihe ndwara umutwe, ngahita njya muri farumasi kwaka ibinini by’umutwe, kuko mba numva bitarakomera.’’
Munezero Sarah, utuye mu Karere ka Huye yavuze ko uturimo twinshi bahugiramo bashaka imibereho dutuma batajya kuvuza abana babo bakabashakira imiti ku ruhande.
Ati “Abana iyo barwaye inzoka, tubagurira za vermox muri farumasi. Tubiterwa no kuba umuntu afite byinshi byo gukora, ukabura umwanya wo kujya gusuzumisha umwana.’’
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Dr. Ngarambe Christian, yavuze ko iyi myumvire ari yo ntandaro yo gutakaza ingufu ku miti imwe n’imwe, ndetse bikaba igihombo kuri Leta kuko biyisaba gushakisha iyisimbura.
Ati “Ubushakashatsi bukangurira abantu kureka iyi mico mibi yo kunywa imiti utandikiwe na muganga cyangwa kunywa iyo muganga yakwandikiye ntuyimare, kuko bigira ingaruka nyinshi. Umuti wavuye mugenzi wanjye ntabwo ari wo umvura, ni yo mpamvu kwisuzumisha ari ngombwa.”
Akomeza ati “Dushobora kugira indwara yo mu buhumekero turi babiri ariko mikorobe yayiduteye atari imwe. Gufata imiti mu buryo butagenwe na muganga rero, ni byo bituma za mikorobe zirushaho kumenyera imiti abantu bafata buri munsi batayandikiwe na muganga, zikagera aho zitagihangarwa n’iyo miti.’’
Dr. Ngarambe yongeyeho ko ibyo bituma habaho gushakisha indi miti irengeje ubushobozi iyo yasuzuguwe n’indwara, bigatuma ikiguzi cyiyongera byaba mu bushakashatsi no kuba ihenze cyane.
Uyu muganga yavuze ko iyo imiti itari kuvura umurwayi vuba bituma atinda kwa muganga, n’ikiguzi cy’ubuvuzi kikiyongera, bidasize no kuba ataba arimo gukorera umuryango we n’igihugu.
Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko imiti itakivura indwara uko biri harimo uwitwa Augmenté, aho 1/2 cy’abawunywa bashobora kudakira, umuti wa Bactrim idashobora kuvura abangana na 2/3 by’abawukoresheje, ndetse n’uwa ampicilline utagishobora kuvura abantu 8/10 bawunyweye, bitewe n’uko iyi miti yagiye ifatwa uko bitari mu bihe byatambutse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!