Ku wa Gatanu mu gitondo abantu bari uruvunganzoka muri Nyabugogo kubona imodoka bisaba ufite imbaraga kuko no kubona aho uca ujya kugura itike byari ingorabahizi.
Ibi ni ibintu bimaze kuba akamenyero mu gihe cy’iminsi mikuru kubona imodoka ntibiba byoroshye kuko benshi baba bajya mu Ntara zitandukanye kwishimana n’ababo.
Kuri iki Cyumweru ku wa 25 Ukuboza 2023, ku munsi wa Noheli nyirizina abantu muri gare n’ubundi baramutse ari benshi gusa uko amasaha yagiye yigira inyuma bagabanutse no kubona imodoka biroroha.
IGIHE yaganiriye na bamwe mu bagenzi bari muri Gare ya Nyabugogo bavuga ko ubu batagowe no kubona imodoka nk’uko byari bimeze mu minsi ibiri ishize.
Nsengiyumva Vincent yashatse kujya mu Karere ka Nyamasheke kuva kuwa Gatanu abura imodoka, uyu munsi nibwo yabashije kuyibona.
Ati “Kuwa Gatanu naje aha mbura itike bukeye ndagaruka ndayibura uyu munsi nageze aha mu cyakare nibwo nayiboye. Kubona uko tugenda byari bigoye ariko ndishimye ko mbashije kuyibona.”
Uwimana Dative wajyaga mu Karere ka Nyanza yageze muri gare ahita abona imodoka, yavuze ko atigeze agorwa no kubona imodoka.
Ati “Nageze aha mpita mbona itike abantu batubwiraga ko bitoroshye kuyibona ariko mpise nyibona kandi ya hafi.”
Abashaka imodoka bahora basabwa gushaka amatike mbere y’iminsi kugira ngo batazagorwa no kugenda, nk’abifuza kuzagenda ku Bunani bakabaye bayashaka mbere kugira ngo batazahura n’ibi bibazo.









Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!