Bagirabate Claudine wijyanira umwana we ku ishuri akajya no kumucyura, agaragaza impamvu yahisemo kujya abyikorera.
Yagize ati “Mba mujyanye ku bw’umutekano we mu muhanda kugira ngo atagira ibibazo ahura na byo. Ndagenda nkamugeza ku ishuri nanjye nkajya mu kazi ntekanye, sinshobora kumutegera moto cyangwa ngo muhe undi muntu uwo ari we wese ndabyikorera."
Umubyeyi witwa Muhoza Frédéric yagize ati “Ibyo ubona biteye impungenge cyane ni abana bagenda ku magare no kuri za moto kuko hari igihe usanga bagendaho barenze umwe kandi ibyo ntabwo byemewe. Umutekano wabo n’ubuzima bwabo biba biri mu kaga."
Undi mubyeyi yagize ati “Hari nk’igihe ubona umumotari atwaye nk’utwana dutatu tukiri duto ariko ukabona yatugerekeranyije n’ubibonye wese akabona ko biteye impungenge. Hari n’igihe ubona imodoka irimo utwana twinshi ukabona nabyo biteye impungenge."
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Kayigi Emmanuel yavuze ko abana ari u Rwanda rw’ejo yihanangiriza ababatwara mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ati “Niba ari imodoka nitware abana ifitiye ubushobozi kandi ntibibe kwa kundi bavuga ngo ‘imodoka zamaze gusaza zitakiri nzima ni zo zo gutwara abana’. Kuri moto hagomba kujyaho umwana umwe na bwo wa mwana ushobora kwicara."
Yongeyeho ati "Abamotari murabujijwe kujyana abana ku mashuri kuri moto barenze umwe ndetse n’abatwara amagare ni kimwe. Ba bana bagenda n’amaguru, babyeyi mugomba gukurikirana ntimubiharire abakozi n’ibigo by’amashuri kandi mukibutsa abana uburyo bwiza bagenda mu muhanda."
Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ryibukije buri wese yaba umubyeyi, umurezi, abakora ubwikorezi n’ibigo by’amashuri ko bafite inshingano zikomeye zo kwita ku mutekano w’abana bajya n’abava ku ishuri kugira ngo bige batekanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!