Inteko Ishinga Amategeko Nshya yarahiye ku wa 14 Kanama 2024. Ubwo haburaga amasaha ngo uwo muhango utangire, Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR, yasohoye itangazo rihindura abagombaga kurihagararira.
Iryo tangazo rivuga ko “kubera impamvu zidashobora kuvuguruzwa, twafashe icyemezo cyo gusimbuza Carine Maombi, agasimbuzwa Masozera Icyizanye wari ku mwanya wa gatatu ku rutonde ntakuka rw’abakandida ku mwanya w’Abadepite.”
Perezida w’Ishyaka DGPR, Dr. Frank Habineza, yabwiye IGIHE ko nta bindi yifuza kurenza kuri iryo tangazo.
Mu kiganiro kigufi Maombi yagiranye na IGIHE yavuze ko impamvu zatumye akurwa mu badepite zizasubizwa n’Ishyaka akomokamo, ariko ahamya ko azakomeza kuribera umuyoboke.
Ati “Ni iki cyankura mu ishyaka? Nta na kimwe pe, kuko ntabwo umuntu aba mu ishyaka kubera imyanya. Icyo gihe yaba ari inyungu z’imyanya waba ushaka ntabwo waba uririmo kuko ubishaka wenda ngo utange ibitekerezo.”
Maombi yavuze ko kuba atinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko bitazamubuza gukomeza gukorera ishyaka ry’igihugu muri rusange.
Ati “Kujya mu Nteko [Ishinga Amategeko] ntabwo ari ho umuntu atangira ibitekerezo gusa, rero nta cyenda kunkura mu ishyaka, ngomba gukorera ishyaka ryanjye, ngomba gukorera igihugu cyanjye, kuko ntabwo umuntu akorera igihugu cye ari urwego runaka arimo.”
Maombi yahamije ko agikomeje kuba ku mwanya wa Visi Perezida wa DGPR ku rwego rw’Igihugu.
Urutonde ntakuka rw’Abadepite rwari rwaratanzwe na DGPR, habanzaga Ntezimana Jean Claude wari unasoje manda ya mbere ari umudepite, hagakurikiraho Maombi Carine, ku mwanya wa gatatu hakaba Icyizanye Masozera usanzwe ari umubitsi w’ishyaka n’abandi.
Ishyaka DGPR ryatsindiye intebe ebyiri mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite nyuma yo kugira majwi 4,56%.
Iyo umutwe umudepite agize impamvu zituma avamo manda ye ibura igihe kirenga umwaka umwe ngo irangire asimburwa n’umukurikira ku rutonde rw’umutwe wa politike yari ahagarariye, agasoza iyo manda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!